Uburibwe bw’amenyo
Amenyo ari muri bimwe mu bice by’umubiri bituma ubirwaye
agira ububabare bwinci. Bamwe usanga bapfuka umunwa, abandi bakasama, abandi mu
muyaga ugasanga bari gutaka. Benci nanone usanga bakoresha kujundika amazi
y’akazuyazi, gukoresha akadodo bashaka gukura ibiryo hagati y’amenyo ndetse no
kujya kugura imiti igabanya uburibwe. Nubwo wagura iyo miti ariko ntabwo uba
ukuyeho ikibazo cyirimo kugutera ubwo buribwe, shaka Muganga w’amenyo agufashe kugikemura.
Nimba ubona iruhande rw’iryinyo habyimbye cyangwa hari amashyira,cyangwa nimba
wumva ufite n’umuriro, ibyo bishobora kuba ibimenyetso by’ikibyimba kandi
byaguteza ibindi bibazo bikomeye. Jya kwa Muganga byihuse nkuko urubuga rwa webmd rubikugiramo inama kuri icyo kibazo ndetse n'ibi bindi bikurikira.
Guhindura ibara kw’amenyo
Nkuko twabivuze mu nkuru yacu yavugaga ku bintu bitera
amenyo gusa nabi, twabonye ko guhindura isura y’iryinyo biterwa n’ibintu
bitandukanye. Muri ibyo harimo ibiryo, imiti, itabi, ndetse n'ingaruka
z’impanuka. Ugomba kwita ku menyo yawe nkuko bikwiriye aho ugomba kwoza amenyo
yawe byibura 2 ku munsi ukoresheje uburoso n’akadodo kagenewe gucishwa hagati y’amenyo,
ndetse no gusura Muganga w’amenyo nibura 1 mu mezi 6. Ibyo byose bizagufasha
kugumana amenyo yawe.
Gucukuka kw’amenyo
Imyobo ku menyo yawe ntabwo ari inkuru nziza, iryinyo
ricukuka iyo bacteria ziba zarafashe ku ryinyo (plaque) zitangira kwangiza
gahoro igice cy’inyuma ku ryinyo kitwa Enamel. Abantu bakuru bo bashobora
kugira amenyo yacukutse no hafi y’ishinya ndetse n’impande z’ibikoresho baba
barakoresheje bahoma iryinyo. Kugira ngo ubyirinde birasaba kwoza amenyo
n’uburoso byibura kabiri ku munsi ukoresheje umuti urimo Fluoride, gabanya
kurya kenci amasukari, ndetse no kujya kwa Muganga w’amenyo nibura 1 mu mezi 6.
Iryinyo ryavunitse
Kimwe mu ngaruka z’impanuka zibasira amenyo ni ugucika
kwaryo cyangwa guhongoka. Bamwe uzasanga bahita bahinduka ku buryo no guseka
kwabo bihita birangira kubera ko baba bafite isoni ko babaseka. Ubu rero ntabwo
ari ngombwa ko wigunga bigeze aho kuko Muganga w’amenyo aba afite ubushobozi
bwo kukwandikira uburyo bwa gufasha bitewe n’ikibazo wagize. Mu gihe iryinyo
ryawe ryavunitse cyane ku buryo usigaranye umuzi wonyine, ashobora kukwandikira
uburyo bwa Crown aho baguha igice cy’iryinyo kigaragara mu kanwa. Nimba iryo
vunika ryarageze kuri pulp(igice cy’iryinyo kibamo udutsi dutwara amarasondetse
n’udutwara amakuru) ushobora kwandikirwa uburyo bwa Root canal treatment
igakurikirwa na crown.
Iryinyo ryanze kuzamuka
Iryinyo ry’umuntu mukuru ritagaragara mu mwanya waryo ryitwa
impacted. Bikunze kubaho mu gihe iryinyo rimwe riba ryararyamiye irindi
ntiritume rizamuka, ryaba ryarabangamiwe n’igufwa cyangwa ishinya yarabaye nini
ikaritwikira ntirigaragare. Nimba nta kibazo bigutera, Muganga w’amenyo ashobora
kukubwira kurirekeramo ariko nimba rikurya cyangwa rishobora kuzateza ibibazo
nyuma, biba byiza barikuyemo hakiri kare.
Kwiyasa kw’iryinyo
Ushobora kwisanga iryinyo ryawe ryiyashijemo umurongo, wenda
wisanze umaze kurya ariko bimeze cyangwa byabaye waruri gukina umupira. Bitewe na Muganga uwariwe
ashobora kukwandikira Crowns cyangwa akakugira inama yo kurihoma kugira ngo agabanye ubukana bw’ikibazo. Nimba
uribwa muri icyo gihe waba unyweye cyangwa uriye ibikonje cyangwa ibishyushye,
menya ko ikibazo gikomeye kurushaho. Gerageza guhekenya ibiryo ukoresheje
uruhande rundi rutandukanye n’urwo ufiteho ikibazo kugeza ubonanye na Muganga
w’amenyo.
Kuribwa uriye ibikonje, ibishyushye cyangwa imbuto.
Uba ugomba kuryoherwa n’ibyo uriye cyangwa unyweye, iyo
wumva uburibwe mu menyo yawe mu gihe cyo kubifata menya ko hari ikibazo
cyabiteye. Bishobora guterwa no gucukuka kw’iryinyo, gushiraho kw’igice
cy’inyuma cy’iryinyo (Enamel), kuba iryinyo bararihomye, indwara z’ishinya,
iryinyo ryavunitse, ndetse no kuba umuzi w’iryinyo ugaragara hanze bitewe n'ishinya
yashizeho. Iyo Muganga w’amenyo amenye ikibazo ufite, biba byiza kurushaho
kuko ashobora kukugira inama yo guhoma iryinyo ryawe, guca umunsi iryo ryinyo
(root canal treatment), cyangwa akakwandikira umuti w’amenyo wihariye ku buryo
ukugabanyiriza ubwo buribwe.
Kugira umubare w’ amenyo menshi
Ubaze amenyo yawe usanga ari angahe? Amenyo yo mu bwana yose
hamwe aba ari 20 naho ayo mu bukuru aba ari 32. Ntabwo bikunze kugaragara ariko
bibaho ko umuntu agira amaneyo arenga umubare twavuze haruguru, ibyo byitwa
hyperdontia. Abo bantu biba byiza iyo ayo menyo bayakuye ndetse bagakoresha
n’ibikoresho byitwa orthodontics biyashyira ku murongo.
Amenyo atari ku murongo
Ibikoresho bishyira amenyo ku murongo buriya ntibyagenewe
abana gusa, no kuyashyira ku murongo ntibikorwa kugira ngo ujye useka neza. Ni
kimwe mu bintu bikorwa bigufasha gufata neza imiterere yo mu kanwa ndetse no
kugabanya ibibazo bishobora guterwa n’uko amenyo atari ku murongo. Muganga
w’amenyo ashobora gukoresha ibikoresho nka braces, aligners ndetse na retainers.
Kugira umwanya hagati y’amenyo
Abantu bamwe usanga kugira inyinya bibatera ipfunwe naho
abandi bakumva ari byiza cyane. Ushobora kumva wajya kwa Muganga ngo
bayikuremo, aho bafata andi menyo bakayakurura akegerana wa mwanya ukavamo.
Ibibazo by’ishinya
Ese ujya uva amaraso mu kanwa uko byishakiye? Waba uribwamo
se? Hari ubwo ujya wireba ugasanga ishinya igenda iva ku ryinyo? Ushobora kuba
ufite indwara y’ishinya igitangira (gingivitis) cyangwa uyifite yaramaze kugera
kure (periodontitis). Ibiryo na bacteria bifata ku menyo, iyo bigeze mu ishinya
nibyo bitera ibyo byose twavuze. Iyo iriya periodontitis itavuwe neza ishobora
gutuma igufwa rigenda rishiraho, ku buryo amenyo yawe ashobora kuvamo cyangwa
akajegajega. Ibyo byakuzanira ibibazo mu kuvuga no guhekenya. Mu kwirinda
indwara z’ishinya, ugomba kwoza amenyo n’uburoso, gukoresha akadodo kabugenewe,
gukoresha umuti wo kwiyunyuguza ndetse no kujya kwogesha kwa Muganga.
Guhekenya amenyo
Bruxism cyangwa se guhekenya amenyo, bigaragara ko
umunaniro, kuba amenyo atari ku murongo n’ibitotsi biri mu bintu byayitera. Uko
guhekenya amenyo bishobora kugutera umutwe, kuribwa kw’urwasaya ndetse no
kugira amenyo ajegajega. Nimba ujya uhekenya amenyo yawe nijoro byaba byiza
ugiye kwa Muganga bakaguha akambaro ka nijoro ko mu menyo (mouthguard). Nimba
bikubaho ku manywa, shaka imiti ndetse n’imyitozo ngororamubiri kugira ngo
ugabanye uwo munaniro ukabije.
Ibibazo biterwa na Muzitsa
Hagati y’imyaka 17 na 25 nibwo Muzitsa cyangwa ibijigo bya
gatatu bitangira kumera mu kanwa. Nimba Muganga w’amenyo akubwiye ko nta kibazo
ufite kuri Muzitsa yawe ni byiza. Mu bantu barenga 90% bagira Muzitsa zabuze
uko zizamuka ngo zigaragare. Ibibazo biterwa na Muzitsa harimo gucukuka,
kwangirika kw’amenyo byegeranye ndetse n’indwara z’ishinya. Ni byiza kujya
ubaza Muganga w’amenyo uko uhagaze kugira ngo mu gihe yabonye harimo ikibazo
zigomba kuvamo.
Nta mwanya wo gucishamo akadodo
Bitewe n’uko amenyo yacu ateye, hari ighe ubona bitaza
gukunda ko ukoresha akadodo ko mu menyo. Nimba ubona ako urimo gukoresha
kanze, hindura ukoreshe akandi kadodo gato kurusha ako wakoreshaga. Gerageza
kugeza bigenze neza kuko nimba ushaka kugira amenyo ameze neza ugomba gukoresha
kariya kadodo.
Imirimbo yaba iteza ibibazo?
Gufatisha umurimbo w’icyuma ku ryinyo ntibivuze
ko byakwangiriza amenyo. Imirimbo ikozwe muri zahabu n’ifeza bidahenze
bishobora gutuma utamererwa neza mu kanwa. Buri gihe ugomba kuyikuramo mbere yo
kurya, ndetse wibuke kuyikorera isuku ndetse utibagiwe n’amenyo yawe.
Comments