Skip to main content

Posts

Showing posts from March, 2018

Abaganga batewe impungenge n’abirukira gusaba gukurwa amenyo

Abaganga bavura amenyo n’indwara zo mu kanwa bagaragaza ko hari abaturage bagifite imyumvire y’uko iryinyo rirwaye rigomba gukurwa, mu gihe intambwe yo kurikura yakabaye iza nyuma y’uko izindi nzira zose zirimo n’izo kurihoma zananiranye. U Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kwirinda indwara zo mu kanwa n’amenyo kuri uyu wa 27 Werurwe 2018. Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Gasabo, i Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko no ku ishuri ribanza rya Karama mu Murenge wa Bumbogo ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima, RBC n’Ihuriro Nyarwanda ry’Abavura Amenyo n’indwara zo mu kanwa mu Rwanda. Abanyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Karama kimwe n’abaturage ba Nyagatovu, bigishijwe uko basukura amenyo, n’uko bakwirinda indwara ziyibasira, aho buri wese wasuzumwe yanahabwaga uburoso n’umuti usukura amenyo. Kwibanda ku bana kandi ngo bizagenda bizana impinduka mu myumvire, kuko bizageza aho kwita ku menyo biba umuco ku benegihugu. Umuyobozi w’I...