Skip to main content

Posts

Showing posts from October, 2017

Uburoso bw’amenyo bubikwa mu gikoresho cya plastique bushobora kuba indiri ya za bacteria.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza, basanze uburoso bw’amenyo bushobora kugira bacteria zirenze miliyoni 10 zikomoka ku kububika ahantu hadakwiye nko mu gikoresho cya plastique. Aba bashakashatsi basuzumye uburoso bwogeshwa mu kanwa by'umwihariko aho dushyira mu kanwa mu gihe cyo kwoza, basanga bubika bacteria nyinshi bitewe n’uko bwitaweho. Nk’uko ikinyamakuru topsanté kibitangaza, bagaragaje aho izo microbe zituruka ndetse batanga inama. Bagaragaje ko hari izikomoka mu kanwa, mu mazi umuntu aba yakoresheje mu koza mu kanwa, izikomoka ku bundi buroso buba bwegeranye n’ubundi dore ko abenshi babubika bwegeranye. Ikindi kiba inkomoko ya za bacteria ku buroso ni ubwiherero bwo mu nzu ari naho abenshi bakarabira bakanahisukurira mu kanwa, maze udukoko tukanduza uburoso. Kubika uburoso mu gikoresho cya plastique birabwanduza Nubwo usanga hari abantu babika uburoso mu bikoresho bya plastique bumva ko aribwo buryo bwiza bwo kuburinda kwandura, abas...

Amakosa 11 ugomba kwirinda mu gihe woza amenyo yawe

Abantu benci ntabwo bita ku menyo yabo uko bikwiriye, kuko usanga bakora isuku idahagije mu kanwa kabo. Kugira ngo ugire amenyo ateye neza kandi akomeye bisaba kujya usura Muganga w’amenyo nibura 2 mu mwaka. Ariko isuku yo mu kanwa itangirira mu rugo aho tuba. Uburyo wozamo amenyo yawe neza ni ingenzi mu kubungabunga amenyo yawe ndetse n’ishinya yawe. Urubuga rwa Real men real style dukesha iyi nkuru rwaganiriye n’umuganga w’amenyo abagaragariza amakosa 11 akunze gukorwa n’abantu mu gihe barimo gusukura amenyo yabo.   Ikosa rya 1: Gukoresha uburoso bw’amenyo igihe kirekire.   Nkuko twabibonye uburoso bwawe ugomba kubuhindura mu gihe kitarenze amezi 3, byibura tubukoresha 2 ku munsi mu gihe cy’iminsi 7 igize icyumweru. Ugereranyije muri icyo gihe cyose uba umaze kubukoresha byibura incuro hafi 200, muri icyo gihe uba ugomba kubuhindura kuko bushobora kuba bwatangiye kwigonda cyangwa gupfukagurika. Uburoso bwigonze ntabwo busukura amenyo yawe neza. Ugomba guhindura ubu...

Sobanukirwa n’ibibazo 15 amenyo yawe ashobora guhura nabyo.

Uburibwe bw’amenyo Amenyo ari muri bimwe mu bice by’umubiri bituma ubirwaye agira ububabare bwinci. Bamwe usanga bapfuka umunwa, abandi bakasama, abandi mu muyaga ugasanga bari gutaka. Benci nanone usanga bakoresha kujundika amazi y’akazuyazi, gukoresha akadodo bashaka gukura ibiryo hagati y’amenyo ndetse no kujya kugura imiti igabanya uburibwe. Nubwo wagura iyo miti ariko ntabwo uba ukuyeho ikibazo cyirimo kugutera ubwo buribwe, shaka Muganga w’amenyo agufashe kugikemura. Nimba ubona iruhande rw’iryinyo habyimbye cyangwa hari amashyira,cyangwa nimba wumva ufite n’umuriro, ibyo bishobora kuba ibimenyetso by’ikibyimba kandi byaguteza ibindi bibazo bikomeye. Jya kwa Muganga byihuse nkuko urubuga rwa webmd rubikugiramo inama kuri icyo kibazo ndetse n'ibi bindi bikurikira. Guhindura ibara kw’amenyo Nkuko twabivuze mu nkuru yacu yavugaga ku bintu bitera amenyo gusa nabi, twabonye ko guhindura isura y’iryinyo biterwa n’ibintu bitandukanye. Muri ibyo harimo ibiryo, imiti, it...