Gukoresha akadodo
kabugenewe ku bantu bafite ibikoresho by’amenyo mu menyo yabo:
Abantu bafite ibikoresho byashyizwemo na Muganga mu menyo
yabo kugira ngo amenyo yabo ajye ku murongo (orthodontic appliances and
bridges), bagomba gusukura neza kuko ibiryo ndetse na bacteria zigenda zigafata
kuri biriya bikoresho ndetse no hagati yabyo n’amenyo. Ni byiza rero ko
bikorerwa isuku kugira ngo bitaba inzira yo kugutera indwara zitandukanye.
Muri ibyo bikoresho biri mu bwoko bw’ibikoresho
bikurwamo (removable appliances) ndetse n’ibiba bifashemo (Fixed apliances). Ntabwo
biba byoroshye gusukura ibyo bitavamo ariko ugomba kubikora kandi neza,
ukoresheje uburoso ndetse n’akadodo kabugenewe. Ariko nkuko twabibonye muri iyi nkuru mu gice cyayo cya mbere, utudodo twose siko dukoreshwa
n’aba bantu baba bafite ibyo bikoresho. Uzasanga bakoresha ubwoko bwa
Superfloss kuko niyo bagenewe. Ndetse no mu gice cya kabiri twaberetse uko wakoresha turiya tudodo.- Sunika agace kiyo superfloss kitwa stiffened end hagati y’amenyo n’ibyo bikoresho.
- Zengurutsa ako kadodo ku ntoki za Musumbazose, ugafate ugakomeze hagati y’igikumwe ndetse Mukubitarukoko(urutoki ruri hagati y’igikumwe na Musumbazose) z’ibiganza byombi,ukibuka gusigamo nka 2 Cm hagati y’izo ntoki.
- Gahoro genda ukurura ujyana ugarura ako kadodo hagati y’amenyo.
- Ufatiye ku ryinyo rimwe, kora ishusho ya “C” ukoresheje kariya kadodo, kugira ngo woze neza, genda uzamura ndetse unamanura uhereye mu ishinya hasi ugenda uzamura hejuru. Wongere ukorere iryinyo rindi ryegeranye n’iryo urangije, ugakomeza kugeza urangije amenyo yose.
Reba hano video ikwereka neza uko umuntu ufite biriya bikoresho yakora isuku:
Comments