Skip to main content

Ibintu wakora kugira ngo ugire amenyo akomeye kandi akeye



Akanwa kazima kagaragaza umubiri muzima. Mu bushakashatsi bugiye butandukanye bugaragaza ko  hari isano iri hagati y'indwara zo mu kanwa ndetse n'iz'umubiri wacu. Niwita ku isuku yo mu kanwa bizagufasha kugendera kure izo ndwara zindi. Muri zo twavuga nk'indwara zifata umutima, iz'amagufwa nka Osteoporosis ndetse na Diabetes.

Twifashishije urubuga santemagasin tugiye kurebera hamwe uburyo 4 wakoresha kugira ngo ukomeze kurinda amenyo yawe nk'igice kiri mu kanwa kawe.

  1. Gukoresha umuheha: Ni byiza gukoresha umuheha mu gihe cyose urimo kunywa ibintu birimo acide nk'amazi arimo indumu, umutobe w'amacunga ndetse na fanta kugira ngo amenyo yawe atangirika. Iyo utakoresheje umuheha, usanga ya acide cyangwa amasukari bikwirakwira mu menyo hose bigatuma amenyo yawe yangirika. Ariko iyo uwukoresheje ibyo binyobwa bihita bimanuka mu muhogo. Iyo bigiye hasigara bike mu kanwa ariko ukaba wagabanyije amahirwe yo kwangirika kw'amenyo yawe. Ibi nabyo tukabikesha urubuga Dentalpatientsnews.
  2. Kurya indyo yuzuye: Ni byiza kugabanya ibiryo birimo amasukari kuko yangiza ku buryo bukomeye amenyo yawe. Ibiryo ugomba kurya ntihagomba kuburamo Proteins na Calcium ngo bigufashe gukomeza amenyo yawe.
  3.  Gufasha ikorwa ry'amacandwe: Amacandwe afite ubushobozi bwo kurinda amenyo yacu kuko yifitemo uburyo akuramo acide mu menyo, iyo acide ikaba ariyo ikoreshwa yangiza amenyo. Ushobora gufasha ikorwa ry'amacandwe uhekenya shikarete (chewing gum) itarimo isukari ahubwo irimo Xylitol kuko yo itangiza amenyo.
  4. Gusukura bihagije mu kanwa: Burya iyo woza mu kanwa ntabwo udukoko ( bacteria) twose dupfa, ariko uba ukoze isuku, ni byiza rero gufata ikiyiko 1 cya Sodium Bicarbonate ( Bicarbonate de soude) ukivangire mu mazi yuzuye ikirahure, uyajundike iminota mike nyuma yo gusukura mu kanwa hanyuma uyacire.
Ibyo byose bizadufasha kugira amenyo akeye kandi akomeye.


Comments

Anonymous said…
Urakoze cyane kumakuru utanze. Usanga harabantu batazi ubwo ko bwinibari. Iribyo kumunwa gusa. Ariko nibyo murusenge byakanwa nabyo bibaho kandi biravurwa bigakira.

Popular posts from this blog

Impamvu ushobora kuribwa n’amenyo mu gihe uriye cyangwa unyoye ibikonje cyangwa ibishyushye.

Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje. Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku mugoroba cyangwa mu gitondo hakiri kare kugira ngo akayaga katirukankira mu menyo. Ubwo buribwe buba buri mu menyo buba butandunye n’ubwo umuntu agira mu gihe iryinyo rye ryacukutse. Twifashishije urubuga dental health tugiye kurebera hamwe icyibitera ndetse n’icyo wakora. Abantu bagira icyo kibazo cy’uburibwe Abantu benshi usanga bataka kubera icyo kibazo, kikaba gitangira akenshi iyo umuntu ageze hagati y’imyaka 20 na 40. Uretse ko bishobora gufata abari munsi yiyo myaka cyangwa abayirengeje cyane cyane abari hejuru ya za 70. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunda kugira iki kibazo kuruta abagabo. Ni ibiki biter...

Sobanukirwa n’ibibazo 15 amenyo yawe ashobora guhura nabyo.

Uburibwe bw’amenyo Amenyo ari muri bimwe mu bice by’umubiri bituma ubirwaye agira ububabare bwinci. Bamwe usanga bapfuka umunwa, abandi bakasama, abandi mu muyaga ugasanga bari gutaka. Benci nanone usanga bakoresha kujundika amazi y’akazuyazi, gukoresha akadodo bashaka gukura ibiryo hagati y’amenyo ndetse no kujya kugura imiti igabanya uburibwe. Nubwo wagura iyo miti ariko ntabwo uba ukuyeho ikibazo cyirimo kugutera ubwo buribwe, shaka Muganga w’amenyo agufashe kugikemura. Nimba ubona iruhande rw’iryinyo habyimbye cyangwa hari amashyira,cyangwa nimba wumva ufite n’umuriro, ibyo bishobora kuba ibimenyetso by’ikibyimba kandi byaguteza ibindi bibazo bikomeye. Jya kwa Muganga byihuse nkuko urubuga rwa webmd rubikugiramo inama kuri icyo kibazo ndetse n'ibi bindi bikurikira. Guhindura ibara kw’amenyo Nkuko twabivuze mu nkuru yacu yavugaga ku bintu bitera amenyo gusa nabi, twabonye ko guhindura isura y’iryinyo biterwa n’ibintu bitandukanye. Muri ibyo harimo ibiryo, imiti, it...

Kuki abantu bagira ishinya z'amabara atandukanye?

Abantu twese ntitugira ishinya zisa, bamwe baba bafite izisa abandi zitandukanye. Ishinya ishobora gusa n'iroze ariko yarwara ikaba yahinduka igasa n'umutuku, umweru cyangwa umukara. Uzabibona kenci ko abantu bamwe bafite ishinya y’umukara bakunze guseka cyane. Abandi nabo ubona ko iyabo isa n’iroze ndetse n’umweru. Mu bihugu bimwe na bimwe kugira ishinya y’umukara bifatwa nkaho ari bimwe mu bintu biranga ubwiza, ariko ahandi ho ugasanga abo bantu bafite iyo shinya bafatwa nkaho ari indwara bafite. Hari ibintu byinci bishobora gutera ishinya guhindura ibara nubwo usanga rimwe na rimwe biba ari ibintu byatewe nuko umubiri wabo usanzwe uteye. Twifashishije imbuga nka watertower dental care ndetse na pulse live reka turebere hamwe bimwe muri byo. Ishinya y’umukara   Impamvu abantu bamwe bagira ishinya y’umukara, usanga biterwa nuko ishinya yabo yajemo melanin nyinci zikorwa na Melanocytes zo ziba ziri mu mubiri. Izo Melanin ubundi nizo zituma ishinya ndetse n’uruhu rwaw...