Skip to main content

Menya ibice bigize akanwa kacu



 

Akanwa ni kimwe mu bice bigize umubiri wacu by’umwihariko ni kimwe mu bice bigize umutwe. Tugakoresha mu bintu bitandukanye yaba mu kurya, kunywa, kuvuga, guseka, kuririmba,n’ibindi.
Muri ibyo bice bigize akanwa tugiye kwibanda cyane ku gice kitwa iryinyo kuko nicyo gice abantu benci bahora bataka ko kibarembeje. Nkuko tubikesha urubuga toothclub ,mu buzima bwacu bwose, tumera amenyo ibika bibiri: amenyo yo mu bwana n’amenyo yo mu bukuru. Tugira amenyo 20 yo mu bwana ndetse na 32 yo mu bukuru. Hari igice cy’iryinyo cyitwa Dentine kikaba kiri imbere y’ikindi gice gikomeye cy’iryinyo cyitwa Enamel. Iyi Dentine ikaba ifite ibara ry’umuhondo naho enamel ikaba ibonerana mu menyo y’ubukuru kurusha mu menyo y’abana. Iyo urebye ku menyo yo mu bukuru usanga iyo Dentine ariyo igaragara kuko usanga ari umuhondo cyane kurusha amenyo yo mu bwana. Uko ugenda ukura mu myaka, amenyo yawe agenda asa n’umuhondo kubera ko ya Dentine igenda ikomera.

Amenyo  yo mu bwana(ibumoso) ndetse n'ayo mu bukuru (iburyo)

Ibice bigize iryinyo:
Iryinyo rigizwe n’ibice bitandukanye ariko bikaba bigabanyijemo bibiri. Hari ibice bikomeye ndetse n’ibice byoroshye (hard and soft tissues). Urebeye inyuma usanga iryinyo rigizwe n’ibice bibiri aribyo imizi n’umutwe (root and crown).
Ibice bikomeye (hard tissues):
  • Cementum: Ni igice gikomeye cy’inyuma ku muzi w’iryinyo. Gihuza ibice bizengurutse iryinyo (periodontal membrane) na dentine y’umuzi w’iryinyo. 
  • Dentine: Nicyo gice cya kabiri cya crown uvuye inyuma, gisa n’umuhondo, kikaba gifite utwenge imbere dutuma iyi dentine ihura n’umutima w’iryinyo (Pulp). 
  • Enamel: Ni igice cy’inyuma ku mutwe w’iryinyo (crown).  Igizwe na calcium, phosphorus, n’ibindi. Nicyo gice gikomeye mu mubiri kandi kibonerana.
Ibice byorohereye (soft tissues):

  • Pulp: Ni umutima w’iryinyo (icyumba cy’imbere mu ryinyo), kibamo udutsi dutwara amaraso (blood vessels) ndetse n’udutsi dutwara amakuru (nerve fibres). 
 
Hari ibice bizengurutse iryinyo (Periodontal tissues):
  •  Ishinya (gingivae cyangwa gums): Ni igice cyoroshye gitwikiriye igufwa rifata amenyo (alveolar bone), ishobora kuba iroze cyangwa umukara.


  •  Igufwa rifata amenyo (alveolar bone): Rifasha iryinyo gukomera mu mwanya waryo ntirijegajege.  

    Ibice bigize iryinyo; iby'inyuma (ibumoso) n'iby'imbere (iburyo)
Akamaro k’amenyo:
  • Guhekenya ibiryo 
  • Kugira mu maso hateye neza  
  • Kuvuga 
  • Amenyo yo mu bwana abika umwanya uzajyamo amenyo yo mu bukuru.

Igihe amenyo yacu amerera:

Igihe amenyo yo mu bwana amerera.
 
Igihe amenyo yo mu bukuru azira mu kanwa

Reba Video yerekana ibice bigize iryinyo:





Reba Video yerekana imiterere y'akanwa kacu:




Comments

Popular posts from this blog

Impamvu ushobora kuribwa n’amenyo mu gihe uriye cyangwa unyoye ibikonje cyangwa ibishyushye.

Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje. Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku mugoroba cyangwa mu gitondo hakiri kare kugira ngo akayaga katirukankira mu menyo. Ubwo buribwe buba buri mu menyo buba butandunye n’ubwo umuntu agira mu gihe iryinyo rye ryacukutse. Twifashishije urubuga dental health tugiye kurebera hamwe icyibitera ndetse n’icyo wakora. Abantu bagira icyo kibazo cy’uburibwe Abantu benshi usanga bataka kubera icyo kibazo, kikaba gitangira akenshi iyo umuntu ageze hagati y’imyaka 20 na 40. Uretse ko bishobora gufata abari munsi yiyo myaka cyangwa abayirengeje cyane cyane abari hejuru ya za 70. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunda kugira iki kibazo kuruta abagabo. Ni ibiki biter...

Ibintu 10 amenyo yawe ashobora kukubwira ku buzima bwawe.

Burya mu kanwa kawe hasobanura byinci, witegereje amenyo yawe ndetse n’ishinya yawe ushobora kubona bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ushobora kuba urwaye zimwe mu ndwara aho twavuga nk’indwara ya kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, indwara irangwa no kwibagirwa burundu (dementia). Twifashishije The good life, reka turebere hamwe icyo ibibazo bimwe na bimwe bishobora kukubwira ku buzima bwawe: 1.        Diabetes yo mu bwoko bwa 2 Indwara ikomeye y’ishinya yitwa Periodontitis ishobora kuba kimwe mu bimenyetso bya Diabetes yo mu bwoko bwa 2, ugendeye ku bushakashatsi bwo muri Gashyantare 2017 . Abashakashatsi bakoreye abantu barenga 300 b’urubyiruko basanga bafite ibibazo by’ishinya, kimwe cya kane(1/4) cy’abantu bakorewe muri ubu bushakashatsi bo bari ku rwego rwo hejuru ko bashobora kuba bafite diabete bitewe n’umubyibuho ukabije bari bafite. Umuntu umwe muri batanu bari bafite indwara ya Periodontitis ariko ntabwo yari yaragaragaweho mbere indw...

Sobanukirwa n’ibibazo 15 amenyo yawe ashobora guhura nabyo.

Uburibwe bw’amenyo Amenyo ari muri bimwe mu bice by’umubiri bituma ubirwaye agira ububabare bwinci. Bamwe usanga bapfuka umunwa, abandi bakasama, abandi mu muyaga ugasanga bari gutaka. Benci nanone usanga bakoresha kujundika amazi y’akazuyazi, gukoresha akadodo bashaka gukura ibiryo hagati y’amenyo ndetse no kujya kugura imiti igabanya uburibwe. Nubwo wagura iyo miti ariko ntabwo uba ukuyeho ikibazo cyirimo kugutera ubwo buribwe, shaka Muganga w’amenyo agufashe kugikemura. Nimba ubona iruhande rw’iryinyo habyimbye cyangwa hari amashyira,cyangwa nimba wumva ufite n’umuriro, ibyo bishobora kuba ibimenyetso by’ikibyimba kandi byaguteza ibindi bibazo bikomeye. Jya kwa Muganga byihuse nkuko urubuga rwa webmd rubikugiramo inama kuri icyo kibazo ndetse n'ibi bindi bikurikira. Guhindura ibara kw’amenyo Nkuko twabivuze mu nkuru yacu yavugaga ku bintu bitera amenyo gusa nabi, twabonye ko guhindura isura y’iryinyo biterwa n’ibintu bitandukanye. Muri ibyo harimo ibiryo, imiti, it...