Skip to main content

Ese ujya wita ku buroso bwawe bw’amenyo?



Bamwe uzasanga bakoresha ibiti, abandi bakoresha amakara, abandi za kirida(cure dent) naho abandi bahitamo gukoresha uburoso mu koza amenyo yabo.


Ni nde wavumbuye uburoso bw’amenyo? Ryari?

Twifashishije urubuga Science illustrated twasanze ubwoko bwa mbere bw’uburoso bw’amenyo bwaratangiye gukoreshwa mbere y’imyaka 3000 mbere y’ivuka rya Kristo (3000 BC) aho abaturage ba Misiri na Babylon bakoreshaga uduti (chew sticks) dufite ku mutwe hadakomeye, bakadukuba ku menyo. Mu gihugu cy’ubushinwa niho hakorewe uburoso bw’amenyo bwa mbere mu 1498, aho bakoreshaga ubwoya bw’inyamaswa yitwa boar bakabushyira ku magufwa cyangwa ku bwoko bw’igiti bita bamboo. Ubwo bwoko bw’uburoso bw’amenyo bwakoreshejwe kugeza mu 1938, kuwa 24 Gashyantare 1938 nibwo kampani ya Dupont de Nemours yashyiraga hanze uburoso bukozwe muri Nylon bwitwa Doctor West’s Miracle toothbrush. Kugeza n'uyu munsi ubwo ukoresha ni hano bukomoka.


Kuki uburwayi bw’amenyo bushobora guhuzwa n’ubushobozi?

Ikibazo cy’ubushobozi uzasanga aricyo umuntu yireguza avuga ko yaba ariyo nandaro yo kutoza amenyo ye, bitewe n’igiciro ibikoresho bikenerwa biba bigurwa. Ariko hari n’abandi baba bafite ibyo bikoresho ariko ntibamenye kubikoresha neza mukwisukura.

Ni akahe kamaro k’uburoso bw’amenyo?

  • Gusukura neza ururimi rwacu.
  • Uburoso bw’amenyo budufasha gusukura amenyo.
  • Gukuramo ibiryo biba byafashe hagati no ku menyo.
  • Gukwirakwiza umuti w’amenyo hose mu kanwa.
Uburoso ni ingenzi cyane
 



 Ni ryari twemerewe guhindura uburoso bwacu?
Twemerewe guhindura uburoso bw’amenyo byibura 1 mu mezi atatu.


Kuki ushora guhindura uburoso bwawe?

Bamwe babuhindura iyo bwatakaye, cyangwa bwavunitse ariko ni byiza guhindura uburoso bwawe muri cya gihe cyavuzwe haruguru ndetse no mu gihe ubona bwigonze. Iyo amezi 3 adashize kandi ubona bwigonze bigaragaza ko ukoresha imbaraga nyinshi mu gihe usukura amenyo yawe. Twifashishije urubuga rwa Platinum dental care dusanga hari ingaruka zo gukoresha uburoso bwigonze nko kuba indiri ya za bacteria zangiza ishinya n’amenyo yawe, byagukururira indwara z’umutima,n’ibindi. 
 Ibaze nawe ari wowe ukoresha nk'ubu?


Si byiza gusangira uburoso?

Twifashishije urubuga livestrong tubona ko iyo uburoso bw’amenyo bukoreshwa usanga busigarana ibiryo ndetse na za bacteria zishobora kwangiza amenyo y’undi muntu mu gihe yakoresheje uburoso bwa mugenzi we. Si byiza gutizanya uburoso bw’amenyo kuko mushobora kwanduzanya indwara zigiye zitandukanye zo mu kanwa.

Si byiza kubikira hamwe uburoso ku bantu barenze umwe


Uziko hari ubwoko butandukanye bw’uburoso bw’amenyo?



Hari ubwoko bw’uburoso bukoresha umuriro (Electric toothbrush) n’ubudakoresha umuriro (manual toothbrush). Ubu bwa Manual ni bwa bundi nawe usanzwe uzi mu iduka hafi aho bugura 100 frw, 200 frw, n'andi.
Electric toothbrush (ibumoso) na Manual toothbrush (iburyo)

Abantu benci uzasanga bakoresha ubudakoresha umuriro kuko aribwo buhendutse kurusha ubukoresha umuriro, muri ubwo dufitemo uburoso bw’abana ndetse n’uburoso bw’abantu bakuru.
Uburoso bw'abana (kabanza ibumoso) n'ubw'abantu bakuru (2 bundi busigaye)


Ni irihe tandukaniro riri hagati ya Manual na Electric toothbrushes?

Urubuga intelligent dental rugaragaza ko hari itandukaniro riri hagati yubwo  buroso. Abantu benci bahindura bava ku buroso budakoresha umuriro (manual toothbrushes) bajya ku bukoresha umuriro (Electric toothbrushes) kuko bugufasha neza gusukura kurusha manual toothbrushes. Ariko iyi Electric toothbrush ihenda cyane kurusha manual toothbrush. Iyi Electric toothbrush ifite akuma yizengurutsaho ari nako ihinda (rotational and vibratory direction). Ku bantu badasobanukiwe n’uburyo bakoresha mu gusukura amenyo yawe, ni byiza ko bakoresha iyi electric toothbrush ariko ku muntu usobanukiwe n’uburyo yoza neza amenyo ye yakoresha izi za manual toothbrush.
Uburoso ni kimwe mu bikoresho bidufasha gusukura mu kanwa





Comments

Popular posts from this blog

Impamvu ushobora kuribwa n’amenyo mu gihe uriye cyangwa unyoye ibikonje cyangwa ibishyushye.

Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje. Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku mugoroba cyangwa mu gitondo hakiri kare kugira ngo akayaga katirukankira mu menyo. Ubwo buribwe buba buri mu menyo buba butandunye n’ubwo umuntu agira mu gihe iryinyo rye ryacukutse. Twifashishije urubuga dental health tugiye kurebera hamwe icyibitera ndetse n’icyo wakora. Abantu bagira icyo kibazo cy’uburibwe Abantu benshi usanga bataka kubera icyo kibazo, kikaba gitangira akenshi iyo umuntu ageze hagati y’imyaka 20 na 40. Uretse ko bishobora gufata abari munsi yiyo myaka cyangwa abayirengeje cyane cyane abari hejuru ya za 70. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunda kugira iki kibazo kuruta abagabo. Ni ibiki biter...

Ibintu 10 amenyo yawe ashobora kukubwira ku buzima bwawe.

Burya mu kanwa kawe hasobanura byinci, witegereje amenyo yawe ndetse n’ishinya yawe ushobora kubona bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ushobora kuba urwaye zimwe mu ndwara aho twavuga nk’indwara ya kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, indwara irangwa no kwibagirwa burundu (dementia). Twifashishije The good life, reka turebere hamwe icyo ibibazo bimwe na bimwe bishobora kukubwira ku buzima bwawe: 1.        Diabetes yo mu bwoko bwa 2 Indwara ikomeye y’ishinya yitwa Periodontitis ishobora kuba kimwe mu bimenyetso bya Diabetes yo mu bwoko bwa 2, ugendeye ku bushakashatsi bwo muri Gashyantare 2017 . Abashakashatsi bakoreye abantu barenga 300 b’urubyiruko basanga bafite ibibazo by’ishinya, kimwe cya kane(1/4) cy’abantu bakorewe muri ubu bushakashatsi bo bari ku rwego rwo hejuru ko bashobora kuba bafite diabete bitewe n’umubyibuho ukabije bari bafite. Umuntu umwe muri batanu bari bafite indwara ya Periodontitis ariko ntabwo yari yaragaragaweho mbere indw...

Sobanukirwa n’ibibazo 15 amenyo yawe ashobora guhura nabyo.

Uburibwe bw’amenyo Amenyo ari muri bimwe mu bice by’umubiri bituma ubirwaye agira ububabare bwinci. Bamwe usanga bapfuka umunwa, abandi bakasama, abandi mu muyaga ugasanga bari gutaka. Benci nanone usanga bakoresha kujundika amazi y’akazuyazi, gukoresha akadodo bashaka gukura ibiryo hagati y’amenyo ndetse no kujya kugura imiti igabanya uburibwe. Nubwo wagura iyo miti ariko ntabwo uba ukuyeho ikibazo cyirimo kugutera ubwo buribwe, shaka Muganga w’amenyo agufashe kugikemura. Nimba ubona iruhande rw’iryinyo habyimbye cyangwa hari amashyira,cyangwa nimba wumva ufite n’umuriro, ibyo bishobora kuba ibimenyetso by’ikibyimba kandi byaguteza ibindi bibazo bikomeye. Jya kwa Muganga byihuse nkuko urubuga rwa webmd rubikugiramo inama kuri icyo kibazo ndetse n'ibi bindi bikurikira. Guhindura ibara kw’amenyo Nkuko twabivuze mu nkuru yacu yavugaga ku bintu bitera amenyo gusa nabi, twabonye ko guhindura isura y’iryinyo biterwa n’ibintu bitandukanye. Muri ibyo harimo ibiryo, imiti, it...