Guseka ni igikorwa kigaragaza ko usanga umuntu yishimye. Buri wese aba afite uburyo asekamo, ariko hari igihe ugera ugasanga umuntu yahinduye uburyo asekamo. Ugasanga uwasekaga yirekuye, ageze igihe ajya aseka ashyize akaboko ku munwa kubera ko mu kanwa ke gafite ibindi bibazo bitandukanye harimo nk’ impumuro itari nziza, amenyo ye yarashizemo cyangwa se yarahongotse, mu menyo ye harajemo ibintu by’umuhondo ndetse n’umukara, n’ibindi bintu byashobora gutuma ukeka ko mugenzi wawe yakunyuzamo ijisho kuko uziko atari byiza. Mu kwirinda ibyo byose, ni byiza gutangira ubu ukita ku menyo yawe ndetse no ku kanwa kawe muri rusange. Kwoza amenyo yawe neza ukoresheje uburoso ndetse n’akadodo kabugenewe, gusura Muganga w’amenyo rimwe mu mezi 6. Ariko ibyo byose icyo ugomba kumenya nuko isuku yo mu kanwa itangirira mu rugo. Mu kwita ku menyo yawe rero, hari amakosa ugenda ukora nyamara bishobora kuba inandaro y’ibyashobora gutuma amenyo yawe yangirika kurushaho. Nkuko bigaragara ku rubuga ...