Bamwe uzasanga bakoresha ibiti, abandi bakoresha amakara,
abandi za kirida(cure dent) naho abandi bahitamo gukoresha uburoso mu koza
amenyo yabo.
Ni nde wavumbuye
uburoso bw’amenyo? Ryari?
Twifashishije urubuga Science illustrated twasanze
ubwoko bwa mbere bw’uburoso bw’amenyo bwaratangiye gukoreshwa mbere y’imyaka
3000 mbere y’ivuka rya Kristo (3000 BC) aho abaturage ba Misiri na Babylon
bakoreshaga uduti (chew sticks) dufite ku mutwe hadakomeye, bakadukuba ku menyo.
Mu gihugu cy’ubushinwa niho hakorewe uburoso bw’amenyo bwa mbere mu 1498, aho
bakoreshaga ubwoya bw’inyamaswa yitwa boar bakabushyira ku magufwa cyangwa ku
bwoko bw’igiti bita bamboo. Ubwo bwoko bw’uburoso bw’amenyo bwakoreshejwe
kugeza mu 1938, kuwa 24 Gashyantare 1938 nibwo kampani ya Dupont de Nemours yashyiraga hanze uburoso bukozwe muri Nylon
bwitwa Doctor West’s Miracle toothbrush. Kugeza n'uyu munsi ubwo ukoresha ni hano bukomoka.
Kuki uburwayi
bw’amenyo bushobora guhuzwa n’ubushobozi?
Ikibazo cy’ubushobozi uzasanga aricyo umuntu yireguza avuga
ko yaba ariyo nandaro yo kutoza amenyo ye, bitewe n’igiciro ibikoresho
bikenerwa biba bigurwa. Ariko hari n’abandi baba bafite ibyo bikoresho ariko
ntibamenye kubikoresha neza mukwisukura.
Ni akahe kamaro
k’uburoso bw’amenyo?
- Gusukura neza ururimi rwacu.
- Uburoso bw’amenyo budufasha gusukura amenyo.
- Gukuramo ibiryo biba byafashe hagati no ku menyo.
- Gukwirakwiza umuti w’amenyo hose mu kanwa.
![]() |
| Uburoso ni ingenzi cyane |
Ni ryari twemerewe guhindura uburoso bwacu?
Twemerewe guhindura uburoso bw’amenyo byibura 1 mu mezi
atatu.
Kuki ushora guhindura
uburoso bwawe?
Bamwe babuhindura iyo bwatakaye, cyangwa bwavunitse ariko ni
byiza guhindura uburoso bwawe muri cya gihe cyavuzwe haruguru ndetse no mu gihe
ubona bwigonze. Iyo amezi 3 adashize kandi ubona bwigonze bigaragaza ko
ukoresha imbaraga nyinshi mu gihe usukura amenyo yawe. Twifashishije urubuga
rwa Platinum
dental care dusanga hari ingaruka zo gukoresha uburoso bwigonze nko
kuba indiri ya za bacteria zangiza ishinya n’amenyo yawe, byagukururira indwara
z’umutima,n’ibindi.
| Ibaze nawe ari wowe ukoresha nk'ubu? |
Si byiza gusangira
uburoso?
Twifashishije urubuga livestrong tubona ko iyo
uburoso bw’amenyo bukoreshwa usanga busigarana ibiryo ndetse na za bacteria
zishobora kwangiza amenyo y’undi muntu mu gihe yakoresheje uburoso bwa mugenzi
we. Si byiza gutizanya uburoso bw’amenyo kuko mushobora kwanduzanya indwara
zigiye zitandukanye zo mu kanwa.
![]() |
| Si byiza kubikira hamwe uburoso ku bantu barenze umwe |
Uziko hari ubwoko
butandukanye bw’uburoso bw’amenyo?
Hari ubwoko bw’uburoso bukoresha umuriro (Electric
toothbrush) n’ubudakoresha umuriro (manual toothbrush). Ubu bwa Manual ni bwa bundi nawe usanzwe uzi mu iduka hafi aho bugura 100 frw, 200 frw, n'andi.
![]() |
| Electric toothbrush (ibumoso) na Manual toothbrush (iburyo) |
Abantu benci uzasanga bakoresha ubudakoresha umuriro kuko
aribwo buhendutse kurusha ubukoresha umuriro, muri ubwo dufitemo uburoso
bw’abana ndetse n’uburoso bw’abantu bakuru.
| Uburoso bw'abana (kabanza ibumoso) n'ubw'abantu bakuru (2 bundi busigaye) |
Ni irihe tandukaniro
riri hagati ya Manual na Electric toothbrushes?
Urubuga intelligent dental rugaragaza
ko hari itandukaniro riri hagati yubwo
buroso. Abantu benci bahindura bava ku buroso budakoresha umuriro
(manual toothbrushes) bajya ku bukoresha umuriro (Electric toothbrushes) kuko bugufasha neza gusukura kurusha manual toothbrushes. Ariko iyi Electric toothbrush
ihenda cyane kurusha manual toothbrush. Iyi Electric toothbrush ifite akuma
yizengurutsaho ari nako ihinda (rotational and vibratory direction). Ku bantu
badasobanukiwe n’uburyo bakoresha mu gusukura amenyo yawe, ni byiza ko
bakoresha iyi electric toothbrush ariko ku muntu usobanukiwe n’uburyo yoza neza
amenyo ye yakoresha izi za manual toothbrush.
![]() |
| Uburoso ni kimwe mu bikoresho bidufasha gusukura mu kanwa |





Comments