Skip to main content

Posts

Byinshi ku ndwara y’ibibari

Mu mibereho y’abantu hirya no hino ku isi, hari byinshi tujya twibaza ariko kubera ko tuba tudafitiye ubumenyi kuri bimwe mu byo tubona, birangira amatsiko adashize. Bimwe muri ibyo harimo indwara y’ibibari bamwe bazi ariko hari n’abatazi ko ibaho. Akenshi umuntu uyirwaye ahabwa akato n’abantu bamwe ndetse n’ababyeyi babo ku byakira ubona biba bibagoye, ariko abantu bayifite hari ubundi bufasha bahabwa bakivuka ndetse birangira bubafashije ariko biterwa n’igihe baherewe ubwo bufasha. Indwara y’ibibari ni indwara umwana avukana, ifata ku munwa wo hejuru aho uba usa n’uwasadutse cyangwa afite icyobo mu nkanka. Iyi ndwara itangira gufata umuntu mu gihe umubyeyi atwite aho ishobora kwibasira igice cy’I bumoso cyangwa I buryo ndetse ishobora gufata impande zombi z’umunwa. Iyi ndwara  ishobora kugaragara inyuma ku munwa cyangwa mu rusenge rw'akanwa cyangwa hombi. Ishobora kandi gufata uruhande rumwe cyangwa igata impande zombi z'umunwa Indwara y’ibibari iterwa n’ik...
Recent posts

Kuki waba uva amaraso mu ishinya, ukarekera aho? dore ibyo wakora.

Ese ujya uva amaraso mu gihe woza amenyo yawe? Ibi bibaho akenshi mu gihe abantu bamwe boza ariko abandi bikaza rimwe na rimwe. Nimba bitarakubaho na rimwe, ugomba kumenya ko bishobora kukubaho igihe icyaricyo cyose. Akenshi bigaragara iyo urimo gusukura mu kanwa; wabibona ku buroso bw’amenyo urimo gukoresha cyangwa ukabibona uciriye mu gihe urimo kwoza. Nanone ushobora kubyumva nyuma yo gushyira ikintu mu kanwa yaba nyuma yo gukoresha za curedent (kirida) ndetse no kurya ibintu bikomeye nk’ibisheke. Ushobora no kubyumva nta kintu ushyize mu kanwa, bikizana gutyo wenda wicaye ukumva amaraso araje mu kanwa. Buriya si byiza kwirengagiza uko kuva kw’amaraso kuko hari ubwo wabibona ukavuga ngo amaraso ni make, nyamara ugomba kubikurikirana. Nkuko twabibonye mu nkuru yacu yavugaga impamvu 14 ugomba kumenya zishobora gutera kuva amaraso mu gihe woza amenyo yawe , twifashishije urubuga rwa Colgate, reka turebere hamwe icyo wakora mu gihe ufite icyo kibazo: Ugomba kwongera isuku yawe yo mu...

Menya impamvu kugira ibihanga atari byiza nyuma yo gukurwa iryinyo.

Amenyo ni rumwe mu ngingo z’ingenzi mu buzima bwa muntu. Twabonye mu nkuru zatambutse ko habaho ibika bibiri by’amenyo; ayo mu bwana ndetse n’ayo mu bukuru. Amenyo asaba isuku ihagije kuko iyo utayikoze cyangwa ukayikora nabi, ashobora kwangirika akaba yakuka, yacukuka, yahongoka, yazana imyanda hagati yayo, ndetse akaba yazana ibyago byo kurwara zimwe mu ndwara z’ishinya. Ni ngombwa ku bungabunga amenyo yawe kuko ashobora gukuka bitewe n’impamvu zitandukanye nk’indwara zayo, gutinda kwivuza ndetse n’ubushobozi bwo kwivuza. (tuzabigarukaho mu nkuru zitaha) Akenshi usanga hari abantu bakuka amenyo yabo bakabyirengagiza, ugasanga iyo agiye kuvuga cyangwa mu gihe asetse, yibuka ko nta menyo afite agahita yipfuka ku munwa. Nanone rimwe na rimwe ashobora guseka maze yakwibuka ko afite ibihanga, agahita yigarura maze ibyishimo bye bikaba birarangiye. Iyo umuntu yakutse amenyo menci usanga isura ye yarahindutse; aho usanga iminwa yarahindutse ugereranyije n’uko yariteye mbere.   Rimwe ...

Kuki isuku yo mu kanwa ari ingenzi?

Ntangiye nibaza ikibazo kugira ngo buri wese uhora akora iyo suku, bimufashe gusesengura neza maze amenye impamvu ayikora. Buriya guseka ni igikorwa cyerekana ko umuntu yishimye. Mu gihe rero wumva ushaka kugaragaza uwo uriwe biciye mu nseko buriya biba byiza gusukura mu kanwa kawe ubyitayeho. Hari benshi guseka bibera ikibazo bitewe nuko banuka mu kanwa, cyangwa amenyo yabo yarakutse cyangwa yarahongotse, wenda amenyo yawe yarahinduye ibara kubera imyanda yajemo. Muri make umuntu akaba afite ipfunwe ryo kubumbura umunwa we mu gihe arikumwe n’undi muntu. Amenyo ni ingenzi mu buzima bwa muntu, aho adufasha mu guseka, kuvuga, kurya ndetse no guha ishusho cyangwa imiterere yacu yo mu isura. Buriya udukoko two mu kanwa dukunze kwataka amenyo y’umuntu ni ikibazo gikomeye cyane k'ubuzima bwo mu kanwa. Utwo dukoko dushobora kuba turi ku menyo, cyangwa hagati yayo maze bigateza amenyo gucukuka. Utwo dukoko rero nanone dushobora kugenda tukibera hagati mu ishinya maze bikarangira is...

Impamvu umuntu ashobora kugira amenyo asa n’umuhondo cyangwa irindi bara

Mu mibereho ya muntu, amenyo adufasha mu bintu bitandukanye. Mu rwego rwo kuyafata neza bidusaba gukora isuku yaba dukoresha uburoso kabiri ku munsi ndetse no gukoresha akadodo rimwe ku munsi. Nanone tugomba gusura Muganga w’amenyo byibura 1 mu mezi 6. Ibibazo byibasira amenyo yacu biva mu guhuzagurika mu isukura ryayo. Abantu bamwe usanga baterwa ipfunwe n’uko amenyo yabo asa, hari igihe umuntu aba arimo aganira n’undi muntu, ugasanga avuga yipfutse ku munwa, cyangwa areba hirya kugira ngo uwo muntu atabona ko amenyo ye yamaze guhinduka umuhondo cyangwa harimo ibintu by’umukara. Ni kenci abantu bamwe baseka ariko bagahita bigarura batarangiza guseka kubera ko baba batinya ko undi yabacishamo ijisho ko amenyo yabo asa nabi.  Ni byiza gusura Muganga w’amenyo muri kiriya gihe cyavuzwe haruguru kugira ngo agufashe kumenya ikibazo waba ufite ndetse no kugufasha kwirinda ibindi bibazo ushobora guhura nabyo. Muganga w’amenyo iyo asanze ufite nk’ayo menyo yahinduye ibara, agufasha kuyah...

Amenyo ashobora guhindura ibara nk'imwe mu ngaruka z'imyanda iyibasira.

Burya nta muntu ubaho utifuza kugira amenyo meza, ubwo ncatse kuvuga amenyo asa neza kandi akomeye. Hari gihe umuntu yiyumva nk’ufite amenyo meza ndetse yanaseka koko bikagaragara. Hari n’abandi bitera ipfunwe ryo guseka cyangwa yanaseka ukabona apfutse ku munwa, cyangwa mu gihe cyo guseka akibuka ko amenyo ye adasa neza, ugahita ubonako ahise yigarura uwo mwanya. Kuba umuntu afite amenyo arimo imyanda cyangwa se ibintu bituma yahindura ibara, rimwe na rimwe ntabwo ari ikosa rye kuba byaraje kuko hari igihe aba ari ko yavutse, bitewe n’aho yavukiye cyangwa ari imiterere y’umubiri we. Ariko ikindi gihe usanga bamwe bafite amenyo yanduye ari ukubera uburyo bayitaho cyangwa bagiye bayitaho mu gihe cyashize. Muri iyi nkuru, turarebera hamwe ubwoko bw’imyanda ifata mu menyo, ingaruka zayo ndetse n’uburyo wayirinda. Iyo myanda ishobora kugira ibara ry' umweru, umuhondo, icyatsi, ndetse n’umukara. Amenyo yafashweho n’iyo myanda ntibiba bivuze ko yamaze kwangirika. Ubwoko bw’i...