Nkuko
buri wese aba yifuza gufata neza amenyo ye, akagumana isuku no gukomera kwayo,
ugaseka ntakibazo ndetse ukazigama n’amafaranga ushobora gukoresha wivuza mu
gihe waba urwaye. Nushaka gukora ibyo byose bizagusaba guhitamo umuti w’amenyo
wo kwogesha. Buri munsi, umuti w’amenyo uzahitamo uzagufasha kwoza amenyo yawe
no kuyakomeza mu mibereho yawe. Turebere hamwe ibyo wakitaho kugira ngo umenye
umuti wakoresha.
Nkuko
twabibonye, umuti w’amenyo urimo ibintu biwugize byashyizwemo hagamijwe kurinda
no gukomeza amenyo yawe. Buri muti wose w’amenyo uba ufite impamvu wakozwe. Ni
byiza rero kubanza kubaza muganga w’amenyo kugira ngo akwemerere gukoresha
umuti runaka bitewe nuko yabonye ariwo ukwiriye.
Ni iki wifuza twazakugezaho ubutaha? (Andika mu mwanya wagenewe comments)
Amateka y’umuti w’amenyo?
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Colgate, abaturage ba Misiri
nibo bazwiho ko batangiye gukoresha umuti mu kwoza amenyo yabo muri 5000 mbere
y’ivuka rya Kristu ariko uburoso bwo bari baramaze kubuvumbura mbere nkuko twabibonye(ku nkuru yavugaga kwita ku buroso). Abagiriki
n’abaroma nabo bazwiho ko bakoreshaga umuti w’amenyo, abashinwa n’abahinde
bo bawukoreshaga mu myaka ya za 500 mbere y’ivuka rya Kristu.
Iterambere ry’ikorwa ry’imiti itandukanye y’amenyo
ryatangiye mu myaka ya 1800 ariko imyinci yabaga isa n’amafu (powders). Mu gihe
cya 1850, umuti w’amenyo wa mbere wakozwe ufatira (Jar) witwaga Crème Dentifrice. Mu 1873 uruganda
rwa Colgate batangira gukora ku bwinci imiti iteye nkuko uwawe umeze kwa kundi.
Kugeza mu 1945 umuti w’amenyo wabagamo isabune ariko nyuma yaho bayisimbuje
iyitwa sodium lauryl sulphate ituma umuti worohera. Hagati mu kinyejana cya 20,
nibwo hatangiye gukorwa imiti myinci kugira ngo barwanye indwara nyinci zibasiraga
amenyo. Imiti irimo fluoride yatangiye gukoreshwa mu 1914 mu kurwanya icukuka
ry’amenyo.
![]() |
| Ni byiza kwita ku muti ukoresha w'amenyo |
Ibyo wamenya:
Ikigo kitwa CDA gitangaza ko umuti w’amenyo ari ingenzi.
Nimba uwuguze ariko ntuwogeshe neza ntacyo wagufasha. Kwoza amenyo yawe bikuraho
udukoko (bacteria) dushobora gutera indwara ndetse n’ibiryo biba byasigaye mu
kanwa.
Dore icyo ugomba
kumenya mu gihe woza amenyo yawe?
Buri bwoko bw’umuti w’amenyo buba bufite ibintu bibugize, ni
byiza kumenya akamaro ka buri kimwe kiwurimo. Ibyinci muri ibyo byitwa “Abrasive
agents”, mu gihe urimo kwoza mu kanwa ririya jwi wumva urimo gukuba(scratchy
sensation) ritangwa n’ibi bintu. Ibyo twavuga ko biri mu bwoko bwa silicates nka
Hydrated silica, calcium carbonate, na Hydrated alumina. Izo silicates wongeyeho uburyo uzunguza ikiganza cyawe
(movement of your wrist) bikuraho twa dukoko ndetse n’ibiryo biba byasigaye mu
kanwa.
![]() |
| Buri kimwe kiri mu muti w'amenyo gifite akamaro |
Akamaro ka Fluoride
Umuti w’amenyo hiyongeramo ibindi bintu kugira ngo ukore
neza. Fluoride ni ingenzi muri byo. Mu by’ukuri, niyo mpamvu ya mbere gucukuka
kw’amenyo kwagiye kugabanyuka mu myaka 50 ishize. Buri bwoko bwose bw’ibiryo
uriye, busiga amasukari (sugar and starch) ku menyo yawe. Fluoride irinda
amenyo yawe muri icyo gihe urimo kubirya. Nujya kugura umuti ujye ureba urimo
fluoride. Fluoride idufasha gukomeza amenyo yacu ndetse no kugarura amenyo yari
yatangiye kwangirika (Reversing the process of tooth decay).
Ibindi bigize umuti
w’amenyo
Mu muti w’amenyo bongeramo ibiryohera (sweeteners) nka
saccharin n’ibindi kugira ngo bawukundishe abantu. Wogeje mu kanwa ukumva
uburyohe bubi, byatuma utongera kuhoza nkuko bikwiriye. Mu bana ho bongeramo
ibiryohera cyane nka lemon, grape na bubblegum kugira ngo bibakurure bajye boza
mu kanwa kenci.Habamo kandi Humectants ituma iyo umaze kuyikoresha utazana umwuma mu kanwa. Ikindi ni thickeners zituma umuti uguma uko ugaragara (urenduka, ufashe kandi utameze nk’amazi).
Ni uwuhe muti w’amenyo mwiza kurusha indi? - Nimba unywa itabi cyangwa ikawa: ugomba gushaka umuti w’amenyo urimo fluoride nyinshi, ni ukuvuga nibura hejuru yifite 1000 PPM.
- Nimba ufite amenyo y’umuhondo: ugomba gukoresha umuti ufite silicates nyinshi kugira ngo itume aba umweru.
- Nimba ufite ishinya cyangwa iryinyo rikurya waba uriye cyangwa unyweye ibishyushye cyangwa ibikonje, shaka urwanya ubwo buribwe (sensitivity).
- Nimba yaratangiye gucukuka: shaka umuti ufite ubushobozi bwo kurwanya gucukuka (cavity fighting power).
![]() |
| Urugero rw'umwe mu miti yandikwa na Muganga kubera ikibazo runaka |
![]() |
| Ni byiza kwegera Muganga ngo umenye umuti wakoresha |
Ni iki wifuza twazakugezaho ubutaha? (Andika mu mwanya wagenewe comments)






Comments