Ese ujya uva amaraso mu gihe woza amenyo yawe? Ibi bibaho
akenshi mu gihe abantu bamwe boza ariko abandi bikaza rimwe na rimwe. Nimba
bitarakubaho na rimwe, ugomba kumenya ko bishobora kukubaho igihe icyaricyo
cyose. Akenshi bigaragara iyo urimo gusukura mu kanwa; wabibona ku buroso
bw’amenyo urimo gukoresha cyangwa ukabibona uciriye mu gihe urimo kwoza. Nanone
ushobora kubyumva nyuma yo gushyira ikintu mu kanwa yaba nyuma yo gukoresha za
curedent (kirida) ndetse no kurya ibintu bikomeye nk’ibisheke. Ushobora no
kubyumva nta kintu ushyize mu kanwa, bikizana gutyo wenda wicaye ukumva amaraso
araje mu kanwa. Buriya si byiza kwirengagiza uko kuva kw’amaraso kuko hari ubwo
wabibona ukavuga ngo amaraso ni make, ugomba kubikurikirana.
Nkuko twabibonye mu nkuru yacu yavugaga impamvu 14 ugomba kumenya zishobora gutera kuva amaraso mu gihe woza amenyo yawe, twifashishije urubuga rwa Colgate, reka turebere hamwe icyo wakora mu gihe ufite icyo kibazo:
Ugomba kwongera isuku
yawe yo mu kanwa:
Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko kuva amaraso mu
ishinya akenshi biterwa n’urubobi ruba rwarafashe ku menyo; ku gice cy’ahantu
iryinyo rihurira n’ishinya. Mu gihe udakuyeho ruriya rubobi ku menyo, iyo
hashize iminsi rutangira gukomera bitewe n’imyunyungugu ihita ifata mu rubobi.
Iyo rwamaze gukomera rutuma n’ibindi bintu bishaka aho bifata biza bigafataho,
noneho ya shinya yawe igakomeza kwangizwa n’ibyo bintu byose. Kuva amaraso
kw’ishinya ni kimwe mu bimenyetso bikwereka ko ishinya yawe yarwaye, ndetse
utivuje byakomeza bikagera ku zindi ndwara zikomeye zibasira ishinya. Buriya
uburyo bwiza kandi bwizewe bwo gukuraho ruriya rubobi ni ugusukura neza mu
kanwa kawe.
Ugomba kwibuka kwoza amenyo yawe byibura incuro 2 ku munsi;
mu gitondo nyuma yo gufata ifunguro ndetse na nimugoroba mbere yo kuryama.
Ugomba no gukoresha akadodo ko mu menyo byibura icuro 1 ku munsi no kwibuka
kujya kwisuzumisha kw'umuganga w'amenyo nibura incuro 1 mu mezi 6.
Ugomba kwita ku
bikoresho ukoresha:
Rimwe na rimwe ushobora gusanga ibikoresho ukoresha aribyo
nyirabayazana w’uko kuva amaraso. Uburoso bw’amenyo bufite aho gukoresha
horohereye nibwo bwizewe ko bwagufasha gusukura, naho ubukomeye butuma ishinya
yawe iva amaraso kurushaho. Rimwe na rimwe imikoreshereze y’ibyo bikoresho
nicyo gitera icyo kibazo. Waba ukoresha uburoso cyangwa kariya kadodo ko mu
menyo ugomba kubikora neza kandi witonze.
Kuva amaraso hari benshi bibaho ariko bakicecekera. |
Ugomba kwita ku
mirire yawe:
Ubwoko bw’ibyo ufungura ndetse n’ighe ubifungurira bishobora
gutuma ishinya yawe itava amaraso. Amafunguro akungahaye ku masukari yongera
ibyago byo kwangirika kw’amenyo ndetse n’ishinya kuko isukari ituma hahita
havuka rwa rubobi rufata ku menyo. Ni byiza gufungura ibintu birimo isukari
nyeya ndetse bikaba bikungahaye ku myunyungugu ikenewe ishobora kuboneka nko mu
mboga. Ntabwo bivuze ko ugomba guhita uhagarika buri kimwe cyose kirimo
amasukari kuko bimwe ni ingenzi ku mubiri wawe, ahubwo ugomba ku bifata ku
rugero rudakabije ndetse ukanibuka no gusukura akanwa kawe mu gihe umaze
kubifata.
Ugomba kwita ku miti
urimo gufata:
Imiti imwe n’imwe ituma umuntu uyifata kuva amaraso mu
ishinya. Urugero ni nk’ibinini birwanya uburibwe byitwa Aspirin. Mu gihe usanze
imiti runaka igutera icyo kibazo, ni byiza gusanga muganga wayikwandikiye
kugira ngo aguhindurire.
Ugomba kujya kureba
umuganga w’amenyo:
Mu gihe
ubona ufite icyo kibazo, ukagerageza kwongera isuku yawe ndetse ukagerageza
kwita ku mafunguro yawe, ariko bikanga. Icyo ugomba gukora ni ukujya
kw’umuganga w’amenyo akagusuzuma, akareba nimba amenyo n'ishinya ko nta kibazo bifite.Ni byiza kwita ku mubiri wacu. |
Comments