Ni kenci tubwirwa ko tugomba kujya dusura Muganga w’amenyo
rimwe mu mezi 6. Iki gikorwa ni ingenzi ku ishinya yawe ndetse n’amenyo yawe.
Mu kugusuzuma, Muganga ashobora kukubwira n’ibindi bibazo ufite bitari iby’amenyo
ariko akabibona bitewe nuko uhagaze mu kanwa kawe. Hari indwara zigaragaza
ibimenyetso mu kanwa k’uzirwaye, aho twavugamo nka diabetes, infections,
kanseri yo mu kanwa, Virusi itera SIDA, umunaniro, kurya nabi, ndetse n’indwara
y’amagufwa yitwa Osteoporosis nkuko twabiteguye twifashishije urubuga 123Dentist.
Diabetes
Bimwe mu bimenyetso byerekana ko umuntu ashobora kuba arwaye
Diabetes harimo kugira amenyo ajegajega, kugira umwuma mu kanwa, kugabanyuka kw’ishinya
ndetse no kuva amaraso. Kugira ubudahangarwa budahagije ndetse n’ubushobozi
buke bwo kurwana n’indwara bituma ibisebe n’ubwandu bw’ishinya (infections of
the gum) biba ikibazo gikomeye mu bantu barwaye diabetes. Kuva amaraso mu
ishinya ntibivuze ko urwaye diabetes; kuko icyo kibazo gishobora guterwa na
Gingivitis ikaba nayo indi ndwara y’ishinya. Ariko Muganga w’amenyo iyo
abibonye ashobora gukeka ko byaba kimwe mu bimenyetse bityo akaba yakohereza
gufatirwa ibizamini bya Glucose kugira ngo bamenye nimba waba ufite diabetes.
Infections
Iyo Muganga w’amenyo agusanganye ibimenyetso bya infections
mu kanwa, ashobora kukwandikira imiti ya antibiotics yo kurwana n’icyo kibazo.
Ushobora kugira ikibazo cy’izo infections mu kanwa nka nyuma yo gukurwa
iryinyo, wenda mu gihe cy’impanuka umunwa wibasiriwe cyangwa ikindi kibazo
icyaricyo cyose. Ibimenyetso bya infections harimo nk’uburibwe bukabije, kubyimbirwa,
gutukura kw’igice cyafashwe, ahantu ukora ukumva harashyushye, umuriro,
n’ibintu bisohoka mu gisebe cyangwa mu ryinyo. Infections zishobora
gukwirakwira no mu bindi bice by’umubiri nk’umutima ndetse n’ibihaha, rero ni
byiza kuzivuza hakiri kare.
Kanseri yo mu kanwa.
Mu bushakashatsi bwakorewe muri leta zunze ubumwe z’America,
buvuga ko kanseri yo mu kanwa iza ku mwanya wa 6 muri kanseri zikunze
kugaragara yo. Buri mwaka abarwayi bagera ku 3000 barwara iyi kanseri. Iyo
usuye Muganga w’amenyo 2 mu mwaka, ashobora kubona ibimenyetso byiyi ndwara.
Akenci na kenci igaragazwa n’udutsiko tw’umutuku cyangwa umweru bigaragara
munsi y’ururimi, ku rurimi, no mu nkanka. Bimwe mu bintu byagushyira mu byago
byo kurwara iyi kanseri harimo kunywa inzoga nyinci, kunywa itabi, kugira
Virusi yitwa Human Papilloma Virus ari nayo itera kanseri y’inkondo y’umura.
Virusi itera SIDA
Uko umuntu ahagaze mu kanwa ke bishobora kukwereka ko uwo
muntu afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Mu bana usanga bagaragaza kuma
cyane mu kanwa byaratewe nuko utuvubura macanzwe (salivary glands) tuba
twarabyimbye. Abana bafite kariya gakoko gatera SIDA baba bafite ibyago byo
kugira udusebe mu kanwa na za virusi nka Herpes simplex, herpes zoster, Human
papilloma na oral candidiasis. Abantu bakuru bo bagaragaza ibimenyetso nka oral
warts, udusebe, utudomo dusa n’umweru, umutuku, iroze ndetse n’ikigina ku
rurimi. Ibyo bimenyetso byonyine ntabwo byakwemeza burundu ko ufite kariya
gakoko gatera SIDA, kuko Muganga w’amenyo iyo abikubonyeho agomba kubyemera
aruko yakoresheje ibizamini by’amaraso.
Umunaniro
Ushobora kugira ibimenyetso mu kanwa byerekana ko wakoresheje
umubiri wawe ukananirwa cyane. Guhekenya amenyo ni bimwe mu bintu bizakwereka
ko umuntu afite umunaniro. Ugomba gushaka ikintu icyaricyo cyose cyagufasha
kugabanya uwo munaniro.
Kurya nabi
Abarwayi bafite ibibazo mu mirire yabo bagaragaza ibimetso
mu kanwa. Umurwayi ashobora guhisha mugenzi we ko afite indwara ya Bulimia
(irangwa no kuryagagura cyane ariko kubera kubura amahwemo agahita ashaka uko
yirutsa) ariko Muganga w’amenyo we ahita abibona. Umuganga aba azi ibimenyetso
byo kwitaho harimo nko kuma mu kanwa, kuva amaraso mu ishinya ndetse no
kuvunguka kw’amenyo y’imbere. Acide rero iva mu gifu buriya ni mbi ku menyo
yawe. Iyo rero umuntu urwaye iriya ndwara akarya cyane yarangiza agashaka uko
yirutsa ngo akunde amererwe neza, ubwo buryo butuma igice cy’inyuma ku ryinyo
(Enamel) kivaho kuko ya Acide iva mu
gifu ihita yinjira mu menyo, maze bikaba byateza uburibwe mu gihe umuntu ariye
ibikonje cyangwa ibishyushye.
Indwara y’amagufwa
(Osteoporosis)
Iyi ndwara akenci ifata abagore barenze igihe cya menopause,
ariko buri wese ashobora gufatwa igihe icyaricyo cyose. Muganga w’amenyo
ashobora kubona ibimenyetso byayo nko kugira amenyo ajegajega cyangwa kugira
ishinya yashizeho ku ruhande rw’iryinyo, aribyo byerekana impinduka kw’igufwa
rifata iryinyo rigakomera. Ni byiza gukorerwa ibizamini nka bone density kugira
ngo hemezwe nimba ufite iyo ndwara.
Izo ni zimwe mu ndwara Muganga w’amenyo ashobora kureba mu
kanwa kawe agahita akeka ko waba uzirwaye. Hari izindi ndwara Muganga
adashobora kubona ibimenyetso mu kanwa ariko bikaba byaboneka ko uyifite nyuma
yo gukorerwa ibizamini. Guharanira gusura Muganga w’amenyo ku gihe bituma
wunguka byinci utaruzi ku buzima bwawe, Muganga w’amenyo agomba kureba
impinduka zishobora kuba zabaye mu kanwa kawe. Ibibazo bimwe na bimwe bibonwa
hakiri kare, bikagufasha kwivuza mbere yuko byakubyarira ibindi bibazo.
Ni byiza kwita ku buzima bwawe kuko ni ingenzi. |
Comments