Skip to main content

Posts

Vitamines z’ingenzi mu kubungabunga amenyo yawe ndetse n’ishinya.

Isuku yo mu kanwa ni ingenzi mu kubungabunga amenyo yawe ndetse n’ishinya ariko ntabwo ari bwo buryo bwonyine wakoresha mu gihe ushaka kwirinda indwara zibasira ishinya n’amenyo. Rimwe na rimwe ibyo turya ntabwo biba byujuje intungamubiri zose ziba zikenewe ngo tugire amenyo n’ishinya bizira indwara. Mu rwego rwo kwirinda izo ndwara, ugomba kwibuka kugabanya amasukari n’ibiyakomokaho, ndetse ukagabanya kunywa ikawa cyane. Hari n’abandi bakoresha uburyo bwo kugura izo vitamines mu ma pharmacie kugira ngo bongere ingano zazo mu mubiri. Twifashishije urubuga rwa livestrong reka turebere hamwe ubwoko bwa za vitamines zikenewe n’umumaro wazo kugira ngo ugire amenyo n’ishinya yawe bizira indwara:   Vitamine yo mu bwoko bwa C   Mu rwego rwo gufasha ishinya yawe ngo ikire mu gihe yaba iva amaraso, Vitamine C ni ingenzi cyane. Ubu bwoko ni ingenzi mu gutuma ishinya yawe yahagarara kubyimba, ntitukure ngo ibe umutuku ndetse ntive amaraso. Burya mu mbuto no mu mboga harimo ibi...

Impamvu ushobora kuribwa n’amenyo mu gihe uriye cyangwa unyoye ibikonje cyangwa ibishyushye.

Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje. Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku mugoroba cyangwa mu gitondo hakiri kare kugira ngo akayaga katirukankira mu menyo. Ubwo buribwe buba buri mu menyo buba butandunye n’ubwo umuntu agira mu gihe iryinyo rye ryacukutse. Twifashishije urubuga dental health tugiye kurebera hamwe icyibitera ndetse n’icyo wakora. Abantu bagira icyo kibazo cy’uburibwe Abantu benshi usanga bataka kubera icyo kibazo, kikaba gitangira akenshi iyo umuntu ageze hagati y’imyaka 20 na 40. Uretse ko bishobora gufata abari munsi yiyo myaka cyangwa abayirengeje cyane cyane abari hejuru ya za 70. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunda kugira iki kibazo kuruta abagabo. Ni ibiki biter...

Kuki abantu bagira ishinya z'amabara atandukanye?

Abantu twese ntitugira ishinya zisa, bamwe baba bafite izisa abandi zitandukanye. Ishinya ishobora gusa n'iroze ariko yarwara ikaba yahinduka igasa n'umutuku, umweru cyangwa umukara. Uzabibona kenci ko abantu bamwe bafite ishinya y’umukara bakunze guseka cyane. Abandi nabo ubona ko iyabo isa n’iroze ndetse n’umweru. Mu bihugu bimwe na bimwe kugira ishinya y’umukara bifatwa nkaho ari bimwe mu bintu biranga ubwiza, ariko ahandi ho ugasanga abo bantu bafite iyo shinya bafatwa nkaho ari indwara bafite. Hari ibintu byinci bishobora gutera ishinya guhindura ibara nubwo usanga rimwe na rimwe biba ari ibintu byatewe nuko umubiri wabo usanzwe uteye. Twifashishije imbuga nka watertower dental care ndetse na pulse live reka turebere hamwe bimwe muri byo. Ishinya y’umukara   Impamvu abantu bamwe bagira ishinya y’umukara, usanga biterwa nuko ishinya yabo yajemo melanin nyinci zikorwa na Melanocytes zo ziba ziri mu mubiri. Izo Melanin ubundi nizo zituma ishinya ndetse n’uruhu rwaw...