Skip to main content

Ibintu 10 ukwiye kumenya ku menyo yawe

Ibintu 10 ukwiye kumenya ku menyo yawe


Nkuko bigaragara ku rubuga 123Dentist, burya si byiza kwibanda mu gutanga serivise nziza ku barwayi gusa. Ahubwo no kwigisha abarwayi ku buzima bwo mu kanwa kugira ngo babeho ubuzima bwiza.


Kurikira ibintu 10 bitangaje kumenyo yawe: 


  1.  Igice cy'inyuma ku ryinyo ryawe (Enamel) nicyo gice gikomeye kurusha ibindi: Iki gikomeye kurusha n'amagufwa agize umubiri wawe.
  2. Burya amenyo yawe atangira gukorwa mbere yuko uvuka: amenyo yo mu bwana atangira gukorwa igihe umwana akiri mu nda ya Nyina, ariko agatangira kumera amaze kugira hagati y'amezi 6 na 12 nyuma yo kuvuka.
  3.  Abantu tugira amenyo ibika bibiri: Hari amenyo tumera hagati y'amezi 6 na 12 yitwa amenyo yo mu bwana. Ndetse n'amenyo yo mu bukuru aza guhera ku myaka 6 kuzamura. Mu gihe ufite amenyo yo mu bukuru yafate neza kuko ntayandi menyo azaza.
  4. Buri wese agira amenyo ateye ukwayo: Amenyo yawe ntayandi bisa (unique teeth) nkuko abantu dutandukanye nayo atandukanye. Ugomba kuyitaho kuko ni ayawe gusa.
  5. Akanwa kawe gatanga amacandwe ari hejuru ya 25,000 quarts mu buzima bwa muntu bwose: Bivuze ko ayo yonyine yakuzuza ubwogero 4 (4 piscines). Amacandwe ni ingenzi mu igogorwa ry'ibiryo ndetse no kurinda amenyo yawe udukoko( bacteria) zo mu kanwa zishobora kuyangiza.
  6. Mu gihe cyose umuntu abaho, tumara byibuze iminsi 38.5 twoza amenyo yacu.
  7. Indwara nyinshi z'umubiri wawe zigira aho zihurira n'uko uhagaze mu kanwa kawe: Aho twavuga nk'indwara z'umutima, indwara z'amagufwa( nka Osteoporosis) ndetse na Diabetes
  8. Kimwe cya gatatu (1/3) cy'igice cy'amenyo yawe cyibera mu ishinya: Bishatse kuvuga ko bibiri bya gatatu (2/3) by'uburebure bw'amenyo aibyo bigaragara mu kanwa.
  9. Nimba iryinyo ryawe rivuyemo nko mu gihe cy'impanuka: Muri icyo gihe hita urishyira mu mata ( amata y'inshyushyu) ndetse urifatire mu kanwa. Ibi bizafasha iryo ryinyo kuzaramba igihe kinini. Hita ugana kwa Muganga w'amenyo ako kanya.
  10. Abantu bakoresha ubwoko bune butandukanye bw'amenyo mu kurya: 
  • Incisors: Ni amenyo y'imbere, afasha mu gukata ibiryo mo kabiri.
  • Canines: Aya niyo yitwa amabwene nayo afasha mu gucagagura ibiryo.
  • Premolars: Aya abanziriza ibijigo agakoreshwa mu gukanjakanja ibiryo
  • Molars: aya ni ibijigo bikaba bikoresha mu gukanjakanja ibiryo.


Ufite icyo wifuza twazabagezaho ubutaha cyangwa inyunganizi wanyandikira kuri ubuzimapascal@yahoo.com cyangwa kuri WhatsApp number: +250727466464, cyangwa ukakinyuza kuri muri comments hano

 

Comments

Denyse said…
Well, that is an instructive article.hhhh Ntangajwe nibyo byo gushyira iryinyo mu mata.

Popular posts from this blog

Impamvu ushobora kuribwa n’amenyo mu gihe uriye cyangwa unyoye ibikonje cyangwa ibishyushye.

Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje. Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku mugoroba cyangwa mu gitondo hakiri kare kugira ngo akayaga katirukankira mu menyo. Ubwo buribwe buba buri mu menyo buba butandunye n’ubwo umuntu agira mu gihe iryinyo rye ryacukutse. Twifashishije urubuga dental health tugiye kurebera hamwe icyibitera ndetse n’icyo wakora. Abantu bagira icyo kibazo cy’uburibwe Abantu benshi usanga bataka kubera icyo kibazo, kikaba gitangira akenshi iyo umuntu ageze hagati y’imyaka 20 na 40. Uretse ko bishobora gufata abari munsi yiyo myaka cyangwa abayirengeje cyane cyane abari hejuru ya za 70. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunda kugira iki kibazo kuruta abagabo. Ni ibiki biter...

Ibintu 10 amenyo yawe ashobora kukubwira ku buzima bwawe.

Burya mu kanwa kawe hasobanura byinci, witegereje amenyo yawe ndetse n’ishinya yawe ushobora kubona bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ushobora kuba urwaye zimwe mu ndwara aho twavuga nk’indwara ya kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, indwara irangwa no kwibagirwa burundu (dementia). Twifashishije The good life, reka turebere hamwe icyo ibibazo bimwe na bimwe bishobora kukubwira ku buzima bwawe: 1.        Diabetes yo mu bwoko bwa 2 Indwara ikomeye y’ishinya yitwa Periodontitis ishobora kuba kimwe mu bimenyetso bya Diabetes yo mu bwoko bwa 2, ugendeye ku bushakashatsi bwo muri Gashyantare 2017 . Abashakashatsi bakoreye abantu barenga 300 b’urubyiruko basanga bafite ibibazo by’ishinya, kimwe cya kane(1/4) cy’abantu bakorewe muri ubu bushakashatsi bo bari ku rwego rwo hejuru ko bashobora kuba bafite diabete bitewe n’umubyibuho ukabije bari bafite. Umuntu umwe muri batanu bari bafite indwara ya Periodontitis ariko ntabwo yari yaragaragaweho mbere indw...

Sobanukirwa n’ibibazo 15 amenyo yawe ashobora guhura nabyo.

Uburibwe bw’amenyo Amenyo ari muri bimwe mu bice by’umubiri bituma ubirwaye agira ububabare bwinci. Bamwe usanga bapfuka umunwa, abandi bakasama, abandi mu muyaga ugasanga bari gutaka. Benci nanone usanga bakoresha kujundika amazi y’akazuyazi, gukoresha akadodo bashaka gukura ibiryo hagati y’amenyo ndetse no kujya kugura imiti igabanya uburibwe. Nubwo wagura iyo miti ariko ntabwo uba ukuyeho ikibazo cyirimo kugutera ubwo buribwe, shaka Muganga w’amenyo agufashe kugikemura. Nimba ubona iruhande rw’iryinyo habyimbye cyangwa hari amashyira,cyangwa nimba wumva ufite n’umuriro, ibyo bishobora kuba ibimenyetso by’ikibyimba kandi byaguteza ibindi bibazo bikomeye. Jya kwa Muganga byihuse nkuko urubuga rwa webmd rubikugiramo inama kuri icyo kibazo ndetse n'ibi bindi bikurikira. Guhindura ibara kw’amenyo Nkuko twabivuze mu nkuru yacu yavugaga ku bintu bitera amenyo gusa nabi, twabonye ko guhindura isura y’iryinyo biterwa n’ibintu bitandukanye. Muri ibyo harimo ibiryo, imiti, it...