Akanwa
ni kimwe mu bice bigize umubiri wacu by’umwihariko ni kimwe mu bice bigize
umutwe. Tugakoresha mu bintu bitandukanye yaba mu kurya, kunywa, kuvuga,
guseka, kuririmba,n’ibindi.
Muri ibyo bice bigize akanwa tugiye kwibanda cyane ku gice
kitwa iryinyo kuko nicyo gice abantu benci bahora bataka ko kibarembeje. Nkuko tubikesha urubuga toothclub ,mu
buzima bwacu bwose, tumera amenyo ibika bibiri: amenyo yo mu bwana n’amenyo yo
mu bukuru. Tugira amenyo 20 yo mu bwana ndetse na 32 yo mu bukuru. Hari igice
cy’iryinyo cyitwa Dentine kikaba kiri imbere y’ikindi gice gikomeye cy’iryinyo
cyitwa Enamel. Iyi Dentine ikaba ifite ibara ry’umuhondo naho enamel ikaba
ibonerana mu menyo y’ubukuru kurusha mu menyo y’abana. Iyo urebye ku menyo yo
mu bukuru usanga iyo Dentine ariyo igaragara kuko usanga ari umuhondo cyane
kurusha amenyo yo mu bwana. Uko ugenda ukura mu myaka, amenyo yawe agenda asa
n’umuhondo kubera ko ya Dentine igenda ikomera.
Amenyo yo mu bwana(ibumoso) ndetse n'ayo mu bukuru (iburyo) |
Ibice bigize iryinyo:
Iryinyo rigizwe n’ibice bitandukanye ariko bikaba
bigabanyijemo bibiri. Hari ibice bikomeye ndetse n’ibice byoroshye (hard and
soft tissues). Urebeye inyuma usanga iryinyo rigizwe n’ibice bibiri aribyo
imizi n’umutwe (root and crown).
Ibice bikomeye (hard tissues):
- Cementum: Ni igice gikomeye cy’inyuma ku muzi w’iryinyo. Gihuza ibice bizengurutse iryinyo (periodontal membrane) na dentine y’umuzi w’iryinyo.
- Dentine: Nicyo gice cya kabiri cya crown uvuye inyuma, gisa n’umuhondo, kikaba gifite utwenge imbere dutuma iyi dentine ihura n’umutima w’iryinyo (Pulp).
- Enamel: Ni igice cy’inyuma ku mutwe w’iryinyo (crown). Igizwe na calcium, phosphorus, n’ibindi. Nicyo gice gikomeye mu mubiri kandi kibonerana.
- Pulp: Ni umutima w’iryinyo (icyumba cy’imbere mu ryinyo), kibamo udutsi dutwara amaraso (blood vessels) ndetse n’udutsi dutwara amakuru (nerve fibres).
Hari ibice
bizengurutse iryinyo (Periodontal tissues):
- Ishinya (gingivae cyangwa gums): Ni igice cyoroshye gitwikiriye igufwa rifata amenyo (alveolar bone), ishobora kuba iroze cyangwa umukara.
- Igufwa rifata amenyo (alveolar bone): Rifasha iryinyo gukomera mu mwanya waryo ntirijegajege.
Ibice bigize iryinyo; iby'inyuma (ibumoso) n'iby'imbere (iburyo)
- Guhekenya ibiryo
- Kugira mu maso hateye neza
- Kuvuga
- Amenyo yo mu bwana abika umwanya uzajyamo amenyo yo mu bukuru.
Igihe amenyo yacu
amerera:
Igihe amenyo yo mu bwana amerera. |
Igihe amenyo yo mu bukuru azira mu kanwa |
Reba Video yerekana ibice bigize iryinyo:
Reba Video yerekana imiterere y'akanwa kacu:
Comments