Skip to main content

Impamvu ushobora kuribwa n’amenyo mu gihe uriye cyangwa unyoye ibikonje cyangwa ibishyushye.



Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje. Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku mugoroba cyangwa mu gitondo hakiri kare kugira ngo akayaga katirukankira mu menyo. Ubwo buribwe buba buri mu menyo buba butandunye n’ubwo umuntu agira mu gihe iryinyo rye ryacukutse. Twifashishije urubuga dental health tugiye kurebera hamwe icyibitera ndetse n’icyo wakora.
Abantu bagira icyo kibazo cy’uburibwe
Abantu benshi usanga bataka kubera icyo kibazo, kikaba gitangira akenshi iyo umuntu ageze hagati y’imyaka 20 na 40. Uretse ko bishobora gufata abari munsi yiyo myaka cyangwa abayirengeje cyane cyane abari hejuru ya za 70. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunda kugira iki kibazo kuruta abagabo.
Ni ibiki bitera uburibwe mu menyo?
Ibice bigize iryinyo
Nkuko twabibonye mu bice bigize iryinyo (Kanda hano ubashe kubona ibyo bice), iryinyo rigira igice cy’inyuma cyitwa Enamel, kigafasha mu kurinda ikindi gice cy’imbere yacyo winjiramo imbere, cyitwa Dentine. Kubera ko dentine ifite uduce dutwara amakuru ku bwonko, nitwo tumenya nimba habayeho ubukonje cyangwa ubushyuhe ku ryinyo. Ubusanzwe iriya Enamel niyo ituma tutumva ko haje ibintu bikonje cyangwa bishyushye. Iyo enamel ivuyeho bituma kiriya gice cya dentine gisigara kitarinzwe. Ibyo bihita bituma wumva ubukonje cyangwa ubushyuhe byihuse. Bikaba akenshi bibera ahantu ishinya ndetse n’iryinyo bihurira. Bimwe mu bishobora gutera iki kibazo ni ibi bikurikira:
·         Gusukura mu kanwa ukoresheje ingufu nyinshi: Iyo ukoresha imbaraga nyinshi woza amenyo yawe ndetse ukba ukoresha uburyo bwo gukuba ujyana inyuma mu bijigo unagarura imbere, bituma cya gice cya Enamel kiva ku menyo yawe. Ahantu gikunda guhita kivaho byihuse ni aho amenyo ahurira n’ishinya. Ubwo icyo gice kihasigaye (ya dentine) gihita gitangira gutwara amakuru ko hari ikintu kidasanzwe kije mu kanwa (yaba igikonje cyangwa igishyushye), ibyo bigatuma wumva uburibwe.
·       Kuvaho kw’igice cy’iryinyo byatewe na aside: Rimwe na rimwe hari igihe cya gice cy’inyuma ku ryinyo kivaho bitewe n’ibyo wanyoye cyangwa wariye birimo za aside, aho twavuga nk’indimu, abantu bakunda kuruka kenshi. Ibyo bituma ya dentine isigara yonyine igaragara ku ryinyo, ubundi ukumva uburibwe.
·         Ishinya yamanutse bidatewe n’indwara: Iyo ishinya yamanutse bituma imizi y’amenyo igaragara mu kanwa. Iyo mizi ntabwo igira igice cya enamel kiyirinda, iyo ubukonje cyangwa ubushyuhe buje buhita bubyara uburibwe ku buryo bwihuse.
·         Indwara z’ishinya: Iyo ku menyo hafasheho imyanda, ishobora kuba imbarutso y’indwara z’ishinya. Iyo izo ndwara zigeze kure zituma ishinya igenda ishiraho ndetse bishobora kugira ingaruka z’uko igufwa rizengurutse iryinyo naryo rishiraho.
·         Guhekenya amenyo: Akamenyero ko guhekenya amenyo nako gatera ka gace ka Enamel kuvaho, bituma Dentine isigara ariyo igaragara, ubundi umuntu akumva ububabare burigihe. Hano ushobora kudasobanukirwa no kumenya nimba uhekenya amenyo ariko umuntu murarana cyangwa mu bantu mu nzu yakubwira nimba uhekenya amenyo kuko akenshi biza nijoro utabizi.
·         Iryinyo ryasadutse: iyo iryinyo ryasadutse bitewe n’ impanuka rikaba ryagera ku muzi, iyo rihuye n’ ubukonje cyangwa ubushyuhe bitera uburibwe.
·         Guhindura amenyo yawe umweru ukoresheje imiti: abantu baka ubuvuzi bwo guhindura amenyo umweru, bitewe nuko amenyo atakaza imyunyungugu muri icyo gikorwa birangira umuntu agira uburibwe igihe ariye ibishyushye cyangwa ibikonje.

Comments

Popular posts from this blog

Ibintu 10 amenyo yawe ashobora kukubwira ku buzima bwawe.

Burya mu kanwa kawe hasobanura byinci, witegereje amenyo yawe ndetse n’ishinya yawe ushobora kubona bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ushobora kuba urwaye zimwe mu ndwara aho twavuga nk’indwara ya kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, indwara irangwa no kwibagirwa burundu (dementia). Twifashishije The good life, reka turebere hamwe icyo ibibazo bimwe na bimwe bishobora kukubwira ku buzima bwawe: 1.        Diabetes yo mu bwoko bwa 2 Indwara ikomeye y’ishinya yitwa Periodontitis ishobora kuba kimwe mu bimenyetso bya Diabetes yo mu bwoko bwa 2, ugendeye ku bushakashatsi bwo muri Gashyantare 2017 . Abashakashatsi bakoreye abantu barenga 300 b’urubyiruko basanga bafite ibibazo by’ishinya, kimwe cya kane(1/4) cy’abantu bakorewe muri ubu bushakashatsi bo bari ku rwego rwo hejuru ko bashobora kuba bafite diabete bitewe n’umubyibuho ukabije bari bafite. Umuntu umwe muri batanu bari bafite indwara ya Periodontitis ariko ntabwo yari yaragaragaweho mbere indw...

Sobanukirwa n’ibibazo 15 amenyo yawe ashobora guhura nabyo.

Uburibwe bw’amenyo Amenyo ari muri bimwe mu bice by’umubiri bituma ubirwaye agira ububabare bwinci. Bamwe usanga bapfuka umunwa, abandi bakasama, abandi mu muyaga ugasanga bari gutaka. Benci nanone usanga bakoresha kujundika amazi y’akazuyazi, gukoresha akadodo bashaka gukura ibiryo hagati y’amenyo ndetse no kujya kugura imiti igabanya uburibwe. Nubwo wagura iyo miti ariko ntabwo uba ukuyeho ikibazo cyirimo kugutera ubwo buribwe, shaka Muganga w’amenyo agufashe kugikemura. Nimba ubona iruhande rw’iryinyo habyimbye cyangwa hari amashyira,cyangwa nimba wumva ufite n’umuriro, ibyo bishobora kuba ibimenyetso by’ikibyimba kandi byaguteza ibindi bibazo bikomeye. Jya kwa Muganga byihuse nkuko urubuga rwa webmd rubikugiramo inama kuri icyo kibazo ndetse n'ibi bindi bikurikira. Guhindura ibara kw’amenyo Nkuko twabivuze mu nkuru yacu yavugaga ku bintu bitera amenyo gusa nabi, twabonye ko guhindura isura y’iryinyo biterwa n’ibintu bitandukanye. Muri ibyo harimo ibiryo, imiti, it...