Iyo bavuze ko ugomba gufata indyo yuzuye baba bashaka kuvuga ko ugomba kurya ibiryo birimo intungamubiri zose zagufasha kugira imibereho myiza. Iyo ibiryo byawe bidafite byose umubiri ukeneye, usanga akanwa kawe kagira indwara zitandukanye kuko nta budahangarwa umubiri uba ufite wo guhangana. Indyo ituzuye ishobora gutuma urwara indwara zitandukanye z’ishinya ndetse no kwangirika kw’amenyo. Ibiryo birimo amasukari usanga bigira uruhare mu gucukuka kw’amenyo, aho ya sukari ihinduka ibiryo bya bacteria zo mu kanwa maze zigatanga acides. Iyo acides niyo ikoreshwa mu gucukuka kw’iryinyo ryawe. Nimba ushaka ko amenyo yawe adacukuka ntibivuze ko wacika kuri ibyo biryo kuko ari ingenzi ku buzima bwawe, ugomba kubirya cyangwa kubinywa mu rugero ndetse ukanamenya icyo gukora mu gihe wabiriye. Hari ubwoko bw’ibiryo n'ibinyobwa tugiye kuvugaho ndetse n’akamaro kabyo. Amata n’ibiyakomokaho Mu bushashatsi bwakozwe na American Academy of General Dentistry muri Gicurasi na Kamena ...