Isuku yo mu kanwa ni ingenzi mu kubungabunga amenyo yawe
ndetse n’ishinya ariko ntabwo ari bwo buryo bwonyine wakoresha mu gihe ushaka
kwirinda indwara zibasira ishinya n’amenyo. Rimwe na rimwe ibyo turya ntabwo
biba byujuje intungamubiri zose ziba zikenewe ngo tugire amenyo n’ishinya
bizira indwara. Mu rwego rwo kwirinda izo ndwara, ugomba kwibuka kugabanya
amasukari n’ibiyakomokaho, ndetse ukagabanya kunywa ikawa cyane. Hari n’abandi
bakoresha uburyo bwo kugura izo vitamines mu ma pharmacie kugira ngo bongere
ingano zazo mu mubiri. Twifashishije urubuga rwa livestrong reka turebere hamwe
ubwoko bwa za vitamines zikenewe n’umumaro wazo kugira ngo ugire amenyo n’ishinya
yawe bizira indwara:
Vitamine yo mu bwoko
bwa C
Mu rwego rwo gufasha ishinya yawe ngo ikire mu gihe yaba iva
amaraso, Vitamine C ni ingenzi cyane. Ubu bwoko ni ingenzi mu gutuma ishinya
yawe yahagarara kubyimba, ntitukure ngo ibe umutuku ndetse ntive amaraso. Burya
mu mbuto no mu mboga harimo ibintu byitwa Bioflavonoids mu rurimi
rw’icyongereza, iyo byiyongereye kuri ubu bwoko bwa vitamines, bifasha mu
kurinda amenyo yacu kuba yahindura ibara ndetse no gucukuka. Vitamine C
igufasha kugira ishinya imeze neza kuko yifitemo ubushobozi bwo kwica ibintu
byashoboraga kuyangiza. Imbuto nk’indimu ziba zifitemo vitamine nyinshi zo muri
ubu bwoko, ariko zikaba zifitemo za aside nyinshi zishobora gutuma amenyo yawe
agenda ashiraho bitewe n’iyo aside. Ariko ushobora kubona izo vitamine uzikuye
mu nkeri cyangwa ibijumba.
Vitamine yo mu bwoko
bwa A
Vitamine A nayo ifasha mu gikorwa cyo kuvura ishinya irwaye.
Ubu bwoko bufasha kugira ngo mu kanwa ndetse n’ishinya muri rusange bihore bihehereye. Iyo
ubuze ubu bwoko cyangwa bukagabanuka bituma ujya mu byago byo kuba wagira
indwara zitandukanye. Inyama, umwijima, amata n’ibiyakomokaho n’amagi biri mu
bintu bikungahaye kuri Vitamine A.
Vitamine yo mu bwoko
bwa D
Ingano ihagije ya Vitamine D ifasha mu kurwanya indwara
z’ishinya. Ubu bwoko bufasha umubiri wacu kubona neza ingano ihagije
y’imyunyungugu ya Karisiyumu (calcium), kuko iyo myunyungugu irakenewe cyane mu
gukomeza no kubungabunga amenyo n’amagufa. Ahantu ushobora kubona izi vitamine
ni imirasire y’izuba (iyo izuba rirashe ku ruhu rwawe, bituma iriya vitamine D iboneka kuko umubiri wari wifitemo ibintu byakora iriya vitamine ariko bigasaba ingufu z'iriya mirasire) ariko ushobora no kuyibona uyikuye mu mata n’ibiyakomokaho,
amagi ndetse n’amafi.
Vitamine yo mu bwoko
bwa E
Ubu bwoko nabwo bwica ibintu byashoboraga kwangiza umubiri
wacu bityo igafasha ishinya yacu gukira vuba. Mu gihe umwana amera amenyo, ubu
bwoko bufasha gukuraho udusebe ku ishinya. Bimwe mu bintu bikungahaye kuri iyi
vitamine harimo imbuto z’ibihwagari, ubunyobwa ndetse n’umushongi w’inyanya nka
za salsa na sorwatom.
Vitamine yo mu bwoko
bwa B
Iyo ubuze ingano y’iyi vitamine mu mubiri, ushobora kugira
ububabare mu menyo, ishinya yawe igashiraho, n’uburiwe bwo mu kanwa muri
rusange. Aho wayibonera ni mu bihumyo, inyama n’amafi.
Mu gihe utitaye ku isuku ndetse n'imirire, kuva amaraso mu ishinya bishobora kujya bikubaho kenshi. |
Ushobora kuva amaraso mu gihe woza mu kanwa cyangwa akava mu gihe icyo ari cyo cyose ashakiye. |
Ni byiza kwita ku mafunguro dufata kuko ni ingenzi ku buzima bwacu. |
Comments