Skip to main content

Menya impamvu kugira ibihanga atari byiza nyuma yo gukurwa iryinyo.

Amenyo ni rumwe mu ngingo z’ingenzi mu buzima bwa muntu. Twabonye mu nkuru zatambutse ko habaho ibika bibiri by’amenyo; ayo mu bwana ndetse n’ayo mu bukuru. Amenyo asaba isuku ihagije kuko iyo utayikoze cyangwa ukayikora nabi, ashobora kwangirika akaba yakuka, yacukuka, yahongoka, yazana imyanda hagati yayo, ndetse akaba yazana ibyago byo kurwara zimwe mu ndwara z’ishinya. Ni ngombwa ku bungabunga amenyo yawe kuko ashobora gukuka bitewe n’impamvu zitandukanye nk’indwara zayo, gutinda kwivuza ndetse n’ubushobozi bwo kwivuza. (tuzabigarukaho mu nkuru zitaha)
Akenshi usanga hari abantu bakuka amenyo yabo bakabyirengagiza, ugasanga iyo agiye kuvuga cyangwa mu gihe asetse, yibuka ko nta menyo afite agahita yipfuka ku munwa. Nanone rimwe na rimwe ashobora guseka maze yakwibuka ko afite ibihanga, agahita yigarura maze ibyishimo bye bikaba birarangiye. Iyo umuntu yakutse amenyo menci usanga isura ye yarahindutse; aho usanga iminwa yarahindutse ugereranyije n’uko yariteye mbere.  Rimwe na rimwe usanga hari abantu batoranya ibiryo barya ataruko byabuze ahubwo ari ukubera ko amenyo yabo yakutse.
Guhabwa insimburangingo z’amenyo ni igikorwa gikorerwa umuntu wakutse iryinyo (amenyo) kugira ngo bimufashe gukora bimwe mu bintu rya ryinyo rye rya mbere ryamufashaga. Hari amoko menshi y’insimburangingo z’amenyo zibaho. (tuzabwira amoko yazo mu nkuru zitaha).
Rero abenshi bakeka ko impamvu yo gusimbuza amenyo ari ukugirango bagaragare neza mu ruhame (bagaragare nk’umuntu ufite amenyo) ariko buriya si ibyo gusa, buriya ibihanga bishobora kukuzanira ibibazo bitandukanye, Uyu munsi twabatoranyirije zimwe mu ngaruka zishobora kubaho mu gihe umuntu atigeze asimbuza amenyo ye:
1.       Guta cyangwa kuva ku murongo kw’amenyo.
Buri ryinyo buriya mu kanwa riba ribumbatiye umwanya, bifasha andi menyo byegeranye kuguma mu myanya wayo. Iyo rero iryinyo rivuyemo hagasigara igihanga, andi menyo byegeranye ashaka ukuntu yaziba icyuho cya rya rindi ryavuyemo; ashaka uko yafunga wa mwanya wasigayemo. Ibi rero bituma ayo menyo ahindura uko yanganaga kuko amwe aba maremare naho andi akaba magari cyane. Iyo rero bibaye gutyo amenyo aba ari mu byago by’uko rishobora kuvunika mu gihe habayeho gushyiraho ingufu nyinshi. Iyo rero usimbuje amenyo yawe hakiri kare, bituma wa mwanya ubungwabungwa na rya ryinyo wasimbujemo.

Utudomo turerekana umwanya wakuwemo iryinyo, utundi tumenyetso twerekana ingaruka ziba ku yandi menyo yegeranye na cya gihanga.                                                                                         
2.    Indwara z’ishinya.
Iyo ya menyo yari yegeranye na cya gihanga (umwanya wasizwe n’iryinyo ryavuyemo) yatangiye gufunga wa mwanya, mu gihe ushaka gusukura aho hantu, biba bigoye. Usanga ibiryo bitangira kwitsindagira muri uwo mwanya. Iyo rero ibyo biryo bihuye na bacteria zo mu kanwa, birangira bitanze imyanda ndetse mu gihe kidatinze, ishinya ikaba ifashwe n’indwara biturutse kuri iyo myanda. Bitangira ishinya itukuye, ikabyimba ndetse ikajya iva n’amaraso. Iyo ishinya itavuwe hakiri kare, bigize ingaruka no ku bindi bice nk’igufwa ku buryo bishobora kurangira iryinyo ribuze ikirifata, rikajegajega ndetse maze bikarangira iryinyo rikutse. Ni byiza rero gusimbuza iryinyo ryawe kugira ngo wirinde ibyo byose.
3.       Kuribwa mu bice byo mu misaya.
Amenyo rero yamaze kongera uburebure cg ubugari bwayo kubera hari amenyo yakutse, atuma uko uwo muntu yahuzaga amenyo, yabumbaga cyangwa yabumburaga akanwa ke bihinduka. Izo mpinduka rero bigera mu magufa no mu mikaya yo mu misaya maze bikarangira umuntu aribwa. Bisaba gufatirana hakiri kare kugira ngo udahura n’ibyo byago.
4.       Kugabanyuka kw’ingano y’igufa.
Burya mu gihe tuba turi gukanjakanja ibiryo bituma igufwa rifata amenyo, rimera neza ndetse rikanakomera. Iyo rero habayeho gukuka iryinyo rimwe, rituma ingaruka zigera no ku igufwa. Iyo udasimbuje amenyo yawe mu gihe yakutse, bituma na rya gufwa riba aho nta gukomera maze bikarangira n’andi menyo akomeza gukuka. Ibi bigira ingaruka ku miterere y’umuntu, ugasanga ishusho yo mu maso yarahindutse.
5.       Kugira ibibazo mu gihe cyo gufungura.
Mu gihe umuntu afite ibihanga, birangira no mu gihe umuntu ari kurya biba ibibazo. Kuruma ibiryo ndetse no kubikanjakanja ntibiba byoroshye. Usanga umuntu atangira kuvangura ibiryo yafataga; aho yirinda gufata ibiryo bikomeye cg bifatira ahubwo akifatira utuntu tworoshye. Ibi rero bishobora kurangira bigize ingaruka ku buzima bwe muri rusange.
6.       Gukurwa irindi ryinyo biteganye n’igihanga.
Hari igihe utakaza iryinyo, noneho iryo byari biringaniye yaba hasi cyangwa hejuru yaryo rigatangira gushaka gufunga umwanya wa rya ryinyo. Ukabona ryabaye rirerire kurusha andi byegeranye. Usanga rero umwanzuro ari ukurikura kugira ngo ridakomeza gutera ibibazo.
7.       Kuvuga biragorana
Bitewe n’amenyo yavuyemo usanga zimwe mu ngombajwi no mu bihekane bimwe na bimwe bigorana kubivuga.


Izo ni zimwe mu ngaruka zikwereka ko ibihanga atari byiza haba na mba k’ ubuzima bwawe. Bisaba rero gufata neza amenyo yawe hakiri kare, kandi mu gihe yavuyemo nta kwiheba kuko ushobora gufata umwanzuro maze ugashaka insimburangingo z'amenyo. Igihe ni iki kugirango umenye ko gukurwa iryinyo biba bidahagije gusa ahubwo bisaba ko n’andi menyo asigaye uyitaho.


Src: photos are from internet

Comments

Popular posts from this blog

Ibintu 10 amenyo yawe ashobora kukubwira ku buzima bwawe.

Burya mu kanwa kawe hasobanura byinci, witegereje amenyo yawe ndetse n’ishinya yawe ushobora kubona bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ushobora kuba urwaye zimwe mu ndwara aho twavuga nk’indwara ya kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, indwara irangwa no kwibagirwa burundu (dementia). Twifashishije The good life, reka turebere hamwe icyo ibibazo bimwe na bimwe bishobora kukubwira ku buzima bwawe: 1.        Diabetes yo mu bwoko bwa 2 Indwara ikomeye y’ishinya yitwa Periodontitis ishobora kuba kimwe mu bimenyetso bya Diabetes yo mu bwoko bwa 2, ugendeye ku bushakashatsi bwo muri Gashyantare 2017 . Abashakashatsi bakoreye abantu barenga 300 b’urubyiruko basanga bafite ibibazo by’ishinya, kimwe cya kane(1/4) cy’abantu bakorewe muri ubu bushakashatsi bo bari ku rwego rwo hejuru ko bashobora kuba bafite diabete bitewe n’umubyibuho ukabije bari bafite. Umuntu umwe muri batanu bari bafite indwara ya Periodontitis ariko ntabwo yari yaragaragaweho mbere indw...

Impamvu ushobora kuribwa n’amenyo mu gihe uriye cyangwa unyoye ibikonje cyangwa ibishyushye.

Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje. Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku mugoroba cyangwa mu gitondo hakiri kare kugira ngo akayaga katirukankira mu menyo. Ubwo buribwe buba buri mu menyo buba butandunye n’ubwo umuntu agira mu gihe iryinyo rye ryacukutse. Twifashishije urubuga dental health tugiye kurebera hamwe icyibitera ndetse n’icyo wakora. Abantu bagira icyo kibazo cy’uburibwe Abantu benshi usanga bataka kubera icyo kibazo, kikaba gitangira akenshi iyo umuntu ageze hagati y’imyaka 20 na 40. Uretse ko bishobora gufata abari munsi yiyo myaka cyangwa abayirengeje cyane cyane abari hejuru ya za 70. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunda kugira iki kibazo kuruta abagabo. Ni ibiki biter...

Kuki abantu bagira ishinya z'amabara atandukanye?

Abantu twese ntitugira ishinya zisa, bamwe baba bafite izisa abandi zitandukanye. Ishinya ishobora gusa n'iroze ariko yarwara ikaba yahinduka igasa n'umutuku, umweru cyangwa umukara. Uzabibona kenci ko abantu bamwe bafite ishinya y’umukara bakunze guseka cyane. Abandi nabo ubona ko iyabo isa n’iroze ndetse n’umweru. Mu bihugu bimwe na bimwe kugira ishinya y’umukara bifatwa nkaho ari bimwe mu bintu biranga ubwiza, ariko ahandi ho ugasanga abo bantu bafite iyo shinya bafatwa nkaho ari indwara bafite. Hari ibintu byinci bishobora gutera ishinya guhindura ibara nubwo usanga rimwe na rimwe biba ari ibintu byatewe nuko umubiri wabo usanzwe uteye. Twifashishije imbuga nka watertower dental care ndetse na pulse live reka turebere hamwe bimwe muri byo. Ishinya y’umukara   Impamvu abantu bamwe bagira ishinya y’umukara, usanga biterwa nuko ishinya yabo yajemo melanin nyinci zikorwa na Melanocytes zo ziba ziri mu mubiri. Izo Melanin ubundi nizo zituma ishinya ndetse n’uruhu rwaw...