Burya mu kanwa kawe hasobanura byinci, witegereje amenyo
yawe ndetse n’ishinya yawe ushobora kubona bimwe mu bimenyetso byakwereka ko
ushobora kuba urwaye zimwe mu ndwara aho twavuga nk’indwara ya kanseri
y’ibihaha, indwara z’umutima, indwara irangwa no kwibagirwa burundu (dementia).
Twifashishije The good life, reka turebere hamwe icyo ibibazo bimwe na
bimwe bishobora kukubwira ku buzima bwawe:
1. Diabetes yo mu bwoko bwa 2
3. Indwara yo kwibagirwa (Alzheimer’s disease)
1. Diabetes yo mu bwoko bwa 2
Indwara ikomeye y’ishinya yitwa Periodontitis ishobora kuba
kimwe mu bimenyetso bya Diabetes yo mu bwoko bwa 2, ugendeye ku bushakashatsi
bwo muri Gashyantare 2017.
Abashakashatsi bakoreye abantu barenga 300 b’urubyiruko basanga bafite ibibazo
by’ishinya, kimwe cya kane(1/4) cy’abantu bakorewe muri ubu bushakashatsi bo
bari ku rwego rwo hejuru ko bashobora kuba bafite diabete bitewe n’umubyibuho
ukabije bari bafite. Umuntu umwe muri batanu bari bafite indwara ya
Periodontitis ariko ntabwo yari yaragaragaweho mbere indwara ya diabete yo mu bwoko
bwa kabiri. 10% ryabo bari bafite indwara y’ishinya idakanganye cyane, naho 8.5% nta
ndwara y’ishinya bari bafite. Isano rihari nuko abantu barwaye diabetes
bashobora gukurura indwara nyinci (contracting infections) nkuko byatangajwe na
American Academy of Periodontology.
2. Kuba umugore atwite
Nimba umugore yita ku buzima bwe bwo mu kanwa ariko akisanga
ishinya ye yatukuye cyane kandi iva amaraso, icyo gishobora kuba ikimenyetso
cy’uko atwite. Nkuko American pregnancy association ibitangaza, indwara y’ishinya yitwa Gingivitis
irangwa no gutukura ndetse no kuva amaraso mu kanwa yaba wozamo cyangwa igihe
icyaricyo cyose. Iyi ndwara rero ikaba ari ikimenyetso abantu benci bagaragaza
iyo batwite bitewe nuko imihindagurikire y’imisemburo yongera ikwirakwira
ry’amaraso mu ishinya. Ibyo bituma ishinya ye imurya ndetse ikanabyimba.
Kugira isuku nyeya mu kanwa n’indwara z’ishinya bishobora
kuba bimwe mu bintu byagushyira mu byago byo kurwara cyangwa kuba ufite indwara
yo kwibagirwa (Alzheimer’s disease) nkuko byagaragajwe mu bushakashatsi bwo muri Nyakanga 2013, aho
bwagaragaje ko mu bwonko bw’umuntu ufite iyo ndwara bagiye basangamo
bacteria zitwa porphyromonas gingivalis zifite inkomoko mu bice biri impande
y’amenyo (periodontal tissues). Ikigo kitwa Alzheimer’s Association kigaragaza ko indwara z’ishinya zidatera
indwara yo kwibagirwa (dementia) ariko Alzheimer’s disease ishobora gutera
umuntu kwibagirwa kwita ku menyo ye.
4. Ibura cyangwa igabanyuka rya Vitamines mu
mubiri.
Hari imikoranire iba hagati yo kurya nabi n’isuku mbi yo mu
kanwa kuko buri kimwe cyatera ikindi. Mu busesenguzi bwakozwe muri Mutarama 2013 bwasanze ko iyo vitamines zidahagije, akanwa kacu kaba gafite ubudahangarwa buke bwo
kurwanya za bacteria zituruka mu bintu bifata ku menyo ndetse kakabura
n’ubushobozi bwo gufasha ishinya yacu gukira ibisebe. Ibura ndetse n’igabanyuka
rya Vitamines D na A byangiza igice cy’inyuma cy’iryinyo ryawe (Enamel). Naho
ibura rya vitamines B rishobora gutera iminwa yawe gusaduka, amatama yawe
kuzana udusebe, ishinya yawe igatukura ndetse no kumva umuriro mu kanwa no ku
rurimi (burning sensation).
5. Indwara y’amagufwa (osteoporosis)
Mu Kuboza 2012,
mu isesengura ryakozwe ry’ubushakashatsi 17, 11 muribwo bwagaragaje ko hari
isano riri hagati y’indwara y’ishinya ndetse n’iyi ndwara ya Osteoporosis.
Ikigo American Academy of Periodontology
gisobanura ko bishoboka ko byaba
bishingiye ko osteoporosis yoroshya igufwa rituma iryinyo rikomera mu mwanya
waryo, bigatuma iryinyo rishobora kuvamo.
6. Isukari
Mu bushakashatsi bwabaye muri Gicurasi 2014 buvuga ko yaba mu bana cyangwa mu bantu
bakuru, isukari ariyo soko yo kwangirika kw’amenyo yabo maze agacucuka. Abashakashatsi b’abongereza
barebye mu mafishi y’abarwayi ahantu hatandukanye ku isi. Basanze 60 kugeza 90%
by’abana biga ndetse na 92% by’abantu bakuru bo muri America bigeze kugira
amenyo yangiritse mu buzima bwabo. Ugereranyije no muri Nigeria ahantu hataba
amasukari menci, 2% nibo bigeze kugira amenyo yangiritse. Ibi byagarutsweho no
mu bushakashatsi bwo muri Gashyantare
2012 ko abana babyibushye bagira amenyo yacukutse kubera ko barya
ibiryo birimo amasukari kenci. Uko wongera kurya amasukari ni nako wongera
ibyago byo gucukuka kw’amenyo yawe.
7. Kanseri yo mu bihaha
Nkuko ubushakashatsi bwakozwe muri Kamena 2016, bwagaragaje ko abantu bafite indwara
z’ishinya baba bafite ibyago byinci byo kurwara kanseri y’ibihaha. Biba bibi
noneho iyo umuntu afite indwara z’ibice bizengurutse iryinyo (periodontal
disease) na diabete kuko ibyago byiyongera kurushaho. Abashakashatsi nanubu
ntibagaraza impamvu ariko hari bamwe bemeza ko bacteria zo mu kanwa zishobora
gutera iriya kanseri yo mu bihaha, mu gihe abandi bavuga ko imwe mu miti yo
kuvura periodontal diseases ishobora kugabanya kanseri y’ibihaha.
8. Indwara z’umutima
Ikigo Americandental association kivuga ko kugeza ubu hari ubushakashatsi bumaze hafi
imyaka irenga 30 yiga isano riri hagati y’indwara z’ishinya, imyanda ifata ku
menyo (plaque buildup) n’indwara z’umutima. Muri Gashyantare 2017, ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo American stroke association
cyemeza ko n’abantu bakuru bafite idwara z’ishinya zigitangira baba bafite
ibyago incuro 2 kurusha abandi bantu badafite ibibazo byo mu kanwa. Igisigaye
kumenyekana ni ukumenya nimba ari ishinya yangiritse itera izo ndwara z’umutima
cyangwa impamvu ari uko zishobora guhurira ku bintu byazitera nko
kunywa itabi, gusaza detse na Diabetes yo mu bwoko bwa 2.
9. Kurya nabi
Umuganga w’amenyo ashobora kumenya nimba ufite ikibazo mu
mirire. Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko hejuru ya 89% by’abarwayi
b’indwara ya bulimia (irangwa no kurya cyane ukarenza, nyuma ugakoresha uburyo
bwo kwirutsa kugira ngo wumve uhembutse) bugaragaza ibimenyetso byo kwangirika
kw’amenyo yabo bitewe na Acide yo mu gifu inyura kenci mu menyo yabo, ibyo ni
ibitangazwa n’ikigo cy’Americandental association. Nyuma y’igihe kirekire, bitewe nuko cya gice
cy’inyuma ku ryinyo cyangiritse, birangira amenyo ahinduye ibara, uko ateye,
uburebure ndetse akanababaza waba unyweye cyangwa uriye imbuto n'ibintu
bikonje.
10. Imyaka yo kubaho.
Muri Werurwe 2017,
abashakashatsi kuva muri kaminuza ya Buffalo bakoresheje abagore barenga 55,000
bafite imyaka 55 kuzamura. Basanze hejuru y’imyaka 7, abagore bafite
periodontal disease bari bafite 12% y’ibyago byo gupfa, naho abari baratakaje
amenyo yabo yose bari bafite 17% byo gupfa ugereranyije n’abagore bitaga ku
menyo yabo. Kubera iki? Abagore bari barakutse amenyo yabo bari bakuze kandi
bashobora kurwara indwara z’umutima. Izo ndwara zikaba ziri mu bintu bishobora kukongerera
ibyago byo gupfa.
Comments