Amenyo ni rumwe mu ngingo z’ingirakamaro ku mubiri w’umuntu zisaba gusukurwa ariko hakanabaho kwitwararika muri iyi suku, kuko hari ubwo uburyo bukoreshejwe mu kuyitaho na bwo bushobora kuba intandaro yo kuyangiza.
Kuba amenyo ari yo ahura n’ibyo umuntu afungura, abikacanga akoresheje amenyo, nibyo biyaha akamaro gakomeye mu mibereho y’umuntu, akaba ari yo mpamvu hagomba kubaho kwitwararika ku isuku yayo kuko hari igihe umuntu aba atagomba kuyoza n’uburoso bitewe n’ibyo amaze gufungura.
Mu nkuru dukesha Imvaho Nshya, mu kiganiro bagiranye n'Umuganga w’amenyo Karangwa Alphonse ukorera i Kigali, yavuze ko igihe umuntu akimara kurya cyangwa kunywa ibinyasukari, atari byiza guhita akoresha uburoso yoza amenyo kuko isukari iba ikiri ku menyo, bityo bikaba byatuma ivanaho agahu kayo kuko kaba koroshye.
Icyo gihe umuntu yabanza akunyuguzamo n’amazi kandi akamara iminota nibura 30. Mu gihe umuntu ari hafi kurya akwiye kuba aretse koza amenyo, kuko bishobora kuyakuraho irangi ryagenewe kuyarinda.Iyo kandi umuntu yogeje amenyo yarangiza akarya ibintu bikomeye ashobora kuyahongora, cyangwa bikorohera amasukari n’udukoko kwinjiramo bikayangiza.
Gukoresha uburoso gusa ntibihagije, umaze koza amenyo agomba kunyuza agati (cure dent) kabigenewe hagati y’amenyo, kugira ngo ibyasigaye hagati yayo bivemo. Yagize ati “Ntikagomba kuba gasongoye nk’utwo mbona henshi, ahubwo tugomba kuba dukoze mu buryo tunyura hagati y’amenyo kandi tudashobora kwangiza ishinya.” Ikindi nuko ugomba gukoresha akadodo kabugenewe(dental floss) byibura rimwe ku munsi.
![]() |
| Ni byiza gukoresha uburoso n'akadodo dusukura |
Ibyiciro by’amenyo n’uburyo bwiza bwo kuyasukura
Amenyo ajya kumera nk’amagufa. Hari ubwo umuntu agira amenyo akomeye cyangwa ayoroshye. Amenyo y’imbere ane hasi n’ane hejuru ni amenyo atyaye, umurimo wayo ni ugucagagura ibyo umuntu agiye kurya; niyo mpamvu atyaye cyane.
Akurikirwa n’amenyo abiri hasi n’abiri hejuru asongoye cyane na yo agakurikirwa n’ibijigo 10 hasi na 10 hejuru, nabyo bigabanyije mu buryo bune. Ibijigo bitanu bigiye ari bitanu hasi no hejuru impande z’iburyo n’ibumoso. Ibijigo ni byo bikacanga ibyo umuntu arimo arya. Ayo menyo yose ku muntu mukuru agera kuri 32 agabanije mu nzasaya ebyiri. Urwasaya rwo hasi rugira amenyo 16 n’urwo hejuru rukagira 16.
Kugira ngo ayo menyo ashobore gukora akazi kayo neza, akwiye kuba ari mazima, kandi kugira ngo abe mazima neza, ni uko aba akorerwa isuku neza.
Karangwa yavuze ko ari ngombwa gukora isuku y’amenyo, kuko iyo umuntu ariye hari ibiryo bisigara hagati yayo, bikaba bishobora kuba impamvu yo kuzanamo ubukoko buyanginza. Isuku yayo ikorwa umuntu yitonze ayikoreye ubwe cyangwa ayikorewe n’undi. Ni ukuvuga umuganga mu gihe bibaye ngombwa, cyangwa umubyeyi akayikorera umwana.
Amenyo akorerwa isuku hakoreshejwe uburoso bwiza, n’umuti w’amenyo ugenewe kuyasukura. Si byiza gukoresha umuti wose umuntu abonye, kuko hari igihe ashobora gukoresha umuti uyahindura umweru cyane, ari uko akuyeho akantu k’inyuma yayo. Ahubwo umuntu yakoresha umuti urimo umunyungugu wa fuliworide (fluoride) na Kalisiyumu (calcium).
Amenyo yo kurwasaya rwo hejuru, umuntu ayoza avana hejuru ajyana hasi. Ayo ku rwasaya rwo hasi, umuntu ayoza avana hasi ajya hejuru. Burya aboza batambitse uburoso bavana imbere bajya inyuma ngo babikora nabi. Aho kubikora kuriya, abahanga bavuga ko umuntu yakoza agenda asa n’ukora uruziga.
Umuntu yoza amenyo imbere n’inyuma, no hejuru y’ibijigo byo hasi kuko haba harimo ibiryo byasigayemo, no hasi y’ibijigo byo hejuru.
Mu gihe umuntu akoresheje uburoso n’umuti w’amenyo, nibura yabikora kabiri mu munsi mu gitondo na nimugoroba mbere yo kuryama. Umuntu wogeje neza amenyo aba akoresheje nibura iminota itatu kugeza ku minota 5. Nubwo abantu benshi batabikora, koza amenyo mbere yo kuryama ni ngombwa cyane kurusha ibindi bihe kuko umuntu aba agiye kumara amasa menshi abumbye umunwa, bikaba rero byafasha udukoko kwiyongera no kwangiza amenyo.
Ni byiza kandi gukora isuku igihe cyose umuntu amaze kurya, yunyuguza mu kanwa. Igihe bikunze nanone yakoresha uburoso n’umuti wa menyo.
Isuku y’amanyo ku bana
![]() |
| Isuku y'abana ni ukuyitaho. |
Isuku y’abana na yo ni ngombwa, ariko imiti si imwe. Si byiza gukoresha umuti w’amenyo ugenewe abakuru ku mwana ashobora kuwumira, kuko iyo yoza akamira umuti w’amenyo, ya myungungugu ishobora kumwangiriza amagufa ndetse ubukana bw'iriya miti ikaba yamuteza gucibwamo. Ahubwo umwana bamugurira umuti ujyanye n’imyaka ye kandi byaba byiza hagize umwogereza.
Abana bagomba gukorerwa isuku y’amenyo cyane cyane iyo banywa imiti kuko za siro zishobora kubatera ibibazo amenyo agashirira, kimwe n’ibindi bintu bifite amasukari, nka bombo shikarete, za biswi n’ibindi.
![]() |
| Ni ugukora icyaricyo cyose kugira ngo umwana yumve ko kwoza amenyo ari byiza |
Isuku umuntu yikorera ntihagije
Isuku umuntu yikorera ntihagije, ahubwo nibura umuntu agomba kujya kwa muganga w’amenyo buri mezi atandatu kugira ngo bamurebere ko amenyo afite isuku ihagije. Hari igihe biba ngombwa ko kwa muganga bamukorera isuku mu gihe basanze ari ngombwa.
Ikindi ni uko igihe cyose iryinyo rimwe cyangwa menshi ababaza mu buryo ubwo ari bwo bwose, si byiza kugira icyo ashyiramo cyangwa icyo akora, ahubwo ajya kwa Mugaganga, ni we ubwira uyarwaye icyo agomba kujya akora, n’icyo yajya ashyiramo.
![]() |
| Ukwiriye kujya usura Muganga w'amenyo byibura 2 mu mwaka |
Mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’amenyo umuntu akwiye kurya ibiryo bibonekamo imyunyu ngugu ya fuliworide na karisiyumu, kandi akarya n’ibirimo Vitamini D, akirinda no kuyakoresha ibindi bishobora kuyangiza birimo kuyafunguza amacupa ya fanta n’ibinti binyobwa.
![]() |
| Isuku y'amenyo yacu izatuma tugira ubuzima bwiza. |
Src: Imvaho Nshya+net ku mafoto






Comments