Skip to main content

Sobanukirwa no gucukuka kw’amenyo n'uburyo wakwivuza mu gihe uyarwaye.



Rimwe na rimwe wumva umuntu arimo gutaka ko iryinyo rye rimurya ndetse ko ryacukutse. Ushobora no kwisanga uri umwe muri abo bantu bafite ayo menyo yacukutse. Uhora wibaza impamvu yaba yarateye iryo ryinyo gucukuka ariko ukayibura. Gucukuka ku iryinyo ryawe rero bituruka ku kwangirika kw’iryinyo ryawe. Mu gihe iryinyo ryawe ryangiritse, bishobora gutuma ibice bimwe na bimwe by'iryinyo ryawe byangirika, aho twavuga nk' igice cy’inyuma (enamel) ndetse n’igikurikiyeho ujyamo imbere mu ryinyo (dentine), tutibagiwe igice cy'imbere kiba kirimo udutsi dutwara amakuru ndetse n'amaraso (pulp). 
Ibice by'iryinyo rizima: ahariho hose hashobora kwibasirwa

Ni iki gitera kwangirika kw’iryinyo?
Mu gihe urya ibiryo birimo amasukari nk’imigati, ibinyampeke, amata, fanta, imbuto, keke ndetse n’ibiryo bifatira ku menyo. Microbes cyangwa se bacteria zo mu kanwa kawe zifata ibyo biryo bikabihinduramo acides. Microbes, acides, ibisigazwa by’ibiryo biba byasigaye mu menyo ndetse n’amacandwe birihuza bigakora ibintu byitwa Plaque, aribyo bihita bifata impande zose z’iryinyo. Izo acides ziva muri plaque nizo zinjira muri cya gice cy’inyuma ku ryinyo kitwa Enamel maze zigatuma icyo gice gicukuka maze hakaza umwobo mu ryinyo ryawe.
Ushobora kugira amenyo yabaye gutyo ku menyo y'imbere cyangwa mu Bijigo.
Ninde ushobora kugira amenyo yacukutse?
Abantu benshi batekereza ko abana aribo bonyine bagira amenyo yacukutse, buriya uko umuntu agenda akura, impinduka zigenda ziba mu kanwa zituma umuntu mukuru nawe ashobora kugira amenyo afite imyobo. Uko umuntu agenda akura, ishinya ye igenda igabanyuka ivaho ku menyo uretse ko ishobora no kuvaho bitewe n’indwara y’ishinya. Ibyo bituma imizi y’amenyo igaragarira buri wese noneho bigatuma za plaque zifata kuri iyo mizi. Noneho nyuma yaho, iyo uriye ibiryo birimo amasukari menshi bigushyira mu byago byo kugira amenyo yacukutse.
Abantu bakuru akenshi bashobora kwangirika amenyo yabo nyuma yo guhomesha amenyo yabo. Ushobora kuba utarakoresheje umuti wo gukomeza amenyo witwa Fluoride (uboneka no mu miti myinshi dukoresha twoza amenyo) cyangwa ukaba utaritaye ku isuku yo mu kanwa neza mu gihe wari umwana. Nyuma y’imyaka runaka umaze guhomesha amenyo yawe, ibyo bakoresheje bahoma bituma amenyo yawe yoroha ndetse bikaba byanavamo. Za Microbes zo mu kanwa zihita zinjiramo maze zigatangira kwangiza iryinyo ryawe.
Ni gute wamenya ko ufite iryo ryinyo ryacukutse?
Muganga w’amenyo amenya ko ufite ayo menyo yacukutse muri cya gihe twababwiye cyo gusura Muganga w’amenyo byibuza 1 mu mezi 6. Akoresha ibikoresho bye agashaka ahantu iryinyo ryawe rishobora kuba ryarangirikiye cyangwa agasaba ko yakwifashisha ifoto y’amenyo yawe nyuma yo gucishwa mu cyuma.
Rimwe na rimwe iyo ufite iryo ryacukutse, ushobora kugira uburibwe cyane cyane nyuma yo kurya cyangwa kunywa ibintu biryohera, ibishyushye cyangwa ibikonje. Ushobora no kureba mu ndorerwamo ukabona utwobo cyangwa utudomo mu menyo yawe.
Bivurwa bite?
Bitewe n’ikigero amenyo yawe agezeho acukurwa, no kuytavura bishobora koroha cyangwa bigakomera. Akenshi Muganga w’amenyo abanza gukuramo igice cy’iryinyo cyamaze kwangirika. Nyuma ahita ashaka uko yarihoma akoresheje ibikoresho bimwe nka silver alloy, gold, porcelain, amalgam cyangwa composite resin. Ibyo bikoresho birizewe kuko nta kibazo byaguteza.
Iyo iryinyo ryawe ryacukutse cyane ku buryo burengeje urugero, Muganga ashobora kukwandikira crowns mu gihe iryinyo igice kinini cyaryo ryangiritse. Muganga w’amenyo akuramo ibyo bice byamaze kwangirika, agahita agushyiriramo iyo crown ikozwe muri zahabu (gold), porcelain cyangwa porcelain ifashe ku cyuma.
Mu gihe iryinyo ryawe ryangiritse kugeza ku gice cy’imbere mu ryinyo (pulp) kibamo udutsi dutwara amaraso ndetse n’udutwara amakuru ku buryo kidashobora guteranwa neza, Muganga w’amenyo ashobora kukugira inama yo kurica umutsi (root canal treatment). Muri ubwo buryo, Muganga w’amenyo akura mu ryinyo utwo dutsi dutwara amaraso ndetse n’udutwara amakuru ndetse na buri kimwe cyose kirimo. Iyo arangije ararihoma neza ndetse bitewe n’uko rimeze ashobora kukubwira ugakoresha crown. Iyo byose byanze, amahitamo ya nyuma ni ukurikuramo kugira ngo ugabanye uburibwe.
Amenyo bamaze guhoma bakoresheje kimwe.
Ni byiza gusobanukirwa na bimwe mu bibazo tugenda duhura nabyo. Ibyo bizagufasha kumenya icyo wakora mu gihe waba uhuye n’icyo kibazo ndetse ukaba washobora gusobanurira umuntu wabona wahuye n’icyo kibazo. Nagira ngo nkwibutse ko ubuvuzi wabona bwose twavuze haruguru bwose buterwa n’uko umuntu afite ubushobozi bwo gukoresha ubwo buryo. Hari umuntu ukugira inama yo guhita urikuramo, ariko mu gihe ufite ubushobozi bwo kwishyura ngo barihome nta mpamvu yo kugukuriramo iryinyo. Mbere yo kurikuramo banza ubaze nimba nta bundi buryo bwakoreshwa kugira ngo udasigarana ibihanga kandi wakagombye gukoresha ubundi buryo bwaba bwiza kurusha kurikuramo.

Src: WebMD

Comments

Popular posts from this blog

Ibintu 10 amenyo yawe ashobora kukubwira ku buzima bwawe.

Burya mu kanwa kawe hasobanura byinci, witegereje amenyo yawe ndetse n’ishinya yawe ushobora kubona bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ushobora kuba urwaye zimwe mu ndwara aho twavuga nk’indwara ya kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, indwara irangwa no kwibagirwa burundu (dementia). Twifashishije The good life, reka turebere hamwe icyo ibibazo bimwe na bimwe bishobora kukubwira ku buzima bwawe: 1.        Diabetes yo mu bwoko bwa 2 Indwara ikomeye y’ishinya yitwa Periodontitis ishobora kuba kimwe mu bimenyetso bya Diabetes yo mu bwoko bwa 2, ugendeye ku bushakashatsi bwo muri Gashyantare 2017 . Abashakashatsi bakoreye abantu barenga 300 b’urubyiruko basanga bafite ibibazo by’ishinya, kimwe cya kane(1/4) cy’abantu bakorewe muri ubu bushakashatsi bo bari ku rwego rwo hejuru ko bashobora kuba bafite diabete bitewe n’umubyibuho ukabije bari bafite. Umuntu umwe muri batanu bari bafite indwara ya Periodontitis ariko ntabwo yari yaragaragaweho mbere indw...

Impamvu ushobora kuribwa n’amenyo mu gihe uriye cyangwa unyoye ibikonje cyangwa ibishyushye.

Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje. Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku mugoroba cyangwa mu gitondo hakiri kare kugira ngo akayaga katirukankira mu menyo. Ubwo buribwe buba buri mu menyo buba butandunye n’ubwo umuntu agira mu gihe iryinyo rye ryacukutse. Twifashishije urubuga dental health tugiye kurebera hamwe icyibitera ndetse n’icyo wakora. Abantu bagira icyo kibazo cy’uburibwe Abantu benshi usanga bataka kubera icyo kibazo, kikaba gitangira akenshi iyo umuntu ageze hagati y’imyaka 20 na 40. Uretse ko bishobora gufata abari munsi yiyo myaka cyangwa abayirengeje cyane cyane abari hejuru ya za 70. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunda kugira iki kibazo kuruta abagabo. Ni ibiki biter...

Kuki abantu bagira ishinya z'amabara atandukanye?

Abantu twese ntitugira ishinya zisa, bamwe baba bafite izisa abandi zitandukanye. Ishinya ishobora gusa n'iroze ariko yarwara ikaba yahinduka igasa n'umutuku, umweru cyangwa umukara. Uzabibona kenci ko abantu bamwe bafite ishinya y’umukara bakunze guseka cyane. Abandi nabo ubona ko iyabo isa n’iroze ndetse n’umweru. Mu bihugu bimwe na bimwe kugira ishinya y’umukara bifatwa nkaho ari bimwe mu bintu biranga ubwiza, ariko ahandi ho ugasanga abo bantu bafite iyo shinya bafatwa nkaho ari indwara bafite. Hari ibintu byinci bishobora gutera ishinya guhindura ibara nubwo usanga rimwe na rimwe biba ari ibintu byatewe nuko umubiri wabo usanzwe uteye. Twifashishije imbuga nka watertower dental care ndetse na pulse live reka turebere hamwe bimwe muri byo. Ishinya y’umukara   Impamvu abantu bamwe bagira ishinya y’umukara, usanga biterwa nuko ishinya yabo yajemo melanin nyinci zikorwa na Melanocytes zo ziba ziri mu mubiri. Izo Melanin ubundi nizo zituma ishinya ndetse n’uruhu rwaw...