Mu mibereho y’abantu hirya no hino ku isi, hari byinshi tujya twibaza ariko kubera ko tuba tudafitiye ubumenyi kuri bimwe mu byo tubona, birangira amatsiko adashize. Bimwe muri ibyo harimo indwara y’ibibari bamwe bazi ariko hari n’abatazi ko ibaho. Akenshi umuntu uyirwaye ahabwa akato n’abantu bamwe ndetse n’ababyeyi babo ku byakira ubona biba bibagoye, ariko abantu bayifite hari ubundi bufasha bahabwa bakivuka ndetse birangira bubafashije ariko biterwa n’igihe baherewe ubwo bufasha. Indwara y’ibibari ni indwara umwana avukana, ifata ku munwa wo hejuru aho uba usa n’uwasadutse cyangwa afite icyobo mu nkanka. Iyi ndwara itangira gufata umuntu mu gihe umubyeyi atwite aho ishobora kwibasira igice cy’I bumoso cyangwa I buryo ndetse ishobora gufata impande zombi z’umunwa. Iyi ndwara ishobora kugaragara inyuma ku munwa cyangwa mu rusenge rw'akanwa cyangwa hombi. Ishobora kandi gufata uruhande rumwe cyangwa igata impande zombi z'umunwa Indwara y’ibibari iterwa n’ik...
Ese ujya uva amaraso mu gihe woza amenyo yawe? Ibi bibaho akenshi mu gihe abantu bamwe boza ariko abandi bikaza rimwe na rimwe. Nimba bitarakubaho na rimwe, ugomba kumenya ko bishobora kukubaho igihe icyaricyo cyose. Akenshi bigaragara iyo urimo gusukura mu kanwa; wabibona ku buroso bw’amenyo urimo gukoresha cyangwa ukabibona uciriye mu gihe urimo kwoza. Nanone ushobora kubyumva nyuma yo gushyira ikintu mu kanwa yaba nyuma yo gukoresha za curedent (kirida) ndetse no kurya ibintu bikomeye nk’ibisheke. Ushobora no kubyumva nta kintu ushyize mu kanwa, bikizana gutyo wenda wicaye ukumva amaraso araje mu kanwa. Buriya si byiza kwirengagiza uko kuva kw’amaraso kuko hari ubwo wabibona ukavuga ngo amaraso ni make, nyamara ugomba kubikurikirana. Nkuko twabibonye mu nkuru yacu yavugaga impamvu 14 ugomba kumenya zishobora gutera kuva amaraso mu gihe woza amenyo yawe , twifashishije urubuga rwa Colgate, reka turebere hamwe icyo wakora mu gihe ufite icyo kibazo: Ugomba kwongera isuku yawe yo mu...