Mu mibereho ya muntu, amenyo adufasha mu bintu bitandukanye.
Mu rwego rwo kuyafata neza bidusaba gukora isuku yaba dukoresha uburoso kabiri
ku munsi ndetse no gukoresha akadodo rimwe ku munsi. Nanone tugomba gusura
Muganga w’amenyo byibura 1 mu mezi 6. Ibibazo byibasira amenyo yacu biva mu
guhuzagurika mu isukura ryayo. Abantu bamwe usanga baterwa ipfunwe n’uko amenyo yawe asa,
hari igihe umuntu aba arimo aganira n’undi muntu, ugasanga avuga yipfutse ku
munwa, cyangwa areba hirya kugira ngo uwo muntu atabona ko amenyo ye yamaze
guhinduka umuhondo cyangwa harimo ibintu by’umukara. Ni kenci abantu bamwe
baseka ariko bagahita bigarura batarangiza guseka kubera ko baba batinya ko
undi yabacishamo ijisho ko amenyo yabo asa nabi. Ni byiza gusura Muganga w’amenyo muri kiriya gihe cyavuzwe
haruguru kugira ngo agufashe kumenya ikibazo waba ufite ndetse no kugufasha
kwirinda ibindi bibazo ushobora guhura nabyo. Muganga w’amenyo iyo asanze ufite
nk’ayo menyo yahinduye ibara, agufasha kuyahindura akaba yagarukana isura
yarasanganwe. Twifashishije imbuga nka Latrine na Colgate, reka turebere hamwe ibintu 10 bishobora kuba impamvu yo guhindura
amenyo yawe umuhondo.
1. Bishobora kuba ari uruhererekane rwo mu muryango wawe
Rimwe na rimwe kugira amenyo y’umuhondo bishobora kuba ari rusange mu muryango. Nimba ababyeyi bafite amenyo y’umuhondo, birashoboka ko abana babo bagomba kuyagira. Ayo mabara nayo ashobora kugenda ahinduka akava ku muhondo akaba yaba umutuku n’ikigina, umututuku n’umuhondo, n’ayandi....
2. Igice cy’iryinyo cya kabiri uturutse inyuma (Dentine)
| Ibice bigize iryinyo |
3. Gushiraho kw’ibice by’iryinyo
Uko ugenda ukura ninako amenyo yawe agenda asa n’umuhondo,
kuko igice cy’inyuma cyayo kigenda kivaho kubera ko iyo urya ndetse unanywa
hari acids ziva mu biryo zigatuma icyo gice kivaho ndetse no gukoresha amenyo
uhekenya. Amenyo akenci ahinduka umuhondo bitewe nuko kiriya gice kigenda cyiba
kivaho.
4. Kunywa itabi
Iyo umuntu anywa itabi, Nicotine iba mu itabi isiga ku menyo
ye ibintu bisa n’umuhondo ndetse n’ikigina. Iyi ni imwe mu mpamvu ushobora
kureka itabi nimba ushaka amenyo y’urwererane.
5. Ibiryo
Ubwoko bw’ibiryo bwose butuma amenyo ahinduka ntabe asa nkuko yasaga.
Inyanya, ibirungo, n’imbuto zimwe na zimwe zisiga ibintu bifatira ku gice cy’inyuma
cy’iryinyo. Na za Vinegar dukoresha nko muri salad zisiga ibintu bitagaragara
mu menyo yacu.
6. Ibyo tunywa
Ikawa ndetse n’icyayi biri mu bintu bikunze gutuma amenyo
asa n’umuhondo. Ariko na none Fanta, imitobe, inzoga n’ibindi nabyo usanga bituma amenyo yacu ahindura ibara.
7. Imiti yo kwica za bacteria (Antibiotics)
Imiti yo mu bwoko bwa Tetracycline, iyo igeze mu ishinya
ituma amenyo asa n’umuhondo. Mu bushakashatsi bugiye butandukanye bwemeza ko
iyo umubyeyi afashe iyo miti mu gihembwe cya kabiri cyo gutwita cyangwa umwana
agahabwa iyo miti mbere yuko agira imyaka 8, bishobora gutuma uwo mwana agira
amenyo y’umuhondo ubuzima bwe bwose.
8. Indwara yo kugira Fluoride nyinci mu menyo (Fluorosis)
![]() |
| Ubwoko bwa Fluorosis bubaho |
9. Impanuka
Kubera impanuka runaka yaba yibasiriye amenyo, ushobora
gusanga iryinyo ryavunitse cya gice cy’inyuma ku ryinyo (Enamel) cyangwa
kwangirika kw’imbere mu ryinyo. Ibyo bishobora gutuma iryinyo rigaragara nk’iririmo
amaraso, icyo gihe bisaba ko Muganga w’amenyo ariwe uryitaho.
10. Grinding
Guhekenya amenyo ni igikorwa gikorwa akenci na kenci umuntu asinziriye ariko bigaterwa nuko uwo muntu afite ibintu byinci mu mutwe bituma adatuza (stress). Iryo hekenya rikaba ryitwa Bruxism,ikaba ari indwara itari nziza kuri cya gice cy’iryinyo cy’inyuma (Enamel) kuko ituma cyorohera kikaba byarangira igiteye kuvunika cyangwa gusa n’umuhondo.
Ni gute wakwirinda
kugira amenyo y’umuhondo?
Kwoza amenyo yawe ubwawe cyangwa kujya kwa
Muganga akabigukorera, gukoresha imiti ihindura amenyo umweru cyangwa iyo muganga
yakugiriye inama yo gukoresha uburyo bwitwa Veneering nibyo bintu byagufasha kugira
amenyo y’umweru. Mu kugabanya ibintu byatuma amenyo asa nabi, kwirinda biruta
kwivuza. Reka kunywa itabi, gabanya kunywa ibinyobwa no kurya ibiryo byatuma
amenyo ahita ahindura ibara uwo mwanya. Mu gihe umaze kurya cyangwa kunywa biba
byiza iyo wiyunyuguje n’amazi ndetse ukibuka no kwoza ukoresheje uburoso n’akadodo.




Comments
Ni byiza kugira amenyo atagutera ipfunwe mu bandi