Ese ujya uva amaraso mu gihe woza amenyo yawe? Ibi bibaho akenshi mu gihe abantu bamwe boza ariko abandi bikaza rimwe na rimwe. Nimba bitarakubaho na rimwe, ugomba kumenya ko bishobora kukubaho igihe icyaricyo cyose. Akenshi bigaragara iyo urimo gusukura mu kanwa; wabibona ku buroso bw’amenyo urimo gukoresha cyangwa ukabibona uciriye mu gihe urimo kwoza. Nanone ushobora kubyumva nyuma yo gushyira ikintu mu kanwa yaba nyuma yo gukoresha za curedent (kirida) ndetse no kurya ibintu bikomeye nk’ibisheke. Ushobora no kubyumva nta kintu ushyize mu kanwa, bikizana gutyo wenda wicaye ukumva amaraso araje mu kanwa. Buriya si byiza kwirengagiza uko kuva kw’amaraso kuko hari ubwo wabibona ukavuga ngo amaraso ni make, nyamara ugomba kubikurikirana.
Nkuko twabibonye mu nkuru yacu yavugaga impamvu 14 ugomba kumenya zishobora gutera kuva amaraso mu gihe woza amenyo yawe, twifashishije urubuga rwa Colgate, reka turebere hamwe icyo wakora mu gihe ufite icyo kibazo:
Ugomba kwongera isuku yawe yo mu kanwa:
Nkuko twabibonye mu nkuru yacu yavugaga impamvu 14 ugomba kumenya zishobora gutera kuva amaraso mu gihe woza amenyo yawe, twifashishije urubuga rwa Colgate, reka turebere hamwe icyo wakora mu gihe ufite icyo kibazo:
Ugomba kwongera isuku yawe yo mu kanwa:
Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko kuva amaraso mu ishinya akenshi biterwa n’urubobi ruba rwarafashe ku menyo; ku gice cy’ahantu iryinyo rihurira n’ishinya. Mu gihe udakuyeho ruriya rubobi ku menyo, iyo hashize iminsi rutangira gukomera bitewe n’imyunyungugu ihita ifata mu rubobi. Iyo rwamaze gukomera rutuma n’ibindi bintu bishaka aho bifata biza bigafataho, noneho ya shinya yawe igakomeza kwangizwa n’ibyo bintu byose. Kuva amaraso kw’ishinya ni kimwe mu bimenyetso bikwereka ko ishinya yawe yarwaye, ndetse utivuje byakomeza bikagera ku zindi ndwara zikomeye zibasira ishinya. Buriya uburyo bwiza kandi bwizewe bwo gukuraho ruriya rubobi ni ugusukura neza mu kanwa kawe.
Ibi ni bimwe mu bikoresho byagufasha gusukura amenyo yawe. |
Isuku ni ingenzi cyane. |
Ugomba kwibuka kwoza amenyo yawe byibura incuro 2 ku munsi; mu gitondo nyuma yo gufata ifunguro ndetse na nimugoroba mbere yo kuryama. Ugomba no gukoresha akadodo ko mu menyo byibura icuro 1 ku munsi no kwibuka kujya kwisuzumisha kw'umuganga w'amenyo nibura incuro 1 mu mezi 6.
Ugomba kwita ku bikoresho ukoresha:
Rimwe na rimwe ushobora gusanga ibikoresho ukoresha aribyo nyirabayazana w’uko kuva amaraso. Uburoso bw’amenyo bufite aho gukoresha horohereye nibwo bwizewe ko bwagufasha gusukura, naho ubukomeye butuma ishinya yawe iva amaraso kurushaho. Rimwe na rimwe imikoreshereze y’ibyo bikoresho nicyo gitera icyo kibazo. Waba ukoresha uburoso cyangwa kariya kadodo ko mu menyo ugomba kubikora neza kandi witonze.
Ugomba kwita ku mirire yawe:
Ubwoko bw’ibyo ufungura ndetse n’ighe ubifungurira bishobora gutuma ishinya yawe itava amaraso. Amafunguro akungahaye ku masukari yongera ibyago byo kwangirika kw’amenyo ndetse n’ishinya kuko isukari ituma hahita havuka rwa rubobi rufata ku menyo. Ni byiza gufungura ibintu birimo isukari nyeya ndetse bikaba bikungahaye ku myunyungugu ikenewe ishobora kuboneka nko mu mboga. Ntabwo bivuze ko ugomba guhita uhagarika buri kimwe cyose kirimo amasukari kuko bimwe ni ingenzi ku mubiri wawe, ahubwo ugomba ku bifata ku rugero rudakabije ndetse ukanibuka no gusukura akanwa kawe mu gihe umaze kubifata.
Imirire imwe n'imwe yagufasha kugabanya ibyago byo kuva amaraso |
Ugomba kwita ku miti urimo gufata:
Imiti imwe n’imwe ituma umuntu uyifata ava amaraso mu ishinya. Urugero ni nk’ibinini birwanya uburibwe byitwa Aspirin. Mu gihe usanze imiti runaka igutera icyo kibazo, ni byiza gusanga muganga wayikwandikiye kugira ngo aguhindurire.
Ugomba kujya kureba umuganga w’amenyo:
Mu gihe ubona ufite icyo kibazo, ukagerageza kwongera isuku yawe ndetse ukagerageza kwita ku mafunguro yawe, ariko bikanga. Icyo ugomba gukora ni ukujya kw’umuganga w’amenyo akagusuzuma, akareba nimba amenyo n'ishinya ko nta kibazo bifite.
Ni byiza kwita ku bintu bidasanzwe ujya ubona, kuko bigaragaza ko harimo ikibazo. |
Comments