Iyo bavuze ko ugomba gufata indyo yuzuye baba bashaka kuvuga ko ugomba kurya
ibiryo birimo intungamubiri zose zagufasha kugira imibereho myiza. Iyo ibiryo
byawe bidafite byose umubiri ukeneye, usanga akanwa kawe kagira indwara zitandukanye
kuko nta budahangarwa umubiri uba ufite wo guhangana. Indyo ituzuye
ishobora gutuma urwara indwara zitandukanye z’ishinya ndetse no kwangirika
kw’amenyo. Ibiryo birimo amasukari usanga bigira uruhare mu gucukuka kw’amenyo,
aho ya sukari ihinduka ibiryo bya bacteria zo mu kanwa maze zigatanga acides.
Iyo acides niyo ikoreshwa mu gucukuka kw’iryinyo ryawe. Nimba ushaka ko amenyo
yawe adacukuka ntibivuze ko wacika kuri ibyo biryo kuko ari ingenzi ku buzima
bwawe, ugomba kubirya cyangwa kubinywa mu rugero ndetse ukanamenya icyo gukora
mu gihe wabiriye. Hari ubwoko bw’ibiryo n'ibinyobwa tugiye kuvugaho ndetse n’akamaro kabyo.
Amata n’ibiyakomokaho
Mu bushashatsi bwakozwe na American Academy of General
Dentistry muri Gicurasi na Kamena 2013, bugaragaza ko amata n’ibiyakomokaho
bituma akanwa kacu gahorana ku buryo bungana ibinyabutabire ( byitwa Acides na Bases)
bityo bikagabanya ibyago byo kugira amenyo yacukutse. Habaho kandi kongera
ikorwa ry’amacandwe mu kanwa, ndetse ikindi cyiza nuko habamo Calcium na
Proteines bidufasha gutuma igice cy’inyuma ku menyo yacu kuba gikomeye.
Imboga z’ibibabi
Burya imboga z’ibibabi zikungahaye kuri Vitamines na Proteines
ariko zikaba zifite ibitera imbaraga bike. Bimwe muri izo mboga bitanga calcium
idufasha cyane mu gukomeza amenyo yacu ndetse na vitamines yo mu bwoko bwa B,
aho ifasha gukiza indwara y’ishinya mu bagore batwite nkuko Medlineplus
ibivuga.
Imbuto za Pommes
Nubwo bwose tubwirwa ko ibintu biryohera tudakwiye kubifata
kenci ariko urubuto rwa Pommes nubwo rwo ruryohera ariko rufite ibindi byiza
umuntu yarubonamo, aho rwifitemo Fibers ndetse n’amazi. Mu gihe urimo kurya
urwo rubuto, bituma mu kanwa kawe hazamo amacandwe bityo bikagufasha gukuramo za
bacteria ndetse n’ibiryo byasigaye mu kanwa. Kiriya gice yifitemo cya Fibers
cyo gifasha cyane ishinya yawe. Ntabwo bivuze ko ugiye kuva mu gusukura
ukoresheje uburoso ngo nuko ubonye ko urubuto rwa Pommes rusukura, ahubwo byose
bikoreshe mu rwego rwo kugira akanwa kameze neza. Ni byiza rero nimba bigushobokera,
nujya umara kurya ujye ushyiraho n’urwo rubuto.
Karoti
Kimwe na Pommes, karoti zo iyo uziriye ari mbisi, wumva
zikocoka ndetse yuzuyemo za fibers nyinci. Kuyihekenya bifasha kongera
amacandwe mu kanwa bityo ikaba yagabanya ibyago byo gucukuka kw'amenyo. Ikiyongera
kuri ziriya fibers, karoti buriya ibamo Vitamines A nyinci. Ni byiza rero kujya
urya n’izo karoti zidahiye.
Celery
Imboga za celery zifite ubushobozi nk’ubwa karoti na Pommes
aho zagufasha mu gusukura yaba mu gukura ibisigazwa by’ibiryo ndetse na
bacteria mu menyo. Ikindi ubu bwoko bw’imboga bukungahaye kuri Vitamines A na
C.
Icyayi
Icyayi cy’umukara ndetse n’icy’icyatsi bifitemo
ibinyabutabire byitwa Polyphenols zizwiho kubangamira ubwiyongere bwa bacteria
zitera gucukuka kw’amenyo ndetse n’indwara z’ishinya. Idufasha no kugabanya
umpumuro mbi mu kanwa. Icyayi cy’icyatsi cyo kigiramo ibindi bintu byitwa
catechins yica za bacteria zishobora gutera ibintu bifata ku ryinyo (dental
plaque). Twabonye ko ibintu biryohereye ari ikibazo ariko nko ku cyayi, biterwa
n’ingano y’isukari ukoresha, incuro uyikoresha ndetse n’uburyo usukura nyuma yo
kuyinywa.
Impeke za Sezame
Kubera sezame ikungahaye kuri calcium, bituma igufwa riri
impande z’iryinyo rikomera. Zishobora kugufasha no gukuraho biriya bintu bishobora gufatira ku menyo ndetse
no gukomeza cya gice cy’inyuma ku ryinyo.
Ibitunguru
Ibitunguru bifite ubushobozi bwo kurwanya za bacteria aho
bikoresha ibinyabutabire bya Sulfur mu kuzica. Bigira akamaro kanini iyo biriwe
bidatetse.
Ibihumyo
Ibihumyo byifitemo lentinan, aho ikora nk’isukari ibuza ko
mu kanwa habamo ifatira rya biriya bintu ku menyo yacu.
Ibirayi
Buriya ibirayi bikungahaye kuri Vitamines A bityo ikaba ari
ingenzi mu gukora cyiriya gice cy’inyuma ku ryinyo ndetse ikanafasha ishinya
yacu gukira udusebe.
Amazi
Amazi ni ingenzi cyane dore ko abenci banayakoresha mu gihe
bari kwiyuguza kuko afasha mu gukura ibiryo mu menyo. Amazi ni ingenzi mu
gutuma ishinya yawe ihehera ndetse anatuma amacandwe akorwa neza ndetse ikaba
iri mu bintu birwanya bacteria neza.
Ibyo ni bimwe mu byo wakwifashisha ariko hashobora kuba hari n'ibindi wakwifashisha kugira ngo ugire mu kanwa hameze neza. Ugomba kumenya ko ikibazo si ibyo urya gusa,
ahubwo n’igihe ubifatira nabyo ni ikindi kuko nacyo gishobora kugira ingaruka
ku kanwa kawe. Ibiryo uzafata nkaho ari ifunguro ryawe ry’umunsi ntabwo bitera
ikibazo ku menyo yawe. Ariko ibiryo uzafata buri kanya nabyo si byiza ku menyo
yawe. Ushobora gufata ifunguro mu gitondo, wagera saa yine ukongera ugafata nka
biscuits, wagera saa tanu ugafata nka bombo ndetse na saa sita ugafata ibiryo
nk’ifunguro ryawe rya saa sita. Nagira ngo nkubwire ko atari byiza na busa ku
menyo yawe. Impamvu nuko amacandwe menci avuburwa iyo turi gufungura, iyo
ugenda ufata turiya tuntu buri saha bituma ariya macandwe atarekurwa nk’uko
bisanzwe. Amacandwe adufasha gukura ibiryo biba byasigaye mu kanwa, kugabanya
ubukana bwa Acides ishobora kwangiza amenyo yawe. Ni ngombwa rero kugabanya
utwo tuntu ugenda urya cyangwa se wadushaka ugafata nk’imbuto, imboga ndetse
n’ibikomoka ku mata.



Comments