Ushobora kuba uri umuntu uhora uhuze, nta mwanya ujya ubona
wo kwoza mu kanwa hawe. Ushobora kutabikora ngo woze cyangwa se ukaba woza
ucishaho kugira ngo birangire wigendere. Mu gitondo wabyuka ukanyuzaho
wigendera cyangwa akanabyihorera ndetse na ni mugoroba wamara kurya nkaho
wakogeje ahubwo ukitwaza ko unaniwe ugahita wiryamira. Wakanguka nka mu gitondo
ukisanga utigeze woza mu kanwa kawe.
Mu gihe udasukuye
akanwa kawe haba iki?
Icya mbere gishobora kuba ni indwara z’ishinya, kuva amaraso
mu ishinya waba wogeje mu kanwa ukoresheje uburoso cyangwa akadodo kabugenewe ni kimwe mu bimenyetso bikwereka ko ufite indwara z'ishinya. Nkuko byatangajwe n’umuganga w’amenyo w’inzobere witwa Keith Arbeitman kuva I
Manhattan. Kwirengagiza nkana kwoza mu kanwa kawe yaba nyuma yo gufata
ifunguro mu gitondo, saa sita ndetse na ni mugoroba bituma amasukari wariye
umunsi wose aguma ku menyo ndetse no hagati yayo. Ikindi Arbeitman avuga ko iyo uriye
ibiryo bifatira birimo amasukari mbere yo kujya kuryama, ayo masukari ahita
ahinduka ibiryo bya bacteria zisanzwe ziba mu kanwa kawe. Iyo mpano wowe
wihereye izo bacteria nizo zirara zirya ijoro ryose. Mu gihe woza amenyo yawe,
ntukibagirwe kwoza mbere yo kuryama kuko bikubera inzira nziza yo kurwanya
gucukuka kw’amenyo ndetse n’indwara z’ishinya. Mu gihe utabyitayeho,
bikarangira ugize indwara z’ishinya ndetse n’amenyo yawe ugatangira kuyatakaza
maze ukivuza ukoresheje amafaranga menshi.
Kuva amaraso mu ishinya ni bimwe mu bizakwereka indwara z'ishinya. |
Ni iki gifite
amahirwe menshi yo kubaho?
Iyo nzobere ivuga ko mu gihe wajya ubikora rimwe gusa ku
munsi bishobora kurangira ugize indwara z’ishinya. Hari ibintu bifata ku menyo
yacu mu gihe tutogeje cyangwa twogeje nabi, byitwa dental plaque. Ibyo bintu
rero bifata ku menyo mu gihe cy’amasaha 24 kuzamura, mu gihe woza amenyo yawe
nka rimwe ku munsi, uzatuma za bacteria zisanzwe ziri muri iriya dental plaque
zivaho mbere yo kugira ibyago ku ishinya yawe.
Ushobora kubona ibyo byose ku menyo yawe mu gihe utayoza uko bikwiriye |
Ariko ugomba kwitonda kuko gucukuka kw’amenyo ko kutagendera
kuri ibyo tuvuze haruguru byo kwoza rimwe kuko uko gucukuka kw’amenyo uko uzoza
rimwe gusa noneho byongeye ukabikora mu gitondo gusa, bituma amenyo yawe ajya
mu byago byo gucukuka kuko nijoro za bacteria zo mu kanwa zibona umwanya wo
kwirira kuri bya bisukari warekeye mu kanwa maze zigatanga acides ari nazo
zikoreshwa mu gutuma amenyo yacu acukuka. Buriya iyo ufite iryinyo ryacukutse
si ngombwa ngo barikuremo burundu, biba byiza bakariguhomera ariko ukamenya ko
nubwo barihoma bate nta bikoresho bakoresha ngo barihome kugeza ubuziraherezo.
Bisaba igihe runaka ugasubirayo bagashyiramo ibindi bshya.
Iyo nzobere yo
ikugira inama ko uko wakora kose ngo uhomeshe ntibikuraho ko wibutse nyamara
amazi yararenze inkombe, uba warabyirinze hakiri kare.
Ni byiza guhoma iryinyo ryacukutse kuruta guhita urikura. |
Ikindi tutakwibagirwa kuvugaho ni ukunuka mu kanwa. Nubwo
wenda ushobora kubihisha ukajya uhekenya kenshi za shikarete kugira ngo wumve
hahumura neza, ariko kutoza amenyo yawe bituma bacteria zo mu kanwa kawe
ziyongera ku bwinshi, maze zigafata ibiryo biba byasiagaye ku rurimi zikabirya, zigatanga imyanda. Iyo myanda niyo iba irimo imyuka ifite impumuro itari nziza. Ibyo bigatuma birangira hasohokamo umwuka utari mwiza. Ni
byiza rero kwoza amenyo yacu nijoro kugira ngo mu gitondo utaza kugira umwuka
nawe waguteza ibibazo nko kujya kuvuga ukabanza kwipfuka ku munwa. Ugomba kwibuka ko ugomba kwoza n'ururimi rwawe kugira ngo ugabanye ibyago byo kugira uwo mwuka.
Igisigaye ni ahawe ndetse nanjye kugira ngo twiyiteho maze
tugabanye amahirwe yo kurwara izo ndwara zifata ibice bitandukanye byo mu kanwa
bitewe n’isuku tudakora uko bikwiriye yaba kutayikora burundu cyangwa kuyikora
nabi.
Kanda hano urebe amashusho y'uko byaba bimeze:
Kanda hano urebe amashusho y'uko byaba bimeze:
Src:prevention.com and health tips
Comments