Ntangiye nibaza ikibazo kugira ngo buri wese uhora akora iyo suku, bimufashe gusesengura neza maze amenye impamvu ayikora. Buriya guseka ni igikorwa cyerekana ko umuntu yishimye. Mu gihe rero wumva ushaka kugaragaza uwo uriwe biciye mu nseko buriya biba byiza gusukura mu kanwa kawe ubyitayeho. Hari benshi guseka bibera ikibazo bitewe nuko banuka mu kanwa, cyangwa amenyo yabo yarakutse cyangwa yarahongotse, wenda amenyo yawe yarahinduye ibara kubera imyanda yajemo. Muri make umuntu akaba afite ipfunwe ryo kubumbura umunwa we mu gihe arikumwe n’undi muntu. Amenyo ni ingenzi mu buzima bwa muntu, aho adufasha mu guseka, kuvuga, kurya ndetse no guha ishusho cyangwa imiterere yacu yo mu isura. Buriya udukoko two mu kanwa dukunze kwataka amenyo y’umuntu ni ikibazo gikomeye cyane k'ubuzima bwo mu kanwa. Utwo dukoko dushobora kuba turi ku menyo, cyangwa hagati yayo maze bigateza amenyo gucukuka. Utwo dukoko rero nanone dushobora kugenda tukibera hagati mu ishinya maze bikarangira is...