Skip to main content

Posts

Showing posts from August, 2017

Menya ibice bigize akanwa kacu

  Akanwa ni kimwe mu bice bigize umubiri wacu by’umwihariko ni kimwe mu bice bigize umutwe. Tugakoresha mu bintu bitandukanye yaba mu kurya, kunywa, kuvuga, guseka, kuririmba,n’ibindi. M uri ibyo bice bigize akanwa tugiye kwibanda cyane ku gice kitwa iryinyo kuko nicyo gice abantu benci bahora bataka ko kibarembeje. Nkuko tubikesha urubuga toothclub ,mu buzima bwacu bwose, tumera amenyo ibika bibiri: amenyo yo mu bwana n’amenyo yo mu bukuru. Tugira amenyo 20 yo mu bwana ndetse na 32 yo mu bukuru. Hari igice cy’iryinyo cyitwa Dentine kikaba kiri imbere y’ikindi gice gikomeye cy’iryinyo cyitwa Enamel. Iyi Dentine ikaba ifite ibara ry’umuhondo naho enamel ikaba ibonerana mu menyo y’ubukuru kurusha mu menyo y’abana. Iyo urebye ku menyo yo mu bukuru usanga iyo Dentine ariyo igaragara kuko usanga ari umuhondo cyane kurusha amenyo yo mu bwana. Uko ugenda ukura mu myaka, amenyo yawe agenda asa n’umuhondo kubera ko ya Dentine igenda ikomera. Amenyo  yo mu bwana(ibumos...