Skip to main content

Indwara zifata ishinya y'amenyo zishobora gutera indwara z'umutima

Indwara zifata ishinya y'amenyo zishobora gutera indwara z'umutima.

Nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’abaganga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryita ku ndwara z’umutima (American Heart Association), ngo nyuma y’igihe kirekire abantu bamwe bavuga ko indwara zifata ishinya y’amenyo zidatera ibyago byo kurwara indwara z’umutima ndetse kandi ko kuvura indwara zifata ishinya y’amenyo bitagira icyo byorohereza cyangwa bigabanya ku byago byo kurwara umutima, kuri ubu noneho iri shyirahamwe riratangaza ko nyuma y’ubushakashatsi rimaze gukora kuri izi ndwara, bwagaragaje ko izi ndwara zitera uburwayi bw’umutima.

Indwara zifata ishinya zikaba ari indwara zikunda kugaragara cyane mu bantu ndetse zikaba ziza ku mwanya wa mbere mu bitera gutakaza amenyo ku bantu bakuru. Ngo uretse kuba izi ndwara zifata kandi zikangiza  ishinya y’amenyo, izi ndwara zishobora gutuma n’ibindi bice by’umubiri bitandukanye byangirika, bityo bikaba byavamo uburwayi.
Kurwara kw'ishinya byakongerera ibyago by'ubundi burwayi

Nk’uko iri shyirahamwe rikomeza ribivuga, ngo ubwandu bw’ishinya (infection of the gum) y’amenyo ari bwo butera indwara z’ishinya bushobora gukwirakwira mu bindi bice by’umubiri. Ubu bushakashatsi bukaba bwarerekanye neza ko indwara zifata ishinya zishobora gutera uburwayi bw’umutima, diyabete, indwara z’amagufwa bita osteoporosis ndetse n’indwara y’ubwonko ifata abari mu zabukuru bita maladie d’alzheimer.

Amenyo ashobora kurwara n'ishinya igafatwa

Cyakora ngo nubwo izi ndwara zikunze gutera indwara z’umutima, baravuga ko ibi ngo bidakunze kubaho cyane, bakaba basaba abantu bose muri rusange kugira isuku yo mu kanwa ndetse n’iy’amenyo by’umwihariko kugira ngo birinde izi ndwara.


Ni byiza kwita ku isuku yo mu kanwa.

src: ubuzima.rw

Comments

Popular posts from this blog

Impamvu ushobora kuribwa n’amenyo mu gihe uriye cyangwa unyoye ibikonje cyangwa ibishyushye.

Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje. Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku mugoroba cyangwa mu gitondo hakiri kare kugira ngo akayaga katirukankira mu menyo. Ubwo buribwe buba buri mu menyo buba butandunye n’ubwo umuntu agira mu gihe iryinyo rye ryacukutse. Twifashishije urubuga dental health tugiye kurebera hamwe icyibitera ndetse n’icyo wakora. Abantu bagira icyo kibazo cy’uburibwe Abantu benshi usanga bataka kubera icyo kibazo, kikaba gitangira akenshi iyo umuntu ageze hagati y’imyaka 20 na 40. Uretse ko bishobora gufata abari munsi yiyo myaka cyangwa abayirengeje cyane cyane abari hejuru ya za 70. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunda kugira iki kibazo kuruta abagabo. Ni ibiki biter...

Ibintu 10 amenyo yawe ashobora kukubwira ku buzima bwawe.

Burya mu kanwa kawe hasobanura byinci, witegereje amenyo yawe ndetse n’ishinya yawe ushobora kubona bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ushobora kuba urwaye zimwe mu ndwara aho twavuga nk’indwara ya kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, indwara irangwa no kwibagirwa burundu (dementia). Twifashishije The good life, reka turebere hamwe icyo ibibazo bimwe na bimwe bishobora kukubwira ku buzima bwawe: 1.        Diabetes yo mu bwoko bwa 2 Indwara ikomeye y’ishinya yitwa Periodontitis ishobora kuba kimwe mu bimenyetso bya Diabetes yo mu bwoko bwa 2, ugendeye ku bushakashatsi bwo muri Gashyantare 2017 . Abashakashatsi bakoreye abantu barenga 300 b’urubyiruko basanga bafite ibibazo by’ishinya, kimwe cya kane(1/4) cy’abantu bakorewe muri ubu bushakashatsi bo bari ku rwego rwo hejuru ko bashobora kuba bafite diabete bitewe n’umubyibuho ukabije bari bafite. Umuntu umwe muri batanu bari bafite indwara ya Periodontitis ariko ntabwo yari yaragaragaweho mbere indw...

Sobanukirwa n’ibibazo 15 amenyo yawe ashobora guhura nabyo.

Uburibwe bw’amenyo Amenyo ari muri bimwe mu bice by’umubiri bituma ubirwaye agira ububabare bwinci. Bamwe usanga bapfuka umunwa, abandi bakasama, abandi mu muyaga ugasanga bari gutaka. Benci nanone usanga bakoresha kujundika amazi y’akazuyazi, gukoresha akadodo bashaka gukura ibiryo hagati y’amenyo ndetse no kujya kugura imiti igabanya uburibwe. Nubwo wagura iyo miti ariko ntabwo uba ukuyeho ikibazo cyirimo kugutera ubwo buribwe, shaka Muganga w’amenyo agufashe kugikemura. Nimba ubona iruhande rw’iryinyo habyimbye cyangwa hari amashyira,cyangwa nimba wumva ufite n’umuriro, ibyo bishobora kuba ibimenyetso by’ikibyimba kandi byaguteza ibindi bibazo bikomeye. Jya kwa Muganga byihuse nkuko urubuga rwa webmd rubikugiramo inama kuri icyo kibazo ndetse n'ibi bindi bikurikira. Guhindura ibara kw’amenyo Nkuko twabivuze mu nkuru yacu yavugaga ku bintu bitera amenyo gusa nabi, twabonye ko guhindura isura y’iryinyo biterwa n’ibintu bitandukanye. Muri ibyo harimo ibiryo, imiti, it...