Burya nta muntu ubaho utifuza kugira amenyo meza, ubwo
ncatse kuvuga amenyo asa neza kandi akomeye. Hari gihe umuntu yiyumva nk’ufite
amenyo meza ndetse yanaseka koko bikagaragara. Hari n’abandi bitera ipfunwe ryo guseka cyangwa yanaseka ukabona apfutse ku munwa, cyangwa mu gihe cyo guseka
akibuka ko amenyo ye adasa neza, ugahita ubonako ahise yigarura uwo mwanya.
Kuba umuntu afite amenyo arimo imyanda cyangwa se ibintu bituma yahindura
ibara, rimwe na rimwe ntabwo ari ikosa rye kuba byaraje kuko hari igihe aba ari
ko yavutse, bitewe n’aho yavukiye cyangwa ari imiterere y’umubiri we. Ariko
ikindi gihe usanga bamwe bafite amenyo yanduye ari ukubera uburyo bayitaho
cyangwa bagiye bayitaho mu gihe cyashize. Muri iyi nkuru, turarebera hamwe
ubwoko bw’imyanda ifata mu menyo, ingaruka zayo ndetse n’uburyo wayirinda. Iyo
myanda ishobora kugira ibara ry' umweru, umuhondo, icyatsi, ndetse n’umukara. Amenyo
yafashweho n’iyo myanda ntibiba bivuze ko yamaze kwangirika.
Ubwoko bw’imyanda y’amenyo
Urebye imyanda y’amenyo usanga abantu benshi bayifite, bamwe
babizi abandi nabo ntibabimenye ko bagendana nayo. Buriya imyanda ishobora
gutuma iryinyo ryawe rihindura, ushobora kuyisanga inyuma y’iryinyo cyangwa
ikaba iri imbere mu ryinyo.
Imyanda ifata inyuma ku menyo:
Iyo umaze kurya, ntuhite usukura mu kanwa, ibyo biryo
byasigaye mu menyo nibyo biba intandaro y’imyanda myinshi iboneka mu kanwa. Iyi
myanda ishobora kwibasira amenyo yose, ishobora gufata uruhande runaka cyangwa
ikibasira ahantu hihishe nko hagati y’amenyo; ahantu uburoso bwawe butageze
neza mu gihe warurimo gusukura. Urugero rw’imwe muri iyo myanda twavugamo
nk’ibiribwa n’ibinyobwa, urubobi rworoshye n’urukomeye bifata ku menyo, itabi
yaba irisaba kurihekenya cyangwa n'irijundikwa ndetse n’iryo batumura, imiti imwe
n’imwe.
Urubobi turi kuvuga ni ibintu bidafite ibara, bifatira ku
menyo ku gice cyegera ishinya, bibamo za mikorobe zo mu kanwa. Za mikorobe iyo
zibonye amasukari, zirayarya maze imyanda yazo akaba ariyo yifashishwa mu
kwangiza ishinya yawe ndetse udasize n’icukuka ry’amenyo yawe. Urwo rubobi rero
iyo rumaze iminsi mike itarenze itatu utararukuraho, rufata imyunyungugu ivuye
mu macandwe nka Karisiyumu ndetse na za Fosifate maze rugahita rukomera ku
buryo wowe ubwawe utarukuraho ngo bikunde, keretse ugiye kwa muganga
bakabigukuriraho. Iyo rwamaze gukomera rero nibwo biba bibi cyane kuko ubwo
bukomere buhita buba indiri ya za mikorobe noneho ishinya yawe
ikahahangayikira. Hano twavuga nko kubyimba kw’ishinya, gutukura ndetse no kuva
amaraso. Ibara hano riba ryaramaze guhinduka kuko kuri iki kigero, ushobora
kubona ibintu by’umuhondo, icyatsi, cyangwa umukara byarafashe ku menyo yawe.
Imyanda yo mu ryinyo imbere
Iyiyo aho itandukaniye n’iriya twavuze haruguru nuko yo iza
mu ryinyo imbere. Kubera ibice by’iryinyo bimwe na bimwe bibonerana usanga iyo
hagize akantu runaka kazamo imbere bihita bigaragarira buri wese. Zimwe mu
ngero zishobora kubitera twavugamo nk’ibikoresho bakoresha bahoma iryinyo,
amenyo yahuye na Furiworide nyinshi cyangwa amenyo yacukutse, Iryinyo
ryavunitse, imiti ushobora kuba warafashe uri umwana, ikibazo cy’imirire,
indwara z’amenyo ziza mu buryo bw’uruhererekane rwo mu miryango; aho umubyeyi
ayigira noneho umwana nawe akaba afite amahirwe menshi yo kuyigira.
Ibintu ushobora gukora mu rwego rwo kwirinda iyo myanda:
·
Kujya wisuzumisha kwa Muganga: Muganga w’amenyo
ashobora kugufasha akayakogereza maze bikavaho. Imyanda myinshi ntushobora
kuyikuriraho mu gihe udafite amabwiriza ya Muganga cyangwa mu gihe
we atabigukuriyeho.
·
Gukoresha umuti w’amenyo urimo Furiworide: Imiti
myinshi iba irimo iyi myunyungugu kuko idufasha mu gukomeza amenyo ndetse no
kurwanya za mikorobe.
·
Kwibuka guhindura uburoso bwacu: Ni byiza
kwibuka kubuhindura rimwe mu mezi 3 kuko nibwo buba bufite ubushobozi bwo
gukura mu menyo rwa rubobi.
·
Kwibuka gukoresha urudodo rwagenewe gucishwa mu
menyo: Ako kadodo kagufasha mu gusukura hagati y’amenyo.
·
Kurya neza: Kurya indyo yuzuye ndetse no
kugabanya incuro ufatamo ibintu bikungahaye kw’isukari ndetse no gusukura mu
gihe wabifashe byatuma ugira amenyo meza.
Urugero rw'umuntu wari ufite imyanda(ibumoso), na nyuma yo kwivuza(iburyo) |
Igihe ni iki ngo wiyiteho maze uhitemo kugira amenyo meza.
Ushobora kwita ku isuku y’amenyo yawe cyangwa ugafata icyemezo ukajya kwivuza
mu rwego rwo kubungabunga amenyo yawe, hato atazagera igihe akavamo bitewe
n’uko utayitayeho.
Src: Oral B na WeMD
Comments