Skip to main content

Posts

Showing posts from January, 2019

Menya impamvu kugira ibihanga atari byiza nyuma yo gukurwa iryinyo.

Amenyo ni rumwe mu ngingo z’ingenzi mu buzima bwa muntu. Twabonye mu nkuru zatambutse ko habaho ibika bibiri by’amenyo; ayo mu bwana ndetse n’ayo mu bukuru. Amenyo asaba isuku ihagije kuko iyo utayikoze cyangwa ukayikora nabi, ashobora kwangirika akaba yakuka, yacukuka, yahongoka, yazana imyanda hagati yayo, ndetse akaba yazana ibyago byo kurwara zimwe mu ndwara z’ishinya. Ni ngombwa ku bungabunga amenyo yawe kuko ashobora gukuka bitewe n’impamvu zitandukanye nk’indwara zayo, gutinda kwivuza ndetse n’ubushobozi bwo kwivuza. (tuzabigarukaho mu nkuru zitaha) Akenshi usanga hari abantu bakuka amenyo yabo bakabyirengagiza, ugasanga iyo agiye kuvuga cyangwa mu gihe asetse, yibuka ko nta menyo afite agahita yipfuka ku munwa. Nanone rimwe na rimwe ashobora guseka maze yakwibuka ko afite ibihanga, agahita yigarura maze ibyishimo bye bikaba birarangiye. Iyo umuntu yakutse amenyo menci usanga isura ye yarahindutse; aho usanga iminwa yarahindutse ugereranyije n’uko yariteye mbere.   Rimwe ...