Skip to main content

Amakosa 11 ugomba kwirinda mu gihe woza amenyo yawe



Abantu benci ntabwo bita ku menyo yabo uko bikwiriye, kuko usanga bakora isuku idahagije mu kanwa kabo. Kugira ngo ugire amenyo ateye neza kandi akomeye bisaba kujya usura Muganga w’amenyo nibura 2 mu mwaka. Ariko isuku yo mu kanwa itangirira mu rugo aho tuba. Uburyo wozamo amenyo yawe neza ni ingenzi mu kubungabunga amenyo yawe ndetse n’ishinya yawe. Urubuga rwa Real men real style dukesha iyi nkuru rwaganiriye n’umuganga w’amenyo abagaragariza amakosa 11 akunze gukorwa n’abantu mu gihe barimo gusukura amenyo yabo. 
Ikosa rya 1: Gukoresha uburoso bw’amenyo igihe kirekire. 
Nkuko twabibonye uburoso bwawe ugomba kubuhindura mu gihe kitarenze amezi 3, byibura tubukoresha 2 ku munsi mu gihe cy’iminsi 7 igize icyumweru. Ugereranyije muri icyo gihe cyose uba umaze kubukoresha byibura incuro hafi 200, muri icyo gihe uba ugomba kubuhindura kuko bushobora kuba bwatangiye kwigonda cyangwa gupfukagurika.
Uburoso bwigonze ntabwo busukura amenyo yawe neza. Ugomba guhindura uburoso bwawe mu gihe ubona bwamaze kwangirika kabone nubwo cya gihe cyagenwe cyaba kitararangira. Nyuma y’amezi ubukoresha buri munsi, bacteria ndetse n’ibiryo bitangira gufata ku buroso bwawe ku buryo bishobora kugukururira izindi ndwara. Ugomba guhora wibuka guhindura uburoso bwawe buri mezi atatu ndetse na mbere yaho. 

Ikosa rya 2: Kumara igihe gito cyane woza amenyo. 
Ni byiza kwoza amenyo yawe hagati y’iminota 3 na 5. Iyo wogeje amenyo yawe ntugeze byibuza ku minota 2, Fluoride iri mu muti w’amenyo ukoresha, ntibona umwanya wo gufata ku ryinyo ryawe. Ku bantu bakoresha uburoso bukoreshwa n’umuriro nibo biba byiza kuko ubwo buroso buba bufitemo ahantu ushyiramo igihe kugira ngo bube buri gukoreshwa (Electronic toothbrush with timer).
Ku bantu bakoresha uburoso busanzwe budakoresha umuriro, ni byiza gukora isuku ariko isuku itagejeje ku gihe cyateganyijwe ntakamaro igira. Byaba byiza mu gihe ugiye gusukura amenyo yawe gukoresha isaha cyangwa telephone yawe ikagufasha kumenya igihe igikorwa cyiza kurangirira. Wakoresha ikintu cyose ushaka ariko ukamenya neza ko wogeje amenyo yawe hagati y’iminota 3 na 5. 
Ikosa rya 3: Kwiyunyuguza ukoresheje amazi nyuma yo kwoza amenyo yawe. 
Ntabwo nibeshye kubivuga nibyo, ntukiyunyugurishe amazi nyuma yo gusukura mu kanwa. Nyuma yo kwoza, ushobora gucira ibyo umaze kwogesha biri mu kanwa. Ariko mu gihe wahita ukoresha amazi, ahita agenda akinjira ku ryinyo akabuza ya Fluoride gukora akazi kayo neza.
Bivuze ko ushaka wakwoza mu kanwa ukoresheje umuti, ubundi ntiwigere wiyinyuguza ukigendera. Tegereza nibura iminota 30 nyuma yo kwoza amenyo yawe kugira ngo ubone kunywa amazi cyangwa ikindi kinyobwa icyari cyo cyose. 
Ikosa rya 4: Kubika nabi uburoso bwawe 
Abantu usanga akenshi babika uburoso bwabo ahantu hagiye hatandukanye, bamwe babusiga mu bwogero (bathroom), mu cyumba cy’uruganiriro, mu kabati, mu bikapu n’ahandi hatandukanye. Iyo ubitse uburoso bwawe ahantu hadafite isuku si byiza kuko imyanda itumuka yose yirundaho ku buryo iyo wongeye kubukoresha warwara izindi ndwara zitandukanye. Shaka ahantu wizeye wajya utereka uburoso bwawe kuko si byiza kubusiga mu bwogero.
Ikosa rya 5: Kudakoresha akadodo ko gucisha mu menyo
Nimba utagakoreshaga, icyi nicyo gihe ngo utangire kugakoresha. Aka kadodo kugacisha hagati y’amenyo bikorwa 1 ku munsi kugira ngo kagufashe gukura bacteria n’imyanda hagati y’amenyo yawe, aho uburoso bw’amenyo butagera. Hari ibintu biba bifashe ku menyo yawe (calculus) biba bidashoboka ko byavaho ukoresheje akadodo cyangwa uburoso bw’amenyo, ibyo bikurwaho na Muganga w’amenyo. Ni wowe ugomba guhitamo nimba ako kadodo ugacishamo mu gitondo cyangwa ni mugoroba, mbere cyangwa nyuma yo kwoza ukoresheje uburoso. Ikintu kigora ni ugutangira, banza wumve ko ugiye gukoresha ako kadodo ku ryinyo rimwe, maze nurirangiza urabona ko bidakomeye, uhereho ukomeza n’andi yose asigaye. 

Ikosa rya 6: Ntabwo usukura neza ururimi rwawe. 
Nyuma yo gusukura amenyo yawe, ibuka gusukura ururimi rwawe kugira ngo wirinde kunuka mu kanwa ndetse unakureho za bacteria ziba zihishe ku rurimi. Nimba nta gakoresho kabugenewe ko kwogesha ururimi ufite (tongue scraper), wakoresha uburoso bwawe bw’amenyo n’ubwo bwagufasha gusukura ururimi ariko ntabwo bwakora neza kurusha kariya gakoresho kabugenewe. Ni ingenzi cyane kwoza ururimi rwawe mu gihe cyose wogeje amenyo yawe. 
Ikosa rya 7: Gukoresha uburoso bukomeye 
Nimba ukoresheje uburoso bukomeye, bushobora kwangiza ishinya yawe. Shaka uburoso bufite aho gukoresha horoheye (soft bristles) kugira ngo bugufashe gukura ibiryo biba byafashe ku menyo no hagati yayo. Nukoresha uburoso bukomeye ukongeraho ingufu nyinci ukoresha woza amenyo yawe, bishobora gukuraho agace k’inyuma ku ryinyo (protective enamel coating) ndetse no gutuma uva amaraso mu gihe woza bitewe nuko ishinya yawe uyikomeretsa. Ibi bikazatuma ushobora kujya uribwa mu menyo yawe mu gihe unyweye cyangwa uriye ibintu bikonje. ndetse n'ibishyushye. 

Ikosa rya 8: Gukoresha uburyo bubi woza amenyo yawe. 
Uburyo bwiza bwo kwoza amenyo yawe ni uburyo bwo kuzenguruka (in circles), Ntukwiriye gufata uburoso ngo ubunyuze mu menyo ujyana hirya ugenda ugarura (back and forth). Kugenda ukora ibiziga ku ryinyo mu gihe woza amenyo yawe, bigufasha neza mu gusukura neza hagati y’amenyo. Uburoso bugomba gukora ku ryinyo ndetse no kwishinya. Ntushyiremo imbaraga nyinci. Mu gusukura amenyo y’imbere n’ayo hasi, fata uburoso bwawe buhagaze maze unyuzeho gahoro witonze. Irinde kwoza ushyizemo imbaraga nyinci kugira ngo uburoso butihinira ku ryinyo. 
Ikosa rya 9: Kwoza amenyo yawe mu mfuruka itariyo (wrong angle) 
Ugomba burigihe gufata uburoso bwawe ku mfuruka ya 45 no gusukura ugenda ukora uruziga. Iyo mfuruka niyo izagufasha kugira ngo ube wasukura neza amenyo yawe. Gusukurira kuri iyi mfuruka bituma uburoso bwawe busukura hejuru no mu ishinya. Gusukura ishinya bizagufasha kwirinda indwara z’ishinya ndetse no gucukuka kw’amenyo. Iyi niyo mpamvu uzabona uburoso bumwe na bumwe bufite aho bakoresha boza harimo imfuruka (angled bristles). 
Ikosa rya 10: Kudahindura uko usanzwe woza amenyo. 
Kwoza amenyo ni ikintu dukora tudatekerezaho cyane, Twoza amenyo dutangira ahantu hamwe buri gihe ndetse rimwe na rimwe ahandi ntitwibuke kuhageza uburoso. Ugomba guhindura aho watangiriye ejo hashize kandi akaba ari ikintu ugomba kujya wibuka. Ibyo bizagufasha kwoza amenyo yawe ubyitayeho. 
Ikosa rya 11: Kwoza amenyo incuro zirenze izikenewe ku munsi. 
Nta kamaro bifite kwoza amenyo incuro nyinshi ku munsi, abantu bamwe batekereza ko ari byiza kwoza amenyo incuro nyinshi kugira ngo bagire amenyo akeye. Mu bushakashatsi bugiye butandukanye buvuga ko bihagije kwoza amenyo mu gitondo nyuma yo gufata ifunguro rya mugitondo, saa sita ndetse na ni mugoroba mbere yo kuryama. Kwoza kenshi byangiza ishinya yawe ndetse bikaba byatuma igice cy’inyuma ku ryinyo kigenda gishiraho.

Comments

Popular posts from this blog

Ibintu 10 amenyo yawe ashobora kukubwira ku buzima bwawe.

Burya mu kanwa kawe hasobanura byinci, witegereje amenyo yawe ndetse n’ishinya yawe ushobora kubona bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ushobora kuba urwaye zimwe mu ndwara aho twavuga nk’indwara ya kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, indwara irangwa no kwibagirwa burundu (dementia). Twifashishije The good life, reka turebere hamwe icyo ibibazo bimwe na bimwe bishobora kukubwira ku buzima bwawe: 1.        Diabetes yo mu bwoko bwa 2 Indwara ikomeye y’ishinya yitwa Periodontitis ishobora kuba kimwe mu bimenyetso bya Diabetes yo mu bwoko bwa 2, ugendeye ku bushakashatsi bwo muri Gashyantare 2017 . Abashakashatsi bakoreye abantu barenga 300 b’urubyiruko basanga bafite ibibazo by’ishinya, kimwe cya kane(1/4) cy’abantu bakorewe muri ubu bushakashatsi bo bari ku rwego rwo hejuru ko bashobora kuba bafite diabete bitewe n’umubyibuho ukabije bari bafite. Umuntu umwe muri batanu bari bafite indwara ya Periodontitis ariko ntabwo yari yaragaragaweho mbere indw...

Impamvu ushobora kuribwa n’amenyo mu gihe uriye cyangwa unyoye ibikonje cyangwa ibishyushye.

Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje. Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku mugoroba cyangwa mu gitondo hakiri kare kugira ngo akayaga katirukankira mu menyo. Ubwo buribwe buba buri mu menyo buba butandunye n’ubwo umuntu agira mu gihe iryinyo rye ryacukutse. Twifashishije urubuga dental health tugiye kurebera hamwe icyibitera ndetse n’icyo wakora. Abantu bagira icyo kibazo cy’uburibwe Abantu benshi usanga bataka kubera icyo kibazo, kikaba gitangira akenshi iyo umuntu ageze hagati y’imyaka 20 na 40. Uretse ko bishobora gufata abari munsi yiyo myaka cyangwa abayirengeje cyane cyane abari hejuru ya za 70. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunda kugira iki kibazo kuruta abagabo. Ni ibiki biter...

Kuki abantu bagira ishinya z'amabara atandukanye?

Abantu twese ntitugira ishinya zisa, bamwe baba bafite izisa abandi zitandukanye. Ishinya ishobora gusa n'iroze ariko yarwara ikaba yahinduka igasa n'umutuku, umweru cyangwa umukara. Uzabibona kenci ko abantu bamwe bafite ishinya y’umukara bakunze guseka cyane. Abandi nabo ubona ko iyabo isa n’iroze ndetse n’umweru. Mu bihugu bimwe na bimwe kugira ishinya y’umukara bifatwa nkaho ari bimwe mu bintu biranga ubwiza, ariko ahandi ho ugasanga abo bantu bafite iyo shinya bafatwa nkaho ari indwara bafite. Hari ibintu byinci bishobora gutera ishinya guhindura ibara nubwo usanga rimwe na rimwe biba ari ibintu byatewe nuko umubiri wabo usanzwe uteye. Twifashishije imbuga nka watertower dental care ndetse na pulse live reka turebere hamwe bimwe muri byo. Ishinya y’umukara   Impamvu abantu bamwe bagira ishinya y’umukara, usanga biterwa nuko ishinya yabo yajemo melanin nyinci zikorwa na Melanocytes zo ziba ziri mu mubiri. Izo Melanin ubundi nizo zituma ishinya ndetse n’uruhu rwaw...