Skip to main content

Abaganga batewe impungenge n’abirukira gusaba gukurwa amenyo


Abaganga bavura amenyo n’indwara zo mu kanwa bagaragaza ko hari abaturage bagifite imyumvire y’uko iryinyo rirwaye rigomba gukurwa, mu gihe intambwe yo kurikura yakabaye iza nyuma y’uko izindi nzira zose zirimo n’izo kurihoma zananiranye.
U Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kwirinda indwara zo mu kanwa n’amenyo kuri uyu wa 27 Werurwe 2018.
Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Gasabo, i Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko no ku ishuri ribanza rya Karama mu Murenge wa Bumbogo ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima, RBC n’Ihuriro Nyarwanda ry’Abavura Amenyo n’indwara zo mu kanwa mu Rwanda.
Abanyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Karama kimwe n’abaturage ba Nyagatovu, bigishijwe uko basukura amenyo, n’uko bakwirinda indwara ziyibasira, aho buri wese wasuzumwe yanahabwaga uburoso n’umuti usukura amenyo. Kwibanda ku bana kandi ngo bizagenda bizana impinduka mu myumvire, kuko bizageza aho kwita ku menyo biba umuco ku benegihugu.
Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Abavura Amenyo n’indwara zo mu kanwa mu Rwanda, Uwamwezi Christine yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru, avuga ko abavura amenyo bagihangayikishijwe n’uko hari abaturage bagifite imyumvire y’uko bagomba kwikuza amenyo uko babonye.
Yagize ati “Rwose abantu bumve ko iryinyo ari urugingo rukomeye rw’agaciro nk’izindi, buri wese yumva ko uko atajya kubwira muganga ngo nkuramo ijisho cyangwa ugutwi, banumve ko ntawe ukwiye kwisabira muganga w’amenyo ngo arimukuriremo uretse gusa mu gihe bibaye ngombwa ko rikurwa, cyangwa ari nk’impanuka ibayeho.”
Mu nama Uwamwezi atanga harimo ko buri wese akwiye koza mu kanwa abyutse, ku manywa na nijoro mbere yo kuryama kuko kurarana ibiryo mu kanwa atari byiza ku menyo.
Umwe mu bana bahawe amasomo y’uko bita ku menyo ku ishuri rya Karama, Tuyishimire Jean De Dieu, yagize ati “Ikintu numva kidasanzwe mu masomo nahawe, ni ukuntu nafata amenyo yanjye neza ntashirire, nkajya nyakorera isuku, nkoresha uburoso n’umuti wabugenewe.”
Muri iki gikorwa by’umwihariko ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Karama, mu bana 1200 basuzumwe indwara z’amenyo, abagera kuri 270 basanzwe barwaye, basezeranywa kuzavurwa nyuma y’amezi ane mu gihe i Nyagatovu ho hasuzumwe 300 muri bo 100 bagasanganwa uburwayi bw’amenyo.
Nubwo ubuvuzi bw’amenyo no mu kanwa muri rusanze bumaze gutera imbere mu Rwanda ariko Ibigo Nderabuzima 15 mu gihugu ni byo bifite serivisi yo kuvura amenyo. Icyakora byiyongera ku bitaro byose mu gihugu bisanzwe biyavura.
Uwamwezi yavuze ko akurikije imibare itangwa n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, abarwayi basaga 60% bagana amavuriro bivuza bataha baba bafite ikibazo cy’amenyo mu gihe abize iby’ubu buvuzi mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza batarenze 420.
Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Abavura Amenyo n’indwara zo mu kanwa mu Rwanda, Uwamwezi Christine
Abanyeshuri bitabiriye ubukangurambaga bwo kwita ku menyo
Abaturage basuzumwe indwara zo mu kanwa n'iz'amenyo bagirwa n'inama

Tuyishimire Jean de Dieu yereka bagenzi be bigana ku ishuri ribanza rya Karama uko yasobanukiwe isomo ryo koza amenyo


Comments

Popular posts from this blog

Ibintu 10 amenyo yawe ashobora kukubwira ku buzima bwawe.

Burya mu kanwa kawe hasobanura byinci, witegereje amenyo yawe ndetse n’ishinya yawe ushobora kubona bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ushobora kuba urwaye zimwe mu ndwara aho twavuga nk’indwara ya kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, indwara irangwa no kwibagirwa burundu (dementia). Twifashishije The good life, reka turebere hamwe icyo ibibazo bimwe na bimwe bishobora kukubwira ku buzima bwawe: 1.        Diabetes yo mu bwoko bwa 2 Indwara ikomeye y’ishinya yitwa Periodontitis ishobora kuba kimwe mu bimenyetso bya Diabetes yo mu bwoko bwa 2, ugendeye ku bushakashatsi bwo muri Gashyantare 2017 . Abashakashatsi bakoreye abantu barenga 300 b’urubyiruko basanga bafite ibibazo by’ishinya, kimwe cya kane(1/4) cy’abantu bakorewe muri ubu bushakashatsi bo bari ku rwego rwo hejuru ko bashobora kuba bafite diabete bitewe n’umubyibuho ukabije bari bafite. Umuntu umwe muri batanu bari bafite indwara ya Periodontitis ariko ntabwo yari yaragaragaweho mbere indw...

Impamvu ushobora kuribwa n’amenyo mu gihe uriye cyangwa unyoye ibikonje cyangwa ibishyushye.

Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje. Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku mugoroba cyangwa mu gitondo hakiri kare kugira ngo akayaga katirukankira mu menyo. Ubwo buribwe buba buri mu menyo buba butandunye n’ubwo umuntu agira mu gihe iryinyo rye ryacukutse. Twifashishije urubuga dental health tugiye kurebera hamwe icyibitera ndetse n’icyo wakora. Abantu bagira icyo kibazo cy’uburibwe Abantu benshi usanga bataka kubera icyo kibazo, kikaba gitangira akenshi iyo umuntu ageze hagati y’imyaka 20 na 40. Uretse ko bishobora gufata abari munsi yiyo myaka cyangwa abayirengeje cyane cyane abari hejuru ya za 70. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunda kugira iki kibazo kuruta abagabo. Ni ibiki biter...

Kuki abantu bagira ishinya z'amabara atandukanye?

Abantu twese ntitugira ishinya zisa, bamwe baba bafite izisa abandi zitandukanye. Ishinya ishobora gusa n'iroze ariko yarwara ikaba yahinduka igasa n'umutuku, umweru cyangwa umukara. Uzabibona kenci ko abantu bamwe bafite ishinya y’umukara bakunze guseka cyane. Abandi nabo ubona ko iyabo isa n’iroze ndetse n’umweru. Mu bihugu bimwe na bimwe kugira ishinya y’umukara bifatwa nkaho ari bimwe mu bintu biranga ubwiza, ariko ahandi ho ugasanga abo bantu bafite iyo shinya bafatwa nkaho ari indwara bafite. Hari ibintu byinci bishobora gutera ishinya guhindura ibara nubwo usanga rimwe na rimwe biba ari ibintu byatewe nuko umubiri wabo usanzwe uteye. Twifashishije imbuga nka watertower dental care ndetse na pulse live reka turebere hamwe bimwe muri byo. Ishinya y’umukara   Impamvu abantu bamwe bagira ishinya y’umukara, usanga biterwa nuko ishinya yabo yajemo melanin nyinci zikorwa na Melanocytes zo ziba ziri mu mubiri. Izo Melanin ubundi nizo zituma ishinya ndetse n’uruhu rwaw...