Guseka ni igikorwa kigaragaza ko usanga umuntu yishimye.
Buri wese aba afite uburyo asekamo, ariko hari igihe ugera ugasanga umuntu yahinduye
uburyo asekamo. Ugasanga uwasekaga yirekuye, ageze igihe ajya aseka ashyize
akaboko ku munwa kubera ko mu kanwa ke gafite ibindi bibazo bitandukanye harimo
nk’ impumuro itari nziza, amenyo ye yarashizemo cyangwa se yarahongotse, mu
menyo ye harajemo ibintu by’umuhondo ndetse n’umukara, n’ibindi bintu
byashobora gutuma ukeka ko mugenzi wawe yakunyuzamo ijisho kuko uziko atari
byiza.
Mu kwirinda ibyo byose, ni byiza gutangira ubu ukita ku
menyo yawe ndetse no ku kanwa kawe muri rusange. Kwoza amenyo yawe neza
ukoresheje uburoso ndetse n’akadodo kabugenewe, gusura Muganga w’amenyo rimwe
mu mezi 6. Ariko ibyo byose icyo ugomba kumenya nuko isuku yo mu kanwa
itangirira mu rugo.
Mu kwita ku menyo yawe rero, hari amakosa ugenda ukora
nyamara bishobora kuba inandaro y’ibyashobora gutuma amenyo yawe yangirika
kurushaho. Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Boldsky hari amakosa tugiye
kugarukaho kuko ushobora kuba uyakora yose cyangwa ukora rimwe muri yo.
Kwogesha uburoso
utsindagira
Ni byiza ko dukoresha uburoso bw’amenyo nkuko bikwirye, ariko
nubwo njye nawe dushobora kuba duhuriye kugukoresha uburoso byibura kabiri ku
munsi, ntabwo duhuriye ku mbaraga dukoresha mu gihe cyo gusukura. Mu gihe
ukoresha uburoso bwawe utsindagira ku menyo, ku bera imbaraga ushyiramo uburoso
buhita butangira kwigonda. Muri icyo
gihe rero, ntabwo imyanda iva mu menyo neza ahubwo bituma ishinya yangirika.
Ntabwo twita cyane ku
biryo turya.
Ni kenci twumva ko ibiryo birimo amasukari biri mu bintu
bitera amenyo yacu gucukuka. Nimba rero dushaka kugira amenyo ameze neza ni
byiza ko dufata amafunguro arimo Karisiyumu (calcium), Fosiforasi (Phosphorous)
ndetse na Furiworide (Fluoride). Muri ibyo biryo twavugamo nk’amata, imbuto,
imboga, amafi, ibinyameke ndetse n’ibindi.
Ntabwo tujya
dukoresha ibindi bintu byadufasha gusukura.
Uburoso bwawe bwonyine ntabwo bushobora kumaramo imyanda
yose yaba ku menyo cyangwa hagati mu menyo. Uburoso bwagufasha gusukura amenyo
ariko nimba ushaka gusukura hagati y’amenyo koresha akadodo kagenewe
gucishwamo. Nimba hagati y’amenyo yawe ari hanini, ni byiza gukoresha uturoso
twagenewe gucisha hagati y’amenyo kitwa interdental toothbrush. Ushobora
kwiyunyuguza mu kanwa ukoresheje Mouthwash.
Ntabwo twita ku
ishinya.
Nimba ishinya yawe imeze nabi, ntabwo amaraso atembera neza
ngo agree muri buri gice, bityo bikaba byagutera indwara ya Periodontitis. Iyo
ndwara rero, irangwa no kuva amaraso, ikabyimba, igatukura, ikanorohera ndetse
n’amenyo yawe ashobora kujegejega.
Ntabwo tujya duharuza
amenyo yacu.
Ni byiza kwogesha amenyo yacu uburoso ndetse n’akadodo
kagenewe kunyuzwa mu menyo hagati, ariko hari ibintu bifata ku menyo
bidashoboka ko wowe ubwawe ubyikuriraho. Ibyo bintu bisa n’umuhondo cyangwa
umukara (byitwa Calculus cyangwa tartar) bikurwamo na Muganga w’amenyo mu
gikorwa njye nise “Guharura amenyo”. Ibyo byitwa calculus bifata ku menyo biba
bikomeye cyane kuko biba byarakomejwe n’imyunyungugu iba yaturutse mu macandwe
ndetse n’ibiryo. Iyo myanda rero iba ishobora gutera indwara z’ibice by’impande
y’iryinyo (periodontal diseases).
Dutekerezako dukuze
nta mpamvu yo gukosora ikibazo cy’impingikirane.
Abantu bakuru usanga batinya gukoresha ibikoresho byo
gukosora impingikirane (Dental braces) kugira ngo amenyo yawe ajye ku murongo,
kuko batinya ko bitakunda ko yasubira ku murongo. Nagira ngo nkubwire ko
n’abantu bakuru rwose bakoresha ibyo bikoresho. Nimba ufite amenyo atari ku
murongo neza, ashobora kuzamo ibindi bibazo bitandukanye harimo nko gucukuka
kwayo.
Duhekenya ibiryo
dukoresheje uruhande rumwe.
Burya guhekenya ibiryo bidufasha no gusukura amenyo. Nimba
utari unabizi ubimenye kuko iyo urimo kurya, hari imyanda igenda iva ku menyo.
Iyo rero wowe urimo kurya ukoresheje uruhande rumwe, urundi utarimo gukoresha
usanga rwo rusa nabi bitandukanye n’urundi ruhande. Nawe imba ariko ubigenza, fata
indererwamo urebe urasanga uruhande uriramo rudasa n’urundi ruhande udakoresha.
Usanga uryo uriramo rusa n’umweru ariko urwo utakoreshaga ugasanga rwanduye
rusa n’umuhondo kubera imyanda yahomyemo. Rwa ruhande rundi udahekenyeramo
usanga rwibasirwa cyane no gucukuka kw’amenyo.
Comments