Skip to main content

Impamvu umuntu ashobora kugira amenyo asa n’umuhondo cyangwa irindi bara

Mu mibereho ya muntu, amenyo adufasha mu bintu bitandukanye. Mu rwego rwo kuyafata neza bidusaba gukora isuku yaba dukoresha uburoso kabiri ku munsi ndetse no gukoresha akadodo rimwe ku munsi. Nanone tugomba gusura Muganga w’amenyo byibura 1 mu mezi 6. Ibibazo byibasira amenyo yacu biva mu guhuzagurika mu isukura ryayo. Abantu bamwe usanga baterwa ipfunwe n’uko amenyo yabo asa, hari igihe umuntu aba arimo aganira n’undi muntu, ugasanga avuga yipfutse ku munwa, cyangwa areba hirya kugira ngo uwo muntu atabona ko amenyo ye yamaze guhinduka umuhondo cyangwa harimo ibintu by’umukara. Ni kenci abantu bamwe baseka ariko bagahita bigarura batarangiza guseka kubera ko baba batinya ko undi yabacishamo ijisho ko amenyo yabo asa nabi.  Ni byiza gusura Muganga w’amenyo muri kiriya gihe cyavuzwe haruguru kugira ngo agufashe kumenya ikibazo waba ufite ndetse no kugufasha kwirinda ibindi bibazo ushobora guhura nabyo. Muganga w’amenyo iyo asanze ufite nk’ayo menyo yahinduye ibara, agufasha kuyahindura akaba yagarukana isura yarasanganwe. Twifashishije imbuga nka Latrine na Colgate, reka turebere hamwe ibintu 10 bishobora kuba impamvu yo guhindura amenyo yawe umuhondo.
1. Bishobora kuba ari uruhererekane rwo mu muryango wawe
Rimwe na rimwe kugira amenyo y’umuhondo bishobora kuba ari rusange mu muryango. Nimba ababyeyi bafite amenyo y’umuhondo, birashoboka ko abana babo bagomba kuyagira. Ayo mabara nayo ashobora kugenda ahinduka akava ku muhondo akaba yaba umutuku n’ikigina, umututuku n’umuhondo, n’ayandi....
2. Igice cy’iryinyo cya kabiri uturutse inyuma (Dentine)

Amenyo asa n’umuhondo mu gihe cyose igice cy’inyuma cy’iryinyo (Enamel) cyiba cyaragiye cyivaho cyikaba ari gito ku buryo igice kindi gikurikiraho (Dentine) aricyo kibonerana urebeye inyuma. Icyo gice cya Dentine gisa n’umuhondo cyangwa ikigina kandi kikaba kibamo imbere mu ryinyo. Iyo urebeye mu ndorerwamo ukabona umuhondo mu ryinyo ryawe birashoboka ko byaba byaratewe n’iyo mpamvu. Iyo kiriya gice cy’inyuma (Enamel) ari kinini, gitwikira kiriya cya Dentine ku buryo utabona ko iryinyo ari umuhondo.
3.  Gushiraho kw’ibice by’iryinyo
Uko ugenda ukura ninako amenyo yawe agenda asa n’umuhondo, kuko igice cy’inyuma cyayo kigenda kivaho kubera ko iyo urya ndetse unanywa hari acids ziva mu biryo zigatuma icyo gice kivaho ndetse no gukoresha amenyo uhekenya. Amenyo akenci ahinduka umuhondo bitewe nuko kiriya gice kigenda cyiba kivaho.
4.  Kunywa itabi
Iyo umuntu anywa itabi, Nicotine iba mu itabi isiga ku menyo ye ibintu bisa n’umuhondo ndetse n’ikigina. Iyi ni imwe mu mpamvu ushobora kureka itabi nimba ushaka amenyo y’urwererane.
5.  Ibiryo
Ubwoko bw’ibiryo bwose butuma amenyo ahinduka ntabe asa  nkuko yasaga. Inyanya, ibirungo, n’imbuto zimwe na zimwe zisiga ibintu bifatira ku gice cy’inyuma cy’iryinyo. Na za Vinegar dukoresha nko muri salad zisiga ibintu bitagaragara mu menyo yacu.
6.  Ibyo tunywa
Ikawa ndetse n’icyayi biri mu bintu bikunze gutuma amenyo asa n’umuhondo. Ariko na none Fanta, imitobe, inzoga n’ibindi nabyo usanga bituma amenyo yacu ahindura ibara.
7.  Imiti yo kwica za bacteria (Antibiotics)
Imiti yo mu bwoko bwa Tetracycline, iyo igeze mu ishinya ituma amenyo asa n’umuhondo. Mu bushakashatsi bugiye butandukanye bwemeza ko iyo umubyeyi afashe iyo miti mu gihembwe cya kabiri cyo gutwita cyangwa umwana agahabwa iyo miti mbere yuko agira imyaka 8, bishobora gutuma uwo mwana agira amenyo y’umuhondo ubuzima bwe bwose.
8.  Indwara yo kugira Fluoride nyinci mu menyo (Fluorosis)
Ubwoko bwa Fluorosis bubaho
Fluoride ni nziza ku menyo, ariko iyo ugize fluoride nyinci ituma amenyo yawe azamo ibizinga by’umuhondo cyangwa ikigina. Amazi arimo fluoride, umuti w’amenyo ndetse na fluoride yonyine wandikirwa na Muganga, aho niho fluoride ituruka. Baza Muganga nimba ufite icyo kibazo cyangwa nimba umwana afata kuri ku bintu twavuze haruguru.
9.  Impanuka
Kubera impanuka runaka yaba yibasiriye amenyo, ushobora gusanga iryinyo ryavunitse cya gice cy’inyuma ku ryinyo (Enamel) cyangwa kwangirika kw’imbere mu ryinyo. Ibyo bishobora gutuma iryinyo rigaragara nk’iririmo amaraso, icyo gihe bisaba ko Muganga w’amenyo ariwe uryitaho.
10.  Guhekenya amenyo
Guhekenya amenyo ni igikorwa gikorwa akenci na kenci umuntu asinziriye ariko bigaterwa nuko uwo muntu afite ibintu byinci mu mutwe bituma adatuza. Iryo hekenya rikaba ryitwa Bruxism,ikaba ari indwara itari nziza kuri cya gice cy’iryinyo cy’inyuma (Enamel) kuko ituma cyorohera kikaba byarangira cyivuyeho burundu maze iryinyo rigahinduka umuhondo.  

Mu gihe ufite ikibazo cyangwa igitekerezo wanyandikira kuri WhatsApp number +250727466464 

Comments

Popular posts from this blog

Ibintu 10 amenyo yawe ashobora kukubwira ku buzima bwawe.

Burya mu kanwa kawe hasobanura byinci, witegereje amenyo yawe ndetse n’ishinya yawe ushobora kubona bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ushobora kuba urwaye zimwe mu ndwara aho twavuga nk’indwara ya kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, indwara irangwa no kwibagirwa burundu (dementia). Twifashishije The good life, reka turebere hamwe icyo ibibazo bimwe na bimwe bishobora kukubwira ku buzima bwawe: 1.        Diabetes yo mu bwoko bwa 2 Indwara ikomeye y’ishinya yitwa Periodontitis ishobora kuba kimwe mu bimenyetso bya Diabetes yo mu bwoko bwa 2, ugendeye ku bushakashatsi bwo muri Gashyantare 2017 . Abashakashatsi bakoreye abantu barenga 300 b’urubyiruko basanga bafite ibibazo by’ishinya, kimwe cya kane(1/4) cy’abantu bakorewe muri ubu bushakashatsi bo bari ku rwego rwo hejuru ko bashobora kuba bafite diabete bitewe n’umubyibuho ukabije bari bafite. Umuntu umwe muri batanu bari bafite indwara ya Periodontitis ariko ntabwo yari yaragaragaweho mbere indw...

Impamvu ushobora kuribwa n’amenyo mu gihe uriye cyangwa unyoye ibikonje cyangwa ibishyushye.

Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje. Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku mugoroba cyangwa mu gitondo hakiri kare kugira ngo akayaga katirukankira mu menyo. Ubwo buribwe buba buri mu menyo buba butandunye n’ubwo umuntu agira mu gihe iryinyo rye ryacukutse. Twifashishije urubuga dental health tugiye kurebera hamwe icyibitera ndetse n’icyo wakora. Abantu bagira icyo kibazo cy’uburibwe Abantu benshi usanga bataka kubera icyo kibazo, kikaba gitangira akenshi iyo umuntu ageze hagati y’imyaka 20 na 40. Uretse ko bishobora gufata abari munsi yiyo myaka cyangwa abayirengeje cyane cyane abari hejuru ya za 70. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunda kugira iki kibazo kuruta abagabo. Ni ibiki biter...

Kuki abantu bagira ishinya z'amabara atandukanye?

Abantu twese ntitugira ishinya zisa, bamwe baba bafite izisa abandi zitandukanye. Ishinya ishobora gusa n'iroze ariko yarwara ikaba yahinduka igasa n'umutuku, umweru cyangwa umukara. Uzabibona kenci ko abantu bamwe bafite ishinya y’umukara bakunze guseka cyane. Abandi nabo ubona ko iyabo isa n’iroze ndetse n’umweru. Mu bihugu bimwe na bimwe kugira ishinya y’umukara bifatwa nkaho ari bimwe mu bintu biranga ubwiza, ariko ahandi ho ugasanga abo bantu bafite iyo shinya bafatwa nkaho ari indwara bafite. Hari ibintu byinci bishobora gutera ishinya guhindura ibara nubwo usanga rimwe na rimwe biba ari ibintu byatewe nuko umubiri wabo usanzwe uteye. Twifashishije imbuga nka watertower dental care ndetse na pulse live reka turebere hamwe bimwe muri byo. Ishinya y’umukara   Impamvu abantu bamwe bagira ishinya y’umukara, usanga biterwa nuko ishinya yabo yajemo melanin nyinci zikorwa na Melanocytes zo ziba ziri mu mubiri. Izo Melanin ubundi nizo zituma ishinya ndetse n’uruhu rwaw...