1.
Indwara z’ishinya (Ifumbi)
Kuba ishinya yabyimba, igatukura ndetse no kuva amaraso ni
bimwe mu bintu byakwereka ko ishinya yawe yatangiye kurwara. Inshuro nyinshi
iyi niyo mpamvu itera ishinya yawe kuva amaraso. Izi ndwara zibasira ishinya
ziterwa n’urubobi ruba rwarafashe ku menyo kuko bacteria ziba muri muri urwo
rubobi nizo zituma ishinya yawe icika intege ndetse igatangira kugaragaza
biriya bimenyetso twavuze haruguru. Ikintu wakora kikagufasha ni ukongera inshuro ndetse
n’uburyo wozamo amenyo yawe.
2.
Kubura vitamine yo mu bwoko bwa K
Kubura iyo vitamine bituma ishinya iva amaraso. Iyi vitamine
rero ifasha mu gutuma amaraso avura neza.
3.
Kunywa itabi
Kunywa itabi bituma
amenyo yawe yangirika ndetse igatuma ubuvuzi ubwaribwo bwose butagenda neza
nkuko byagakwiriye. Iyo umuntu anywa itabi, akunda kuva amaraso mu gihe ariye
ibintu bikomeye ndetse no mu gihe yoza mu kanwa.
4.
Imyaka (ikigero ugezemo)
Iyo umuntu ari kugenda akura, kuva amaraso mu ishinya biba
ari ibintu bisanzwe. Abasaza n’abakecuru baba bafite icyi kibazo nyamara nta
yindi mpamvu yabiteye ahubwo ari ukubera imyaka bagezemo.
5.
Diabete
Mu gihe urwaye iyi ndwara ya diabete ni ibintu byoroshye kuva amaraso mu
gihe waba woza mu kanwa, icyo gihe ushobora kuba ukoresha imbaraga nyinshi mu
koza ndetse n’uburoso ukoresha bushobora kuba bwarigonze cyangwa bukomeye,
bityo bigatuma ishinya iva amaraso. Ugomba kumenya ko kwoza amenyo yawe
bidasaba kuba wakoresheje imbaraga nyinshi ndetse mu gihe waba ufite ikindi
kibazo runaka, wakwegera Muganga w’amenyo akagufasha.
6.
Imirire mibi
Kubura intungamubiri z’ingenzi mu mubiri nka za vitamines zo
mu bwoko bwa A, B ndetse na C bishobora gutuma ishinya yawe ijya mu byago byo
kwangirika maze bikarangira iva amaraso. Ni byiza gufata indyo yuzuye kuko nibwo buryo bwagufasha kubona izo
ntungamubiri. Burya inyinshi tuzibona mu mbuto no mu mboga.
7.
Imiti imwe n’imwe dufata
Burya imwe mu miti tugenda dukoresha igira ingaruka ziba
zigiye zitandukanye, zimwe muri izo harimo kugabanya ivuburwa ry’amacandwe maze
bigatuma bacteria zo mu kanwa zitangira kwikusanya kugira ngo zangize ibice byo
mu kanwa nk’amenyo ndetse n’ishinya. Mu gihe hari imiti urimo gufata, noneho
muri icyo gihe ukabona biraguteza ibibazo byo kuva amaraso, byaba byiza ubajije
Muganga wabiguhaye, nimba bishoboka ko ibyo bibazo biterwa no kuyifata. Ikindi
gishoboka ni ukubaza nimba hari indi miti wahabwa, ikaba yakuvura ariko itaguteye
ibyo bibazo.
8.
Umunaniro
Nubwo ushobora kutabyemera, ariko umunaniro watuma ishinya
yawe ndetse n’ibice byo mu kanwa bitakaza ubwirinzi bwabyo ku ndwara,
bigashobora no kuguteza kuva amaraso mu kanwa. Mu gihe wumva unaniwe, ni byiza kuruhuka
neza.
9.
Kuba warakutse amenyo
Mu gihe wakutse amenyo, guhuza amenyo biba bigoye mu gihe
uri guhekenya. Ibi bituma amenyo yandi yikuba kwishinya bigatuma iva amaraso kuko iba yakomeretse.
10.
Gutakaza ubwirinzi bw’umubiri
Indwara zibasira umubiri akenshi ziba zituruka kukuba
umubiri uba watakaje ubudahangarwa bwawo. Bimwe mu bibazo biba byugarije
umubiri bishobora kuba aribyo byatuma ishinya yawe iva amaraso.
11.
Kuba udakunda kwisuzumisha k’umuganga w’amenyo
Buriya iyo akanwa kawe kadasuzumwe mu gihe runaka bituma
bigorana kumenya ikibazo cyaba kirimo. Dusabwa kujya kwa Muganga w’amenyo
byibura 2 mu mwaka, muri icyo gihe bagukuriraho nk’urubobi ruba rwarafashe ku
menyo yawe, kuko ni kimwe mu bintu byaguteza ibyago byo kurwara ibice
bitandukanye byo mu kanwa.
12.
Indwara zandurira mu kanwa
Indwara zimwe na zimwe zandurira mu kanwa, cyane cyane
amacandwe niho hantu bacteria zikwirakwizanya.
13.
Kuba umugore atwite
Gutwita ni kimwe mu bintu byatera ishinya y’umugore kuva
amaraso. Nubwo bishobora kuba ari ibintu bisanzwe ariko muganga usanzwe asuzuma
uwo mugore niwe umenya icyakorwa hagati aho.
14.
Ikibazo gishobora kuba cyaturutse k’ubuvuzi bw’amenyo wahawe
Mu gihe waba warahawe ubuvuzi runaka bw’amenyo nko kuba
warahomewe iryinyo nabi, nyuma yaho ukaba watangira kuva amaraso, biba byiza
iyo usubiye kwa Muganga w’amenyo akabikosora.
Abenshi bagaragaza gutukura cyane kw'ishinya, kubyimba no kuva amaraso. |
Comments