Abantu twese ntitugira ishinya zisa, bamwe baba bafite izisa abandi zitandukanye. Ishinya ishobora gusa n'iroze ariko yarwara ikaba yahinduka igasa n'umutuku, umweru cyangwa umukara. Uzabibona kenci ko abantu bamwe bafite ishinya y’umukara bakunze guseka cyane. Abandi nabo ubona ko iyabo isa n’iroze ndetse n’umweru. Mu bihugu bimwe na bimwe kugira ishinya y’umukara bifatwa nkaho ari bimwe mu bintu biranga ubwiza, ariko ahandi ho ugasanga abo bantu bafite iyo shinya bafatwa nkaho ari indwara bafite. Hari ibintu byinci bishobora gutera ishinya guhindura ibara nubwo usanga rimwe na rimwe biba ari ibintu byatewe nuko umubiri wabo usanzwe uteye. Twifashishije imbuga nka watertower dental care ndetse na pulse live reka turebere hamwe bimwe muri byo. Ishinya y’umukara Impamvu abantu bamwe bagira ishinya y’umukara, usanga biterwa nuko ishinya yabo yajemo melanin nyinci zikorwa na Melanocytes zo ziba ziri mu mubiri. Izo Melanin ubundi nizo zituma ishinya ndetse n’uruhu rwaw...