Skip to main content

Sobanukirwa n’ibibazo 15 amenyo yawe ashobora guhura nabyo.


Uburibwe bw’amenyo
Amenyo ari muri bimwe mu bice by’umubiri bituma ubirwaye agira ububabare bwinci. Bamwe usanga bapfuka umunwa, abandi bakasama, abandi mu muyaga ugasanga bari gutaka. Benci nanone usanga bakoresha kujundika amazi y’akazuyazi, gukoresha akadodo bashaka gukura ibiryo hagati y’amenyo ndetse no kujya kugura imiti igabanya uburibwe. Nubwo wagura iyo miti ariko ntabwo uba ukuyeho ikibazo cyirimo kugutera ubwo buribwe, shaka Muganga w’amenyo agufashe kugikemura. Nimba ubona iruhande rw’iryinyo habyimbye cyangwa hari amashyira,cyangwa nimba wumva ufite n’umuriro, ibyo bishobora kuba ibimenyetso by’ikibyimba kandi byaguteza ibindi bibazo bikomeye. Jya kwa Muganga byihuse nkuko urubuga rwa webmd rubikugiramo inama kuri icyo kibazo ndetse n'ibi bindi bikurikira.
Guhindura ibara kw’amenyo
Nkuko twabivuze mu nkuru yacu yavugaga ku bintu bitera amenyo gusa nabi, twabonye ko guhindura isura y’iryinyo biterwa n’ibintu bitandukanye. Muri ibyo harimo ibiryo, imiti, itabi, ndetse n'ingaruka z’impanuka. Ugomba kwita ku menyo yawe nkuko bikwiriye aho ugomba kwoza amenyo yawe byibura 2 ku munsi ukoresheje uburoso n’akadodo kagenewe gucishwa hagati y’amenyo, ndetse no gusura Muganga w’amenyo nibura 1 mu mezi 6. Ibyo byose bizagufasha kugumana amenyo yawe.
Gucukuka kw’amenyo
Imyobo ku menyo yawe ntabwo ari inkuru nziza, iryinyo ricukuka iyo bacteria ziba zarafashe ku ryinyo (plaque) zitangira kwangiza gahoro igice cy’inyuma ku ryinyo kitwa Enamel. Abantu bakuru bo bashobora kugira amenyo yacukutse no hafi y’ishinya ndetse n’impande z’ibikoresho baba barakoresheje bahoma iryinyo. Kugira ngo ubyirinde birasaba kwoza amenyo n’uburoso byibura kabiri ku munsi ukoresheje umuti urimo Fluoride, gabanya kurya kenci amasukari, ndetse no kujya kwa Muganga w’amenyo nibura 1 mu mezi 6.
Iryinyo ryavunitse
Kimwe mu ngaruka z’impanuka zibasira amenyo ni ugucika kwaryo cyangwa guhongoka. Bamwe uzasanga bahita bahinduka ku buryo no guseka kwabo bihita birangira kubera ko baba bafite isoni ko babaseka. Ubu rero ntabwo ari ngombwa ko wigunga bigeze aho kuko Muganga w’amenyo aba afite ubushobozi bwo kukwandikira uburyo bwa gufasha bitewe n’ikibazo wagize. Mu gihe iryinyo ryawe ryavunitse cyane ku buryo usigaranye umuzi wonyine, ashobora kukwandikira uburyo bwa Crown aho baguha igice cy’iryinyo kigaragara mu kanwa. Nimba iryo vunika ryarageze kuri pulp(igice cy’iryinyo kibamo udutsi dutwara amarasondetse n’udutwara amakuru) ushobora kwandikirwa uburyo bwa Root canal treatment igakurikirwa na crown.
Iryinyo ryanze kuzamuka
Iryinyo ry’umuntu mukuru ritagaragara mu mwanya waryo ryitwa impacted. Bikunze kubaho mu gihe iryinyo rimwe riba ryararyamiye irindi ntiritume rizamuka, ryaba ryarabangamiwe n’igufwa cyangwa ishinya yarabaye nini ikaritwikira ntirigaragare. Nimba nta kibazo bigutera, Muganga w’amenyo ashobora kukubwira kurirekeramo ariko nimba rikurya cyangwa rishobora kuzateza ibibazo nyuma, biba byiza barikuyemo hakiri kare.
Kwiyasa kw’iryinyo
Ushobora kwisanga iryinyo ryawe ryiyashijemo umurongo, wenda wisanze umaze kurya ariko bimeze cyangwa byabaye waruri gukina umupira. Bitewe na Muganga uwariwe ashobora kukwandikira Crowns cyangwa akakugira inama yo kurihoma kugira ngo agabanye ubukana bw’ikibazo. Nimba uribwa muri icyo gihe waba unyweye cyangwa uriye ibikonje cyangwa ibishyushye, menya ko ikibazo gikomeye kurushaho. Gerageza guhekenya ibiryo ukoresheje uruhande rundi rutandukanye n’urwo ufiteho ikibazo kugeza ubonanye na Muganga w’amenyo.
Kuribwa uriye ibikonje, ibishyushye cyangwa imbuto.
Uba ugomba kuryoherwa n’ibyo uriye cyangwa unyweye, iyo wumva uburibwe mu menyo yawe mu gihe cyo kubifata menya ko hari ikibazo cyabiteye. Bishobora guterwa no gucukuka kw’iryinyo, gushiraho kw’igice cy’inyuma cy’iryinyo (Enamel), kuba iryinyo bararihomye, indwara z’ishinya, iryinyo ryavunitse, ndetse no kuba umuzi w’iryinyo ugaragara hanze bitewe n'ishinya yashizeho. Iyo Muganga w’amenyo amenye ikibazo ufite, biba byiza kurushaho kuko ashobora kukugira inama yo guhoma iryinyo ryawe, guca umunsi iryo ryinyo (root canal treatment), cyangwa akakwandikira umuti w’amenyo wihariye ku buryo ukugabanyiriza ubwo buribwe.
Kugira umubare w’ amenyo menshi
Ubaze amenyo yawe usanga ari angahe? Amenyo yo mu bwana yose hamwe aba ari 20 naho ayo mu bukuru aba ari 32. Ntabwo bikunze kugaragara ariko bibaho ko umuntu agira amaneyo arenga umubare twavuze haruguru, ibyo byitwa hyperdontia. Abo bantu biba byiza iyo ayo menyo bayakuye ndetse bagakoresha n’ibikoresho byitwa orthodontics biyashyira ku murongo.
Amenyo atari ku murongo
Ibikoresho bishyira amenyo ku murongo buriya ntibyagenewe abana gusa, no kuyashyira ku murongo ntibikorwa kugira ngo ujye useka neza. Ni kimwe mu bintu bikorwa bigufasha gufata neza imiterere yo mu kanwa ndetse no kugabanya ibibazo bishobora guterwa n’uko amenyo atari ku murongo. Muganga w’amenyo ashobora gukoresha ibikoresho nka braces, aligners ndetse na retainers.
Kugira umwanya hagati y’amenyo
Abantu bamwe usanga kugira inyinya bibatera ipfunwe naho abandi bakumva ari byiza cyane. Ushobora kumva wajya kwa Muganga ngo bayikuremo, aho bafata andi menyo bakayakurura akegerana wa mwanya ukavamo.
Ibibazo by’ishinya
Ese ujya uva amaraso mu kanwa uko byishakiye? Waba uribwamo se? Hari ubwo ujya wireba ugasanga ishinya igenda iva ku ryinyo? Ushobora kuba ufite indwara y’ishinya igitangira (gingivitis) cyangwa uyifite yaramaze kugera kure (periodontitis). Ibiryo na bacteria bifata ku menyo, iyo bigeze mu ishinya nibyo bitera ibyo byose twavuze. Iyo iriya periodontitis itavuwe neza ishobora gutuma igufwa rigenda rishiraho, ku buryo amenyo yawe ashobora kuvamo cyangwa akajegajega. Ibyo byakuzanira ibibazo mu kuvuga no guhekenya. Mu kwirinda indwara z’ishinya, ugomba kwoza amenyo n’uburoso, gukoresha akadodo kabugenewe, gukoresha umuti wo kwiyunyuguza ndetse no kujya kwogesha kwa Muganga.
Guhekenya amenyo
Bruxism cyangwa se guhekenya amenyo, bigaragara ko umunaniro, kuba amenyo atari ku murongo n’ibitotsi biri mu bintu byayitera. Uko guhekenya amenyo bishobora kugutera umutwe, kuribwa kw’urwasaya ndetse no kugira amenyo ajegajega. Nimba ujya uhekenya amenyo yawe nijoro byaba byiza ugiye kwa Muganga bakaguha akambaro ka nijoro ko mu menyo (mouthguard). Nimba bikubaho ku manywa, shaka imiti ndetse n’imyitozo ngororamubiri kugira ngo ugabanye uwo munaniro ukabije.
Ibibazo biterwa na Muzitsa
Hagati y’imyaka 17 na 25 nibwo Muzitsa cyangwa ibijigo bya gatatu bitangira kumera mu kanwa. Nimba Muganga w’amenyo akubwiye ko nta kibazo ufite kuri Muzitsa yawe ni byiza. Mu bantu barenga 90% bagira Muzitsa zabuze uko zizamuka ngo zigaragare. Ibibazo biterwa na Muzitsa harimo gucukuka, kwangirika kw’amenyo byegeranye ndetse n’indwara z’ishinya. Ni byiza kujya ubaza Muganga w’amenyo uko uhagaze kugira ngo mu gihe yabonye harimo ikibazo zigomba kuvamo.
Nta mwanya wo gucishamo akadodo
Bitewe n’uko amenyo yacu ateye, hari ighe ubona bitaza gukunda ko ukoresha akadodo ko mu menyo. Nimba ubona ako urimo gukoresha kanze, hindura ukoreshe akandi kadodo gato kurusha ako wakoreshaga. Gerageza kugeza bigenze neza kuko nimba ushaka kugira amenyo ameze neza ugomba gukoresha kariya kadodo.
Imirimbo yaba iteza ibibazo?
Gufatisha umurimbo w’icyuma ku ryinyo ntibivuze ko byakwangiriza amenyo. Imirimbo ikozwe muri zahabu n’ifeza bidahenze bishobora gutuma utamererwa neza mu kanwa. Buri gihe ugomba kuyikuramo mbere yo kurya, ndetse wibuke kuyikorera isuku ndetse utibagiwe n’amenyo yawe.

Comments

Unknown said…
Nonex imiti twayisanga hehe uretse kwamiganga

Popular posts from this blog

Ibintu 10 amenyo yawe ashobora kukubwira ku buzima bwawe.

Burya mu kanwa kawe hasobanura byinci, witegereje amenyo yawe ndetse n’ishinya yawe ushobora kubona bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ushobora kuba urwaye zimwe mu ndwara aho twavuga nk’indwara ya kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, indwara irangwa no kwibagirwa burundu (dementia). Twifashishije The good life, reka turebere hamwe icyo ibibazo bimwe na bimwe bishobora kukubwira ku buzima bwawe: 1.        Diabetes yo mu bwoko bwa 2 Indwara ikomeye y’ishinya yitwa Periodontitis ishobora kuba kimwe mu bimenyetso bya Diabetes yo mu bwoko bwa 2, ugendeye ku bushakashatsi bwo muri Gashyantare 2017 . Abashakashatsi bakoreye abantu barenga 300 b’urubyiruko basanga bafite ibibazo by’ishinya, kimwe cya kane(1/4) cy’abantu bakorewe muri ubu bushakashatsi bo bari ku rwego rwo hejuru ko bashobora kuba bafite diabete bitewe n’umubyibuho ukabije bari bafite. Umuntu umwe muri batanu bari bafite indwara ya Periodontitis ariko ntabwo yari yaragaragaweho mbere indw...

Impamvu ushobora kuribwa n’amenyo mu gihe uriye cyangwa unyoye ibikonje cyangwa ibishyushye.

Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje. Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku mugoroba cyangwa mu gitondo hakiri kare kugira ngo akayaga katirukankira mu menyo. Ubwo buribwe buba buri mu menyo buba butandunye n’ubwo umuntu agira mu gihe iryinyo rye ryacukutse. Twifashishije urubuga dental health tugiye kurebera hamwe icyibitera ndetse n’icyo wakora. Abantu bagira icyo kibazo cy’uburibwe Abantu benshi usanga bataka kubera icyo kibazo, kikaba gitangira akenshi iyo umuntu ageze hagati y’imyaka 20 na 40. Uretse ko bishobora gufata abari munsi yiyo myaka cyangwa abayirengeje cyane cyane abari hejuru ya za 70. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunda kugira iki kibazo kuruta abagabo. Ni ibiki biter...

Kuki abantu bagira ishinya z'amabara atandukanye?

Abantu twese ntitugira ishinya zisa, bamwe baba bafite izisa abandi zitandukanye. Ishinya ishobora gusa n'iroze ariko yarwara ikaba yahinduka igasa n'umutuku, umweru cyangwa umukara. Uzabibona kenci ko abantu bamwe bafite ishinya y’umukara bakunze guseka cyane. Abandi nabo ubona ko iyabo isa n’iroze ndetse n’umweru. Mu bihugu bimwe na bimwe kugira ishinya y’umukara bifatwa nkaho ari bimwe mu bintu biranga ubwiza, ariko ahandi ho ugasanga abo bantu bafite iyo shinya bafatwa nkaho ari indwara bafite. Hari ibintu byinci bishobora gutera ishinya guhindura ibara nubwo usanga rimwe na rimwe biba ari ibintu byatewe nuko umubiri wabo usanzwe uteye. Twifashishije imbuga nka watertower dental care ndetse na pulse live reka turebere hamwe bimwe muri byo. Ishinya y’umukara   Impamvu abantu bamwe bagira ishinya y’umukara, usanga biterwa nuko ishinya yabo yajemo melanin nyinci zikorwa na Melanocytes zo ziba ziri mu mubiri. Izo Melanin ubundi nizo zituma ishinya ndetse n’uruhu rwaw...