Abantu twese ntitugira ishinya zisa, bamwe baba bafite izisa abandi zitandukanye. Ishinya ishobora gusa n'iroze ariko yarwara ikaba yahinduka igasa n'umutuku, umweru cyangwa umukara. Uzabibona kenci ko abantu bamwe bafite ishinya y’umukara
bakunze guseka cyane. Abandi nabo ubona ko iyabo isa n’iroze ndetse n’umweru.
Mu bihugu bimwe na bimwe kugira ishinya y’umukara bifatwa nkaho ari bimwe mu
bintu biranga ubwiza, ariko ahandi ho ugasanga abo bantu bafite iyo shinya
bafatwa nkaho ari indwara bafite. Hari ibintu byinci bishobora gutera ishinya
guhindura ibara nubwo usanga rimwe na rimwe biba ari ibintu byatewe nuko
umubiri wabo usanzwe uteye. Twifashishije imbuga nka watertower dental care
ndetse na pulse live reka turebere hamwe bimwe muri byo.
Ishinya y’umukara
Impamvu abantu bamwe bagira ishinya y’umukara, usanga
biterwa nuko ishinya yabo yajemo melanin nyinci zikorwa na Melanocytes zo ziba ziri
mu mubiri. Izo Melanin ubundi nizo zituma ishinya ndetse n’uruhu rwawe bisa nuko biri bitandukanye n’ibya mugenzi wawe, ariko byose bigaterwa n’ingano yiyo
Melanin ibamo. Ubundi umuntu ufite ishinya y’iroze nawe aba afite izo Melanocytes
zitanga ziriya Melanin ku ngano ihagije. Ku muntu rero ziriya Melanocytes
zatanze Melanin nyinci birenze urugero (hyperpigmentation), bituma ishinya cyangwa uruhu
bihindura ibara bikaba umukara.
Itabi n’imiti
Abantu bamwe bagira ishinya yahinduye ibara bidaturutse ku miterere y'umubiri wabo ahubwo ari ukubera ko banywa itabi cyangwa bafata
imiti irimo nka Minocycline cyangwa tricyclic antidepressants. Nubona ishinya yawe
yatangiye guhindura ibara mu gihe watangiye kunywa umuti, ihutire kujya kwa
Muganga nibishoboka baguhindurire.
Indwara zibasira ishinya zitandukanye
Indwara yitwa Acute necrotizing periodontal disease iri mu
bintu byatera ishinya y’umukara, ndetse nayo ubwayo bayitirira indwara
y’ishinya y’umukara (black gum disease). Kubera ko iyo ndwara irangwa no kuba
igice kimwe cy’ishinya kibora ku buryo kibura amaraso niyo mpamvu ishinya ihita
ihinduka umukara. Hari n’ibindi bimenyetso nko kuva amaraso, kuribwa ndetse no
kugira impumuro mbi mu kanwa. Hari ibindi bintu byiyongera ku isuku nke yo mu
kanwa aho twavugamo nk’umunaniro, kunywa itabi, ubwandu bwa virusi
zitandukanye. Iyo iyi ndwara itavuwe, ishobora kugutera ibibazo byo mu magufa.
Indi ndwara twavuga ni Acute necrotizing ulcerative gingivitis, yo itera agahu
gafite irindi bara kaza kakiyongera ku ishinya inyuma. Iyi ikaba iterwa n’isuku
nkeya yo mu kanwa.
Ni iki gitera ishinya
isa n’umweru?
Ishinya y’umweru iterwa n’ibintu bitandukanye ariko icya
mbere ni ibyitwa thrush ikaba yibasira mu kanwa ndetse ikaba izwi nka fungal infection of the mouth. Kugira
ngo ukire icyo kibazo, ujya kwa Muganga w’amenyo akagufasha kubikuraho ndetse
akanakugira inama y’icyo wakora kugira ngo ziriya fungi zitazagaruka. Ikindi
kibazo gitera ishinya y’umweru harimo ikitwa leukoplakia, ikaba ari ikimenyetso
cyuko umuntu agiye kurwara kanseri yo mu kanwa. Akenci kikaba giterwa no kunywa
inzoga n’itabi. Iyo ufite ikibazo nkicyo bisaba kugera kwa Muganga akagufasha
kugihagarika kitaragera kure.
Ese wabigenza ute ngo
wirinde ibyo byose?
Mu gihe ushaka kwirinda ko ishinya yawe
yahindura ibara, ni byiza gusukura ishinya yawe kandi neza, kwoza amenyo
ukoresheje uburoso n’akadodo kabugenewe ndetse no gusura Muganga w’amenyo rimwe
mu mezi 6. Muri icyo gihe Muganga w'amenyo areba impinduka zishobora kuba zabaye ku menyo, ku ishinya ndetse no mu kanwa muri rusange kugira ngo nimba harimo ikibazo agufashe kugihagarika.
Comments