Dental
floss cyangwa se akadodo kagenewe gucishwa hagati y’amenyo mu rwego rwo
gukuramo ibiryo biba byafashe ku menyo cyangwa hagati yayo. Ni akadodo gakozwe
mu bwoko bw’ibikoresho bwitwa Nylon. Iyo wogeje amenyo yawe ukoresheje uburoso,
ukongeraho gukoresha kano kadodo bikozwe neza byagufasha gukura imyanda mu
menyo no kugabanya indwara zifata ishinya. Ntugire ubwoba bwo kugakoresha kuko katongera umwanya hagati
y’amenyo.
Ni nde wavumbuye ako
kadodo ko gucisha mu menyo?
Urubuga rwa Oral-B rugaragaza ko ivumburwa
ry’aka kadodo ryitirirwa umuganga w’amenyo kuva muri New Orleans witwa Levi Spear Parmly mu 1815, Uyu mugabo
akaba azwiho kuba ariwe wasohoye igitabo kitwa “A practical guide to the
Management of the teeth”. Akaba ari muri icyo gitabo yatangiriye ubukangurambaga ku barwayi ngo
bajye bakoresha akadodo kitwa Silk thread kugira ngo basukure hagati y’amenyo.
Ako kadodo kavumbuwe
ryari? Igitekerezo cyahozeho ariko mu 1882 nibwo kampani yitwa Codman and Shurtleft yari iherereye muri Randolph,Massachusetts yatangiye gucuruza utudodo twitwa Unwaxed silk dental floss. Mu 1896 kampani yitwa Johnson and Johnson nabo bashyize hanze utudodo twabo. Mu myaka y’1940 (1940s) nnibwo utudodo dukoze muri silk twavuyeho ahubwo bazana utundi dukoze muri Nylon. Kuva icyo gihe cyose kugeza ubu, utudodo dukorwa muri iyo nylon ariko bakongeramo ibindi bintu bituma kuzaducisha mu menyo hagati bizoroha.
Utwo tudodo tuba dufunitse mu ki? (floss coating)
![]() |
| Iyo ni waxed coats bakoresha kugira ngo ka kadodo kazace hagati y’amenyo byoroshye. |
![]() |
| Iyo ni Flavoured coats ituma umuntu ukoresha ka kadodo aryoherwa no kugakoresha bityo agahora yifuza kujya ahora agakoresha. |
![]() |
| Iyo ni Fluoride coats iba irimo fluoride ifasha amenyo y’ukoresha kariya kadodo gukomera ntacukuke. (ariko nta bushakashatsi bwakoze bugaragaza ko ikora neza) |
![]() |
| Flattened floss yakozwe mu kongera umwanya hagati y’amenyo. |
![]() |
| Ultra floss irorohereye. |
![]() |
| Round floss yo irananutse. |
![]() |
| Iyo nayo yitwa superfloss |
Hari agakoresho
wakwifashisha mu gucisha akadodo mu menyo? (Floss holder)
Floss holder ni igikoresho kifashishwa n’ababyeyi cyangwa undi wese urera umwana cyangwa undi wese ukenera ubufasha bwo gusukura amenyo ye. Hari ubwoko butandukanye bw’utu dukoresho. Hari udufite ishusho y’icyuma cyangwa inyuguti ya Y (knife and Y shaped) kandi hari utwagenewe gukoreshwa rimwe ndetse nutwagenewe gukoreshwa incuro zirenze imwe utarahindura nkuko bigaragara ku rubuga rwa toothclub.
Ako kadodo bagafata bate mu gihe uri kugakoresha?
| Ibi tuzabigarukaho mu gice cya kabiri |
Ibisubizo ku bibazo byo gukoresha kariya kadodo?
- Gufata ugakomeza akadodo mu gihe urimo kugakoresha: Dukurikije inzira twababwiye haruguru ucamo kugira ngo ufatishe akadodo mu ntoki, biba byiza iyo usizemo nka 2 Cm hagati y’intoki ziziritseho ka kadodo kugira ngo gakore neza.
- Gusukura nabi amenyo y’inyuma: Mu gusukura hagati y’amenyo y’inyuma, birasaba ko ugomba kuzengurutsa kariya kadodo ku rutoki rwa Musumbazose kugira ngo ugeze mu kanwa inyuma.
- Gukoresha nabi kariya kadodo bishobora kugutera udusebe ku ishinya: Gukoresha neza uko bikwiriye kariya kadodo ntabwo bishobora kukugiraho ikibazo ku ishinya yawe. Kurura gahoro kariya kadodo uhengekeye ku ruhande rw’iryinyo, noneho ukagakoresha uzamura unamanura gahoro. Ibyo ntibizatuma ishinya yawe yangirika.
- Imbogamizi zo gucisha akadodo hagati y’amenyo: Ibi bishobora guterwa n’imyanda yafashe hagati y’amenyo cyangwa ku menyo (accumulation of calculus). Ni byiza kujya kwa Muganga w’amenyo bakabigukuriramo. Jya wibuka koza mu kanwa buri munsi ukoresheje uburoso n’akadodo kabugenewe nyuma yo kugukuriraho ibyo bintu byari byarafashe ku menyo yawe.
Nkuko bigaragara ku rubuga TODAY, nyuma yo
kuganira n’umuganga w’amenyo w’inzobere witwa Sebastian Ciancio kuva muri
kaminuza ya Buffalo, avuga ko gucisha akadodo mu menyo yaba mbere cyangwa nyuma
yo kwogesha uburoso ntacyo bihindura ku migendekere myiza y’igikorwa cyagenewe
ako kadodo. Mbere cyangwa nyuma yo kwogesha uburoso, mu gitondo cyangwa ni
mugoroba ibyo si ikibazo icya mbere ni ukumenya ko ugomba kwogesha uburoso
kabiri ku munsi no gukoresha akadodo byibura rimwe ku munsi.
Ni akahe kamaro ko gucisha ako kadodo mu menyo?
Akamaro k’ako kadodo ntabwo kagarukira mu gukuramo ibiryo
cyangwa imyanda hagati y’amenyo gusa, ahubwo gatatanya za bacteria ziba zamaze
kwihuriza hamwe kugira ngo zitangire kwangiza amenyo.
![]() |
| Ibyo byose kariya kadodo kagufasha kubikuramo |
Ese wowe waruzi
ikoreshwa ry’aka kadodo?









Comments