Skip to main content

Posts

Showing posts from August, 2018

Impamvu umuntu ashobora kugira amenyo asa n’umuhondo cyangwa irindi bara

Mu mibereho ya muntu, amenyo adufasha mu bintu bitandukanye. Mu rwego rwo kuyafata neza bidusaba gukora isuku yaba dukoresha uburoso kabiri ku munsi ndetse no gukoresha akadodo rimwe ku munsi. Nanone tugomba gusura Muganga w’amenyo byibura 1 mu mezi 6. Ibibazo byibasira amenyo yacu biva mu guhuzagurika mu isukura ryayo. Abantu bamwe usanga baterwa ipfunwe n’uko amenyo yabo asa, hari igihe umuntu aba arimo aganira n’undi muntu, ugasanga avuga yipfutse ku munwa, cyangwa areba hirya kugira ngo uwo muntu atabona ko amenyo ye yamaze guhinduka umuhondo cyangwa harimo ibintu by’umukara. Ni kenci abantu bamwe baseka ariko bagahita bigarura batarangiza guseka kubera ko baba batinya ko undi yabacishamo ijisho ko amenyo yabo asa nabi.  Ni byiza gusura Muganga w’amenyo muri kiriya gihe cyavuzwe haruguru kugira ngo agufashe kumenya ikibazo waba ufite ndetse no kugufasha kwirinda ibindi bibazo ushobora guhura nabyo. Muganga w’amenyo iyo asanze ufite nk’ayo menyo yahinduye ibara, agufasha kuyah...