Skip to main content

Posts

Ibintu 5 ushobora gukora mu gihe uva amaraso mu ishinya.

Ese ujya uva amaraso mu gihe woza amenyo yawe? Ibi bibaho akenshi mu gihe abantu bamwe boza ariko abandi bikaza rimwe na rimwe. Nimba bitarakubaho na rimwe, ugomba kumenya ko bishobora kukubaho igihe icyaricyo cyose. Akenshi bigaragara iyo urimo gusukura mu kanwa; wabibona ku buroso bw’amenyo urimo gukoresha cyangwa ukabibona uciriye mu gihe urimo kwoza. Nanone ushobora kubyumva nyuma yo gushyira ikintu mu kanwa yaba nyuma yo gukoresha za curedent (kirida) ndetse no kurya ibintu bikomeye nk’ibisheke. Ushobora no kubyumva nta kintu ushyize mu kanwa, bikizana gutyo wenda wicaye ukumva amaraso araje mu kanwa. Buriya si byiza kwirengagiza uko kuva kw’amaraso kuko hari ubwo wabibona ukavuga ngo amaraso ni make, ugomba kubikurikirana. Nkuko twabibonye mu nkuru yacu yavugaga impamvu 14 ugomba kumenya zishobora gutera kuva amaraso mu gihe woza amenyo yawe , twifashishije urubuga rwa Colgate, reka turebere hamwe icyo wakora mu gihe ufite icyo kibazo: Ugomba kwongera isuku yawe yo mu kan...

Impamvu 14 ugomba kumenya zishobora gutera kuva amaraso mu gihe woza amenyo yawe.

Ese ujya uva amaraso mu gihe woza amenyo yawe? Ibi bibaho akenshi mu gihe abantu bamwe boza amenyo yabo ariko abandi bikaza rimwe na rimwe bitunguranye. Nimba bitarakubaho na rimwe, ugomba kumenya ko bishobora kukubaho igihe icyaricyo cyose. Nubwo hari impamvu zigiye zitandukanye zishobora gutera uko kuva amaraso, impamvu nyamukuru ishobora kuba isuku idakorwa cyangwa wanayikora ukayikora nabi. Akanwa kacu habamo za bacteria nyinshi zo mu bwoko butandukanye. Iyo ni nayo mpamvu ugomba gukoresha no kwibuka guhindura uburoso bw’amenyo, kwoza byibura kabiri ku munsi mu gihe kiri hagati y’iminota 3 cyangwa 5 ndetse ugomba kwibuka kwisuzumisha kwa muganga w’amenyo byibura 2 mu mwaka. Ubundi ishinya iyo nta kibazo ifite, ntabwo ijya iva amaraso uko yishakiye, rimwe na rimwe ushobora kubona ayo maraso uri kwoza, ukabyirengagiza ariko uko ubitinza, bishobora kuzarangira amenyo agenda avamo utazi icyabiteye. Twifashishije urubuga step to health reka turebe impam...

Vitamines z’ingenzi mu kubungabunga amenyo yawe ndetse n’ishinya.

Isuku yo mu kanwa ni ingenzi mu kubungabunga amenyo yawe ndetse n’ishinya ariko ntabwo ari bwo buryo bwonyine wakoresha mu gihe ushaka kwirinda indwara zibasira ishinya n’amenyo. Rimwe na rimwe ibyo turya ntabwo biba byujuje intungamubiri zose ziba zikenewe ngo tugire amenyo n’ishinya bizira indwara. Mu rwego rwo kwirinda izo ndwara, ugomba kwibuka kugabanya amasukari n’ibiyakomokaho, ndetse ukagabanya kunywa ikawa cyane. Hari n’abandi bakoresha uburyo bwo kugura izo vitamines mu ma pharmacie kugira ngo bongere ingano zazo mu mubiri. Twifashishije urubuga rwa livestrong reka turebere hamwe ubwoko bwa za vitamines zikenewe n’umumaro wazo kugira ngo ugire amenyo n’ishinya yawe bizira indwara:   Vitamine yo mu bwoko bwa C   Mu rwego rwo gufasha ishinya yawe ngo ikire mu gihe yaba iva amaraso, Vitamine C ni ingenzi cyane. Ubu bwoko ni ingenzi mu gutuma ishinya yawe yahagarara kubyimba, ntitukure ngo ibe umutuku ndetse ntive amaraso. Burya mu mbuto no mu mboga harimo ibi...

Impamvu ushobora kuribwa n’amenyo mu gihe uriye cyangwa unyoye ibikonje cyangwa ibishyushye.

Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje. Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku mugoroba cyangwa mu gitondo hakiri kare kugira ngo akayaga katirukankira mu menyo. Ubwo buribwe buba buri mu menyo buba butandunye n’ubwo umuntu agira mu gihe iryinyo rye ryacukutse. Twifashishije urubuga dental health tugiye kurebera hamwe icyibitera ndetse n’icyo wakora. Abantu bagira icyo kibazo cy’uburibwe Abantu benshi usanga bataka kubera icyo kibazo, kikaba gitangira akenshi iyo umuntu ageze hagati y’imyaka 20 na 40. Uretse ko bishobora gufata abari munsi yiyo myaka cyangwa abayirengeje cyane cyane abari hejuru ya za 70. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunda kugira iki kibazo kuruta abagabo. Ni ibiki biter...