Ese ujya uva amaraso mu gihe woza amenyo yawe? Ibi bibaho akenshi mu gihe abantu bamwe boza amenyo yabo ariko abandi bikaza rimwe na rimwe bitunguranye. Nimba bitarakubaho na rimwe, ugomba kumenya ko bishobora kukubaho igihe icyaricyo cyose. Nubwo hari impamvu zigiye zitandukanye zishobora gutera uko kuva amaraso, impamvu nyamukuru ishobora kuba isuku idakorwa cyangwa wanayikora ukayikora nabi. Akanwa kacu habamo za bacteria nyinshi zo mu bwoko butandukanye. Iyo ni nayo mpamvu ugomba gukoresha no kwibuka guhindura uburoso bw’amenyo, kwoza byibura kabiri ku munsi mu gihe kiri hagati y’iminota 3 cyangwa 5 ndetse ugomba kwibuka kwisuzumisha kwa muganga w’amenyo byibura 2 mu mwaka. Ubundi ishinya iyo nta kibazo ifite, ntabwo ijya iva amaraso uko yishakiye, rimwe na rimwe ushobora kubona ayo maraso uri kwoza, ukabyirengagiza ariko uko ubitinza, bishobora kuzarangira amenyo agenda avamo utazi icyabiteye. Twifashishije urubuga step to health reka turebe impam...