Skip to main content

Ni uwuhe muti w'amenyo ncobora gukoresha?

Nkuko buri wese aba yifuza gufata neza amenyo ye, akagumana isuku no gukomera kwayo, ugaseka ntakibazo ndetse ukazigama n’amafaranga ushobora gukoresha wivuza mu gihe waba urwaye. Nushaka gukora ibyo byose bizagusaba guhitamo umuti w’amenyo wo kwogesha. Buri munsi, umuti w’amenyo uzahitamo uzagufasha kwoza amenyo yawe no kuyakomeza mu mibereho yawe. Turebere hamwe ibyo wakitaho kugira ngo umenye umuti wakoresha.

Amateka y’umuti w’amenyo?
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Colgate, abaturage ba Misiri nibo bazwiho ko batangiye gukoresha umuti mu kwoza amenyo yabo muri 5000 mbere y’ivuka rya Kristu ariko uburoso bwo bari baramaze kubuvumbura mbere nkuko twabibonye(ku nkuru yavugaga kwita ku buroso). Abagiriki n’abaroma nabo bazwiho ko bakoreshaga umuti w’amenyo, abashinwa n’abahinde bo bawukoreshaga mu myaka ya za 500 mbere y’ivuka rya Kristu.
Iterambere ry’ikorwa ry’imiti itandukanye y’amenyo ryatangiye mu myaka ya 1800 ariko imyinci yabaga isa n’amafu (powders). Mu gihe cya 1850, umuti w’amenyo wa mbere wakozwe ufatira (Jar) witwaga Crème Dentifrice. Mu 1873 uruganda rwa Colgate batangira gukora ku bwinci imiti iteye nkuko uwawe umeze kwa kundi. Kugeza mu 1945 umuti w’amenyo wabagamo isabune ariko nyuma yaho bayisimbuje iyitwa sodium lauryl sulphate ituma umuti worohera. Hagati mu kinyejana cya 20, nibwo hatangiye gukorwa imiti myinci kugira ngo barwanye indwara nyinci zibasiraga amenyo. Imiti irimo fluoride yatangiye gukoreshwa mu 1914 mu kurwanya icukuka ry’amenyo.
Ni byiza kwita ku muti ukoresha w'amenyo

Ibyo wamenya:
Ikigo kitwa CDA gitangaza ko umuti w’amenyo ari ingenzi. Nimba uwuguze ariko ntuwogeshe neza ntacyo wagufasha. Kwoza amenyo yawe bikuraho udukoko (bacteria) dushobora gutera indwara ndetse n’ibiryo biba byasigaye mu kanwa.
Dore icyo ugomba kumenya mu gihe woza amenyo yawe?
Buri bwoko bw’umuti w’amenyo buba bufite ibintu bibugize, ni byiza kumenya akamaro ka buri kimwe kiwurimo. Ibyinci muri ibyo byitwa “Abrasive agents”, mu gihe urimo kwoza mu kanwa ririya jwi wumva urimo gukuba(scratchy sensation) ritangwa n’ibi bintu. Ibyo twavuga ko biri mu bwoko bwa silicates nka Hydrated silica, calcium carbonate, na Hydrated alumina. Izo silicates wongeyeho uburyo uzunguza ikiganza cyawe (movement of your wrist) bikuraho twa dukoko ndetse n’ibiryo biba byasigaye mu kanwa.

Buri kimwe kiri mu muti w'amenyo gifite akamaro
Akamaro ka Fluoride
Umuti w’amenyo hiyongeramo ibindi bintu kugira ngo ukore neza. Fluoride ni ingenzi muri byo. Mu by’ukuri, niyo mpamvu ya mbere gucukuka kw’amenyo kwagiye kugabanyuka mu myaka 50 ishize. Buri bwoko bwose bw’ibiryo uriye, busiga amasukari (sugar and starch) ku menyo yawe. Fluoride irinda amenyo yawe muri icyo gihe urimo kubirya. Nujya kugura umuti ujye ureba urimo fluoride. Fluoride idufasha gukomeza amenyo yacu ndetse no kugarura amenyo yari yatangiye kwangirika (Reversing the process of tooth decay).
Fluoride ifite uruhare runini mu kurinda amenyo yacu

Ibindi bigize umuti w’amenyo
Mu muti w’amenyo bongeramo ibiryohera (sweeteners) nka saccharin n’ibindi kugira ngo bawukundishe abantu. Wogeje mu kanwa ukumva uburyohe bubi, byatuma utongera kuhoza nkuko bikwiriye. Mu bana ho bongeramo ibiryohera cyane nka lemon, grape na bubblegum kugira ngo bibakurure bajye boza mu kanwa kenci.Habamo kandi Humectants ituma iyo umaze kuyikoresha utazana umwuma mu kanwa. Ikindi ni thickeners zituma umuti uguma uko ugaragara (urenduka, ufashe kandi utameze nk’amazi).
Ni uwuhe muti w’amenyo mwiza kurusha indi?
  • Nimba unywa itabi cyangwa ikawa: ugomba gushaka umuti w’amenyo urimo fluoride nyinshi, ni ukuvuga nibura hejuru yifite 1000 PPM.
  • Nimba ufite amenyo y’umuhondo: ugomba gukoresha umuti ufite silicates nyinshi kugira ngo itume aba umweru.
  • Nimba ufite ishinya cyangwa iryinyo rikurya waba uriye cyangwa unyweye ibishyushye cyangwa ibikonje, shaka urwanya ubwo buribwe (sensitivity).
  • Nimba yaratangiye gucukuka: shaka umuti ufite ubushobozi bwo kurwanya gucukuka (cavity fighting power).
Urugero rw'umwe mu miti yandikwa na Muganga kubera ikibazo runaka
Nkuko twabibonye, umuti w’amenyo urimo ibintu biwugize byashyizwemo hagamijwe kurinda no gukomeza amenyo yawe. Buri muti wose w’amenyo uba ufite impamvu wakozwe. Ni byiza rero kubanza kubaza muganga w’amenyo kugira ngo akwemerere gukoresha umuti runaka bitewe nuko yabonye ariwo ukwiriye.
Ni byiza kwegera Muganga ngo umenye umuti wakoresha

Ni iki wifuza twazakugezaho ubutaha? (Andika mu mwanya wagenewe comments)




 

Comments

Popular posts from this blog

Impamvu ushobora kuribwa n’amenyo mu gihe uriye cyangwa unyoye ibikonje cyangwa ibishyushye.

Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje. Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku mugoroba cyangwa mu gitondo hakiri kare kugira ngo akayaga katirukankira mu menyo. Ubwo buribwe buba buri mu menyo buba butandunye n’ubwo umuntu agira mu gihe iryinyo rye ryacukutse. Twifashishije urubuga dental health tugiye kurebera hamwe icyibitera ndetse n’icyo wakora. Abantu bagira icyo kibazo cy’uburibwe Abantu benshi usanga bataka kubera icyo kibazo, kikaba gitangira akenshi iyo umuntu ageze hagati y’imyaka 20 na 40. Uretse ko bishobora gufata abari munsi yiyo myaka cyangwa abayirengeje cyane cyane abari hejuru ya za 70. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunda kugira iki kibazo kuruta abagabo. Ni ibiki biter...

Ibintu 10 amenyo yawe ashobora kukubwira ku buzima bwawe.

Burya mu kanwa kawe hasobanura byinci, witegereje amenyo yawe ndetse n’ishinya yawe ushobora kubona bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ushobora kuba urwaye zimwe mu ndwara aho twavuga nk’indwara ya kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, indwara irangwa no kwibagirwa burundu (dementia). Twifashishije The good life, reka turebere hamwe icyo ibibazo bimwe na bimwe bishobora kukubwira ku buzima bwawe: 1.        Diabetes yo mu bwoko bwa 2 Indwara ikomeye y’ishinya yitwa Periodontitis ishobora kuba kimwe mu bimenyetso bya Diabetes yo mu bwoko bwa 2, ugendeye ku bushakashatsi bwo muri Gashyantare 2017 . Abashakashatsi bakoreye abantu barenga 300 b’urubyiruko basanga bafite ibibazo by’ishinya, kimwe cya kane(1/4) cy’abantu bakorewe muri ubu bushakashatsi bo bari ku rwego rwo hejuru ko bashobora kuba bafite diabete bitewe n’umubyibuho ukabije bari bafite. Umuntu umwe muri batanu bari bafite indwara ya Periodontitis ariko ntabwo yari yaragaragaweho mbere indw...

Sobanukirwa n’ibibazo 15 amenyo yawe ashobora guhura nabyo.

Uburibwe bw’amenyo Amenyo ari muri bimwe mu bice by’umubiri bituma ubirwaye agira ububabare bwinci. Bamwe usanga bapfuka umunwa, abandi bakasama, abandi mu muyaga ugasanga bari gutaka. Benci nanone usanga bakoresha kujundika amazi y’akazuyazi, gukoresha akadodo bashaka gukura ibiryo hagati y’amenyo ndetse no kujya kugura imiti igabanya uburibwe. Nubwo wagura iyo miti ariko ntabwo uba ukuyeho ikibazo cyirimo kugutera ubwo buribwe, shaka Muganga w’amenyo agufashe kugikemura. Nimba ubona iruhande rw’iryinyo habyimbye cyangwa hari amashyira,cyangwa nimba wumva ufite n’umuriro, ibyo bishobora kuba ibimenyetso by’ikibyimba kandi byaguteza ibindi bibazo bikomeye. Jya kwa Muganga byihuse nkuko urubuga rwa webmd rubikugiramo inama kuri icyo kibazo ndetse n'ibi bindi bikurikira. Guhindura ibara kw’amenyo Nkuko twabivuze mu nkuru yacu yavugaga ku bintu bitera amenyo gusa nabi, twabonye ko guhindura isura y’iryinyo biterwa n’ibintu bitandukanye. Muri ibyo harimo ibiryo, imiti, it...