Ese ujya uva amaraso mu gihe woza amenyo yawe? Ibi bibaho akenshi mu gihe abantu bamwe boza ariko abandi bikaza rimwe na rimwe. Nimba bitarakubaho na rimwe, ugomba kumenya ko bishobora kukubaho igihe icyaricyo cyose. Akenshi bigaragara iyo urimo gusukura mu kanwa; wabibona ku buroso bw’amenyo urimo gukoresha cyangwa ukabibona uciriye mu gihe urimo kwoza. Nanone ushobora kubyumva nyuma yo gushyira ikintu mu kanwa yaba nyuma yo gukoresha za curedent (kirida) ndetse no kurya ibintu bikomeye nk’ibisheke. Ushobora no kubyumva nta kintu ushyize mu kanwa, bikizana gutyo wenda wicaye ukumva amaraso araje mu kanwa. Buriya si byiza kwirengagiza uko kuva kw’amaraso kuko hari ubwo wabibona ukavuga ngo amaraso ni make, ugomba kubikurikirana. Nkuko twabibonye mu nkuru yacu yavugaga impamvu 14 ugomba kumenya zishobora gutera kuva amaraso mu gihe woza amenyo yawe , twifashishije urubuga rwa Colgate, reka turebere hamwe icyo wakora mu gihe ufite icyo kibazo: Ugomba kwongera isuku yawe yo mu kan...