Skip to main content

Uburoso bw’amenyo bubikwa mu gikoresho cya plastique bushobora kuba indiri ya za bacteria.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza, basanze uburoso bw’amenyo bushobora kugira bacteria zirenze miliyoni 10 zikomoka ku kububika ahantu hadakwiye nko mu gikoresho cya plastique. Aba bashakashatsi basuzumye uburoso bwogeshwa mu kanwa by'umwihariko aho dushyira mu kanwa mu gihe cyo kwoza, basanga bubika bacteria nyinshi bitewe n’uko bwitaweho. Nk’uko ikinyamakuru topsanté kibitangaza, bagaragaje aho izo microbe zituruka ndetse batanga inama.
Bagaragaje ko hari izikomoka mu kanwa, mu mazi umuntu aba yakoresheje mu koza mu kanwa, izikomoka ku bundi buroso buba bwegeranye n’ubundi dore ko abenshi babubika bwegeranye.
Ikindi kiba inkomoko ya za bacteria ku buroso ni ubwiherero bwo mu nzu ari naho abenshi bakarabira bakanahisukurira mu kanwa, maze udukoko tukanduza uburoso.
Kubika uburoso mu gikoresho cya plastique birabwanduza
Nubwo usanga hari abantu babika uburoso mu bikoresho bya plastique bumva ko aribwo buryo bwiza bwo kuburinda kwandura, abashakashatsi bagaragaraje ko ibyo ari uburozi bukomeye.
Bashimangiyeko ibikoresho bya plastique byongerera uburoso bacteria zitabarika bitewe nuko bituma aho kumuka bukomeza kubika amazi, noneho bacteria zikundira ahantu hameze gutyo zihita zibonera aho zororokera.
Uko wabyitwaramo
Aba bashakashatsi batanze inama ko uburoso butagomba kubikwa mu gikoresho cya plastique ndetse kandi aho bwaba bubitse hose nta kintu kiba gikwiriye kubukoraho cyane cyane kuri cya gice dukoresha mu kanwa.
Bashimangira ko igihe umuntu amaze gusukura mu kanwa aba agomba koza uburoso bwe neza ntabubikane umwanda. Uburoso buba bukwiye kubikwa bwamaze gushiramo amazi.
Igihe buguye hasi ni byiza kubwoza neza witonze; ntabwo bukwiye kubikanwa n’ubundi, iyo bidakunze biba bisaba ko butandukanwa ntibukoraneho. Igihe hari ubwiherero mu nzu, ni byiza ko ujya kuhatunganya wamaze gupfundikira aho ubika uburoso hose. Uburoso ntibutizwa ndetse ugomba kubuhindura byibuze rimwe mu mezi atatu cyangwa mu gihe ubona ko bwamaze kwangirika kuko iyo uburesha bwangiritse bushobora gutera ishinya yawe kugira ibibazo bitandukanye.

Comments

Popular posts from this blog

Ibintu 10 amenyo yawe ashobora kukubwira ku buzima bwawe.

Burya mu kanwa kawe hasobanura byinci, witegereje amenyo yawe ndetse n’ishinya yawe ushobora kubona bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ushobora kuba urwaye zimwe mu ndwara aho twavuga nk’indwara ya kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, indwara irangwa no kwibagirwa burundu (dementia). Twifashishije The good life, reka turebere hamwe icyo ibibazo bimwe na bimwe bishobora kukubwira ku buzima bwawe: 1.        Diabetes yo mu bwoko bwa 2 Indwara ikomeye y’ishinya yitwa Periodontitis ishobora kuba kimwe mu bimenyetso bya Diabetes yo mu bwoko bwa 2, ugendeye ku bushakashatsi bwo muri Gashyantare 2017 . Abashakashatsi bakoreye abantu barenga 300 b’urubyiruko basanga bafite ibibazo by’ishinya, kimwe cya kane(1/4) cy’abantu bakorewe muri ubu bushakashatsi bo bari ku rwego rwo hejuru ko bashobora kuba bafite diabete bitewe n’umubyibuho ukabije bari bafite. Umuntu umwe muri batanu bari bafite indwara ya Periodontitis ariko ntabwo yari yaragaragaweho mbere indw...

Impamvu ushobora kuribwa n’amenyo mu gihe uriye cyangwa unyoye ibikonje cyangwa ibishyushye.

Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje. Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku mugoroba cyangwa mu gitondo hakiri kare kugira ngo akayaga katirukankira mu menyo. Ubwo buribwe buba buri mu menyo buba butandunye n’ubwo umuntu agira mu gihe iryinyo rye ryacukutse. Twifashishije urubuga dental health tugiye kurebera hamwe icyibitera ndetse n’icyo wakora. Abantu bagira icyo kibazo cy’uburibwe Abantu benshi usanga bataka kubera icyo kibazo, kikaba gitangira akenshi iyo umuntu ageze hagati y’imyaka 20 na 40. Uretse ko bishobora gufata abari munsi yiyo myaka cyangwa abayirengeje cyane cyane abari hejuru ya za 70. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunda kugira iki kibazo kuruta abagabo. Ni ibiki biter...

Kuki abantu bagira ishinya z'amabara atandukanye?

Abantu twese ntitugira ishinya zisa, bamwe baba bafite izisa abandi zitandukanye. Ishinya ishobora gusa n'iroze ariko yarwara ikaba yahinduka igasa n'umutuku, umweru cyangwa umukara. Uzabibona kenci ko abantu bamwe bafite ishinya y’umukara bakunze guseka cyane. Abandi nabo ubona ko iyabo isa n’iroze ndetse n’umweru. Mu bihugu bimwe na bimwe kugira ishinya y’umukara bifatwa nkaho ari bimwe mu bintu biranga ubwiza, ariko ahandi ho ugasanga abo bantu bafite iyo shinya bafatwa nkaho ari indwara bafite. Hari ibintu byinci bishobora gutera ishinya guhindura ibara nubwo usanga rimwe na rimwe biba ari ibintu byatewe nuko umubiri wabo usanzwe uteye. Twifashishije imbuga nka watertower dental care ndetse na pulse live reka turebere hamwe bimwe muri byo. Ishinya y’umukara   Impamvu abantu bamwe bagira ishinya y’umukara, usanga biterwa nuko ishinya yabo yajemo melanin nyinci zikorwa na Melanocytes zo ziba ziri mu mubiri. Izo Melanin ubundi nizo zituma ishinya ndetse n’uruhu rwaw...