Burya nta muntu ubaho utifuza kugira amenyo meza, ubwo ncatse kuvuga amenyo asa neza kandi akomeye. Hari gihe umuntu yiyumva nk’ufite amenyo meza ndetse yanaseka koko bikagaragara. Hari n’abandi bitera ipfunwe ryo guseka cyangwa yanaseka ukabona apfutse ku munwa, cyangwa mu gihe cyo guseka akibuka ko amenyo ye adasa neza, ugahita ubonako ahise yigarura uwo mwanya. Kuba umuntu afite amenyo arimo imyanda cyangwa se ibintu bituma yahindura ibara, rimwe na rimwe ntabwo ari ikosa rye kuba byaraje kuko hari igihe aba ari ko yavutse, bitewe n’aho yavukiye cyangwa ari imiterere y’umubiri we. Ariko ikindi gihe usanga bamwe bafite amenyo yanduye ari ukubera uburyo bayitaho cyangwa bagiye bayitaho mu gihe cyashize. Muri iyi nkuru, turarebera hamwe ubwoko bw’imyanda ifata mu menyo, ingaruka zayo ndetse n’uburyo wayirinda. Iyo myanda ishobora kugira ibara ry' umweru, umuhondo, icyatsi, ndetse n’umukara. Amenyo yafashweho n’iyo myanda ntibiba bivuze ko yamaze kwangirika. Ubwoko bw’i...