Skip to main content

Igice cya mbere: Sobanukirwa no gukoresha akadodo ko mu menyo?

Dental floss cyangwa se akadodo kagenewe gucishwa hagati y’amenyo mu rwego rwo gukuramo ibiryo biba byafashe ku menyo cyangwa hagati yayo. Ni akadodo gakozwe mu bwoko bw’ibikoresho bwitwa Nylon. Iyo wogeje amenyo yawe ukoresheje uburoso, ukongeraho gukoresha kano kadodo bikozwe neza byagufasha gukura imyanda mu menyo no kugabanya indwara zifata ishinya. Ntugire ubwoba bwo  kugakoresha kuko katongera umwanya hagati y’amenyo. 
Ni nde wavumbuye ako kadodo ko gucisha mu menyo?
Urubuga rwa Oral-B rugaragaza ko ivumburwa ry’aka kadodo ryitirirwa umuganga w’amenyo kuva muri New Orleans witwa Levi Spear Parmly mu 1815, Uyu mugabo akaba azwiho kuba ariwe wasohoye igitabo kitwa “A practical guide to the Management of the teeth”. Akaba ari muri icyo gitabo yatangiriye ubukangurambaga ku barwayi ngo bajye bakoresha akadodo kitwa Silk thread kugira ngo basukure hagati y’amenyo.  
Ako kadodo kavumbuwe ryari?
Igitekerezo cyahozeho ariko mu 1882 nibwo kampani yitwa Codman and Shurtleft yari iherereye muri Randolph,Massachusetts yatangiye gucuruza utudodo twitwa Unwaxed silk dental floss. Mu 1896 kampani yitwa Johnson and Johnson nabo bashyize hanze utudodo twabo. Mu myaka y’1940 (1940s) nnibwo utudodo dukoze muri silk twavuyeho ahubwo bazana utundi dukoze muri Nylon. Kuva icyo gihe cyose kugeza ubu, utudodo dukorwa muri iyo nylon ariko bakongeramo ibindi bintu bituma kuzaducisha mu menyo hagati bizoroha.  
Utwo tudodo tuba dufunitse mu ki? (floss coating) 
Iyo ni waxed coats bakoresha kugira ngo ka kadodo kazace hagati y’amenyo byoroshye.
Iyo ni Flavoured coats ituma umuntu ukoresha ka kadodo aryoherwa no kugakoresha bityo agahora yifuza kujya ahora agakoresha.
Iyo ni Fluoride coats iba irimo fluoride ifasha amenyo y’ukoresha kariya kadodo gukomera ntacukuke. (ariko nta bushakashatsi bwakoze bugaragaza ko ikora neza)
Ese ako kadodo gateye gate?
Flattened floss yakozwe mu kongera umwanya hagati y’amenyo.
Ultra floss irorohereye.
Round floss yo irananutse.
Iyo nayo yitwa superfloss
Iyi superfloss ikaba ikoreshwa ku bantu bafite ibikoresho bishyirwamo na Muganga mu menyo yabo bitewe n'impamvu zitandukanye (orthodontic appliances and bridges), kugira ngo ibafashe gusukura. Nkuko bigaragara gafite ibice bitatu. Icya mbere ni Stiffened-end threader ifasha kariya kadodo guca hagati y’amenyo na biriya bikoresho. Agace ka kabiri kitwa Spongy floss ifasha gusukura bya bikoresho biri mu menyo. Akandi gace ni Regular floss ifasha gukura imyanda (dental plaque) hagati y’amenyo.

Hari agakoresho wakwifashisha mu gucisha akadodo mu menyo? (Floss holder)

Floss holder ni igikoresho kifashishwa n’ababyeyi cyangwa undi wese urera umwana cyangwa undi wese ukenera ubufasha bwo gusukura amenyo ye. Hari ubwoko butandukanye bw’utu dukoresho. Hari udufite ishusho y’icyuma cyangwa inyuguti ya Y (knife and Y shaped) kandi hari utwagenewe gukoreshwa rimwe ndetse nutwagenewe gukoreshwa incuro zirenze imwe utarahindura nkuko bigaragara ku rubuga rwa toothclub. 
Ako kadodo bagafata bate mu gihe uri kugakoresha?
Ibi tuzabigarukaho mu gice cya kabiri

Ibisubizo ku bibazo byo gukoresha kariya kadodo?

  • Gufata ugakomeza akadodo mu gihe urimo kugakoresha: Dukurikije inzira twababwiye haruguru ucamo kugira ngo ufatishe akadodo mu ntoki, biba byiza iyo usizemo nka 2 Cm hagati y’intoki ziziritseho ka kadodo kugira ngo gakore neza.
  • Gusukura nabi amenyo y’inyuma: Mu gusukura hagati y’amenyo y’inyuma, birasaba ko ugomba kuzengurutsa kariya kadodo ku rutoki rwa Musumbazose kugira ngo ugeze mu kanwa inyuma.
  • Gukoresha nabi kariya kadodo bishobora kugutera udusebe ku ishinya: Gukoresha neza uko bikwiriye kariya kadodo ntabwo bishobora kukugiraho ikibazo ku ishinya yawe. Kurura gahoro kariya kadodo uhengekeye ku ruhande rw’iryinyo, noneho ukagakoresha uzamura unamanura gahoro. Ibyo ntibizatuma ishinya yawe yangirika.
  • Imbogamizi zo gucisha akadodo hagati y’amenyo: Ibi bishobora guterwa n’imyanda yafashe hagati y’amenyo cyangwa ku menyo (accumulation of calculus). Ni byiza kujya kwa Muganga w’amenyo bakabigukuriramo. Jya wibuka koza mu kanwa buri munsi ukoresheje uburoso n’akadodo kabugenewe nyuma yo kugukuriraho ibyo bintu byari byarafashe ku menyo yawe.
Ako kadodo gakoreshwa ryari?

Nkuko bigaragara ku rubuga TODAY, nyuma yo kuganira n’umuganga w’amenyo w’inzobere witwa Sebastian Ciancio kuva muri kaminuza ya Buffalo, avuga ko gucisha akadodo mu menyo yaba mbere cyangwa nyuma yo kwogesha uburoso ntacyo bihindura ku migendekere myiza y’igikorwa cyagenewe ako kadodo. Mbere cyangwa nyuma yo kwogesha uburoso, mu gitondo cyangwa ni mugoroba ibyo si ikibazo icya mbere ni ukumenya ko ugomba kwogesha uburoso kabiri ku munsi no gukoresha akadodo byibura rimwe ku munsi.
Ni akahe kamaro ko gucisha ako kadodo mu menyo? 
Akamaro k’ako kadodo ntabwo kagarukira mu gukuramo ibiryo cyangwa imyanda hagati y’amenyo gusa, ahubwo gatatanya za bacteria ziba zamaze kwihuriza hamwe kugira ngo zitangire kwangiza amenyo.
Ibyo byose kariya kadodo kagufasha kubikuramo

Ese wowe waruzi ikoreshwa ry’aka kadodo?




Comments

Popular posts from this blog

Impamvu ushobora kuribwa n’amenyo mu gihe uriye cyangwa unyoye ibikonje cyangwa ibishyushye.

Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje. Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku mugoroba cyangwa mu gitondo hakiri kare kugira ngo akayaga katirukankira mu menyo. Ubwo buribwe buba buri mu menyo buba butandunye n’ubwo umuntu agira mu gihe iryinyo rye ryacukutse. Twifashishije urubuga dental health tugiye kurebera hamwe icyibitera ndetse n’icyo wakora. Abantu bagira icyo kibazo cy’uburibwe Abantu benshi usanga bataka kubera icyo kibazo, kikaba gitangira akenshi iyo umuntu ageze hagati y’imyaka 20 na 40. Uretse ko bishobora gufata abari munsi yiyo myaka cyangwa abayirengeje cyane cyane abari hejuru ya za 70. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunda kugira iki kibazo kuruta abagabo. Ni ibiki biter...

Ibintu 10 amenyo yawe ashobora kukubwira ku buzima bwawe.

Burya mu kanwa kawe hasobanura byinci, witegereje amenyo yawe ndetse n’ishinya yawe ushobora kubona bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ushobora kuba urwaye zimwe mu ndwara aho twavuga nk’indwara ya kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, indwara irangwa no kwibagirwa burundu (dementia). Twifashishije The good life, reka turebere hamwe icyo ibibazo bimwe na bimwe bishobora kukubwira ku buzima bwawe: 1.        Diabetes yo mu bwoko bwa 2 Indwara ikomeye y’ishinya yitwa Periodontitis ishobora kuba kimwe mu bimenyetso bya Diabetes yo mu bwoko bwa 2, ugendeye ku bushakashatsi bwo muri Gashyantare 2017 . Abashakashatsi bakoreye abantu barenga 300 b’urubyiruko basanga bafite ibibazo by’ishinya, kimwe cya kane(1/4) cy’abantu bakorewe muri ubu bushakashatsi bo bari ku rwego rwo hejuru ko bashobora kuba bafite diabete bitewe n’umubyibuho ukabije bari bafite. Umuntu umwe muri batanu bari bafite indwara ya Periodontitis ariko ntabwo yari yaragaragaweho mbere indw...

Sobanukirwa n’ibibazo 15 amenyo yawe ashobora guhura nabyo.

Uburibwe bw’amenyo Amenyo ari muri bimwe mu bice by’umubiri bituma ubirwaye agira ububabare bwinci. Bamwe usanga bapfuka umunwa, abandi bakasama, abandi mu muyaga ugasanga bari gutaka. Benci nanone usanga bakoresha kujundika amazi y’akazuyazi, gukoresha akadodo bashaka gukura ibiryo hagati y’amenyo ndetse no kujya kugura imiti igabanya uburibwe. Nubwo wagura iyo miti ariko ntabwo uba ukuyeho ikibazo cyirimo kugutera ubwo buribwe, shaka Muganga w’amenyo agufashe kugikemura. Nimba ubona iruhande rw’iryinyo habyimbye cyangwa hari amashyira,cyangwa nimba wumva ufite n’umuriro, ibyo bishobora kuba ibimenyetso by’ikibyimba kandi byaguteza ibindi bibazo bikomeye. Jya kwa Muganga byihuse nkuko urubuga rwa webmd rubikugiramo inama kuri icyo kibazo ndetse n'ibi bindi bikurikira. Guhindura ibara kw’amenyo Nkuko twabivuze mu nkuru yacu yavugaga ku bintu bitera amenyo gusa nabi, twabonye ko guhindura isura y’iryinyo biterwa n’ibintu bitandukanye. Muri ibyo harimo ibiryo, imiti, it...