Mu mibereho y’abantu hirya no hino ku isi, hari byinshi tujya twibaza ariko kubera ko tuba tudafitiye ubumenyi kuri bimwe mu byo tubona, birangira amatsiko adashize. Bimwe muri ibyo harimo indwara y’ibibari bamwe bazi ariko hari n’abatazi ko ibaho. Akenshi umuntu uyirwaye ahabwa akato n’abantu bamwe ndetse n’ababyeyi babo ku byakira ubona biba bibagoye, ariko abantu bayifite hari ubundi bufasha bahabwa bakivuka ndetse birangira bubafashije ariko biterwa n’igihe baherewe ubwo bufasha. Indwara y’ibibari ni indwara umwana avukana, ifata ku munwa wo hejuru aho uba usa n’uwasadutse cyangwa afite icyobo mu nkanka. Iyi ndwara itangira gufata umuntu mu gihe umubyeyi atwite aho ishobora kwibasira igice cy’I bumoso cyangwa I buryo ndetse ishobora gufata impande zombi z’umunwa.
Iyi ndwara ishobora kugaragara inyuma ku munwa cyangwa mu rusenge rw'akanwa cyangwa hombi. |
Ishobora kandi gufata uruhande rumwe cyangwa igata impande zombi z'umunwa |
Indwara y’ibibari iterwa n’iki?
Kugeza ubu ntiharamenyekana ikintu gitera iyi ndwara ariko
ngo hari ibintu bimwe na bimwe bishobora kongera ibyago byo kuvukana iyi ndwara
ku mwana, aho harimo nk’ibibazo biturutse ku kirere, ku mirire mibi y’umubyeyi
mu gihe atwite, uruhererekane rwo mu miryango, kuba umubyeyi mu gihe atwite
yaba yafata ku miti y’igicuri ndetse no gufata imiti myinshi yo kuboneza
urubyaro
Ibibazo bikunze kugaragara
mu bantu bafite iyi ndwara?
Umwana wavukanye indwara y’ibibari ashobora kugira ibibazo
bitandukanye birimo guhabwa akato mu bandi, kutumva neza, kutabasha kurya no
kunywa, kutabasha kuvuga neza bitewe no kunanirwa kuvuga inyuguti zimwe na
zimwe, kutamera amenyo ahantu hari ibibari ndetse no kwigunga.
Ese iyi ndwara yaba
ikira burundu?
Bamwe mu babyeyi cyangwa buri wese wo mu
miryango yavutsemo umwana ufite iki kibazo,bahita bumva ko hacitse igikuba.
Nyamara mu by’ukuri iyi ndwara iravurwa kandi igakira. Hano mu Rwanda Ministeri
y’ubuzima yashizeho uburyo bwo kuvura aba bana bavukanye indwara y’ibibari
kandi bakavurirwa ubuntu mu bitaro byose bibegereye bibifitiye ubushobozi. Ubwo
buvuzi biba byiza iyo umwana abubonye hakiri kare nyuma yo kuvuka; ni ukuvuga
mu gihe nibura afite amezi 6 avutse ashobora kubagwa agakira neza ku buryo nta
pfunwe ashobora kugira mu bandi. Mu gihe ubonye umwana uvutse ufite iki kibazo,
ihutire kumujyana kwa Muganga kugira ngo afashwe hakiri kare.
Comments