Skip to main content

Impumuro mbi mu kanwa ivahe?






Impumuro mbi mu kanwa ni impumuro itari nziza wumva iyo uvuze cyangwa uhumetse ndetse ushobora no kuyumva biturutse ku wundi muntu.
Tugiye kurebera hamwe bimwe wibaza kuri iyo mpumuro iba mu kanwa.

Burya habaho ubwoko bw'impumuro mbi yo mu kanwa?

  1. Hari iza rimwe na rimwe (transient cyangwa temporary bad breath) : Iyi rero ikaba ikunze kugaragarira mu bantu biyirije ubusa (fasting), abantu bariye ibiryo nk'ibitunguru, tungurusumu cyangwa amafi, abantu babyibushye, abanywi b'itabi n'inzoga.
  2. Hari ihoraho mu kanwa (Persistent bad breath).
Hari umuntu wiyumvisha ko afite impumuro mbi ariko ntayo!
 Mu bantu bamwe usanga nta mpumuro mbi mu kanwa bafite ariko bo bakakubwira ko barembejwe nayo. Icyo gihe abo bantu bashobora kuba bafite ikibazo mu mikorere y'umubiri wabo mu gice gishinzwe kumva ibiryoshye n'ibibishye, ibibazo byo mu matwi n'izindi mpamvu zitandukanye.
Ibi bihaho kenshi


Ni ibiki bitera iyo mpumuro mbi mu kanwa?
Muri bimwe mu bitera impumuro mbi mu kanwa bishobora kuba ari bimwe mu bice bigize akanwa cyangwa akaba ari izindi mpamvu ziturutse ahandi.
  1. Ibice bimwe bigize akanwa: Ururimi, uko ishinya yawe iteye, gufatira kw'ibiryo ku menyo cyangwa hagati yayo, insimburamenyo zidakorerwa isuku neza, igihe waba urwaye ibibyimba cyangwa nyuma yo gukurwa iryinyo.
  2. izindi mpamvu ziturutse ahandi: Indwara zifata imyanya y'ubuhumekero, indwara zifata umwijima, impumuro z'abarwayi ba diabetes (sweet odor of diabetes), Impumuro z'inzoga, impumuro igirwa n'abarwayi b'impyiko (uremic breath).
Ibyo byose byagutera impumuro mbi

Ni gute iyo mpumuro mbi iboneka?
 Iyo uriye ibiryo, bimwe mu bibigize byitwa Proteins bifatwa n'udukoko dukorera ahantu hatari umwuka wa Oxygene (Anaerobic bacteria). Izo Proteins zicagagurwamo utundi duce twitwa Amino acids, natwo tukongera gucagagurwa bigatanga imyuka yo mu bwoko bwa Sulfur yitwa Hydrogen sulfide na Methyl mercaptan zifite impumuro inuka. Uwo mwuka niwo uzumva uguturutse mu kanwa cyangwa akanwa ka mugenzi wawe.


Ese mu gitondo wowe ntuba unuka mu kanwa?
Nkuko bisanzwe ugomba gusukura akanwa kawe mbere yo kuryama. Iyo uryamye umubiri wawe uraruhuka, bityo ibikorwa bimwe byakorwaga n'umubiri bikagabanyuka. Aho niho akazi k'amacandwe kaba kagabanyutse, mu kanwa haba humye kandi hadakora mu ijoro ryose. Iyo mpumuro iba imeze nabi mu gitondo nkuko nawe ubindusha. Iyo niyo yitwa impumuro mbi y'igitondo (Morning bad breath).
Buri wese hari uko yiyumva mu gitondo


Wakora iki mu gihe ufite impumuro mbi mu kanwa?
  • Sukura mu kanwa ukoresheje uburoso n'akadodo kabugenewe.
  • Iyunyuguze ukoresheje umuti wo kwiyunyuguza (Mouthwash).
  • Nyuza uburoso bwawe ku rurimi cyangwa ukoreshe tongue scraper mu gukuraho imwanda.
  • Irinde kurya ibiryo bizana impumuro mbi mu kanwa
  • Hagarika kunywa itabi.
  • Reka kurya amasukari nyuma yo kurya ahubwo wahekenya shikarete zirimo isukari itangza amenyo nka Xylitol.
  • Haranira ko ishinya yawe iba nzima.
  • Rinda akanwa kawe kuma.
  • Jya kwa Muganga.
Iyi niyo Tongue scraper,uyikoresha gahoro witonze

Src: WeMD na Shafer's textbook

Comments

Popular posts from this blog

Impamvu ushobora kuribwa n’amenyo mu gihe uriye cyangwa unyoye ibikonje cyangwa ibishyushye.

Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje. Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku mugoroba cyangwa mu gitondo hakiri kare kugira ngo akayaga katirukankira mu menyo. Ubwo buribwe buba buri mu menyo buba butandunye n’ubwo umuntu agira mu gihe iryinyo rye ryacukutse. Twifashishije urubuga dental health tugiye kurebera hamwe icyibitera ndetse n’icyo wakora. Abantu bagira icyo kibazo cy’uburibwe Abantu benshi usanga bataka kubera icyo kibazo, kikaba gitangira akenshi iyo umuntu ageze hagati y’imyaka 20 na 40. Uretse ko bishobora gufata abari munsi yiyo myaka cyangwa abayirengeje cyane cyane abari hejuru ya za 70. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunda kugira iki kibazo kuruta abagabo. Ni ibiki biter...

Sobanukirwa n’ibibazo 15 amenyo yawe ashobora guhura nabyo.

Uburibwe bw’amenyo Amenyo ari muri bimwe mu bice by’umubiri bituma ubirwaye agira ububabare bwinci. Bamwe usanga bapfuka umunwa, abandi bakasama, abandi mu muyaga ugasanga bari gutaka. Benci nanone usanga bakoresha kujundika amazi y’akazuyazi, gukoresha akadodo bashaka gukura ibiryo hagati y’amenyo ndetse no kujya kugura imiti igabanya uburibwe. Nubwo wagura iyo miti ariko ntabwo uba ukuyeho ikibazo cyirimo kugutera ubwo buribwe, shaka Muganga w’amenyo agufashe kugikemura. Nimba ubona iruhande rw’iryinyo habyimbye cyangwa hari amashyira,cyangwa nimba wumva ufite n’umuriro, ibyo bishobora kuba ibimenyetso by’ikibyimba kandi byaguteza ibindi bibazo bikomeye. Jya kwa Muganga byihuse nkuko urubuga rwa webmd rubikugiramo inama kuri icyo kibazo ndetse n'ibi bindi bikurikira. Guhindura ibara kw’amenyo Nkuko twabivuze mu nkuru yacu yavugaga ku bintu bitera amenyo gusa nabi, twabonye ko guhindura isura y’iryinyo biterwa n’ibintu bitandukanye. Muri ibyo harimo ibiryo, imiti, it...

Kuki abantu bagira ishinya z'amabara atandukanye?

Abantu twese ntitugira ishinya zisa, bamwe baba bafite izisa abandi zitandukanye. Ishinya ishobora gusa n'iroze ariko yarwara ikaba yahinduka igasa n'umutuku, umweru cyangwa umukara. Uzabibona kenci ko abantu bamwe bafite ishinya y’umukara bakunze guseka cyane. Abandi nabo ubona ko iyabo isa n’iroze ndetse n’umweru. Mu bihugu bimwe na bimwe kugira ishinya y’umukara bifatwa nkaho ari bimwe mu bintu biranga ubwiza, ariko ahandi ho ugasanga abo bantu bafite iyo shinya bafatwa nkaho ari indwara bafite. Hari ibintu byinci bishobora gutera ishinya guhindura ibara nubwo usanga rimwe na rimwe biba ari ibintu byatewe nuko umubiri wabo usanzwe uteye. Twifashishije imbuga nka watertower dental care ndetse na pulse live reka turebere hamwe bimwe muri byo. Ishinya y’umukara   Impamvu abantu bamwe bagira ishinya y’umukara, usanga biterwa nuko ishinya yabo yajemo melanin nyinci zikorwa na Melanocytes zo ziba ziri mu mubiri. Izo Melanin ubundi nizo zituma ishinya ndetse n’uruhu rwaw...