Ibintu
10 ukwiye kumenya ku menyo yawe
Nkuko bigaragara ku rubuga 123Dentist, burya si byiza kwibanda mu gutanga serivise nziza ku barwayi gusa. Ahubwo no kwigisha abarwayi ku buzima bwo mu kanwa kugira ngo babeho ubuzima bwiza.
Kurikira ibintu 10 bitangaje kumenyo yawe:
Nkuko bigaragara ku rubuga 123Dentist, burya si byiza kwibanda mu gutanga serivise nziza ku barwayi gusa. Ahubwo no kwigisha abarwayi ku buzima bwo mu kanwa kugira ngo babeho ubuzima bwiza.
Kurikira ibintu 10 bitangaje kumenyo yawe:
- Igice cy'inyuma ku ryinyo ryawe (Enamel) nicyo gice gikomeye kurusha ibindi: Iki gikomeye kurusha n'amagufwa agize umubiri wawe.
- Burya amenyo yawe atangira gukorwa mbere yuko uvuka: amenyo yo mu bwana atangira gukorwa igihe umwana akiri mu nda ya Nyina, ariko agatangira kumera amaze kugira hagati y'amezi 6 na 12 nyuma yo kuvuka.
- Abantu tugira amenyo ibika bibiri: Hari amenyo tumera hagati y'amezi 6 na 12 yitwa amenyo yo mu bwana. Ndetse n'amenyo yo mu bukuru aza guhera ku myaka 6 kuzamura. Mu gihe ufite amenyo yo mu bukuru yafate neza kuko ntayandi menyo azaza.
- Buri wese agira amenyo ateye ukwayo: Amenyo yawe ntayandi bisa (unique teeth) nkuko abantu dutandukanye nayo atandukanye. Ugomba kuyitaho kuko ni ayawe gusa.
- Akanwa kawe gatanga amacandwe ari hejuru ya 25,000 quarts mu buzima bwa muntu bwose: Bivuze ko ayo yonyine yakuzuza ubwogero 4 (4 piscines). Amacandwe ni ingenzi mu igogorwa ry'ibiryo ndetse no kurinda amenyo yawe udukoko( bacteria) zo mu kanwa zishobora kuyangiza.
- Mu gihe cyose umuntu abaho, tumara byibuze iminsi 38.5 twoza amenyo yacu.
- Indwara nyinshi z'umubiri wawe zigira aho zihurira n'uko uhagaze mu kanwa kawe: Aho twavuga nk'indwara z'umutima, indwara z'amagufwa( nka Osteoporosis) ndetse na Diabetes
- Kimwe cya gatatu (1/3) cy'igice cy'amenyo yawe cyibera mu ishinya: Bishatse kuvuga ko bibiri bya gatatu (2/3) by'uburebure bw'amenyo aibyo bigaragara mu kanwa.
- Nimba iryinyo ryawe rivuyemo nko mu gihe cy'impanuka: Muri icyo gihe hita urishyira mu mata ( amata y'inshyushyu) ndetse urifatire mu kanwa. Ibi bizafasha iryo ryinyo kuzaramba igihe kinini. Hita ugana kwa Muganga w'amenyo ako kanya.
- Abantu bakoresha ubwoko bune butandukanye bw'amenyo mu kurya:
- Incisors: Ni amenyo y'imbere, afasha mu gukata ibiryo mo kabiri.
- Canines: Aya niyo yitwa amabwene nayo afasha mu gucagagura ibiryo.
- Premolars: Aya abanziriza ibijigo agakoreshwa mu gukanjakanja ibiryo
- Molars: aya ni ibijigo bikaba bikoresha mu gukanjakanja ibiryo.
Ufite icyo wifuza twazabagezaho
ubutaha cyangwa inyunganizi wanyandikira kuri ubuzimapascal@yahoo.com cyangwa kuri WhatsApp number: +250727466464, cyangwa ukakinyuza kuri muri comments hano

Comments