Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza, basanze uburoso bw’amenyo bushobora kugira bacteria zirenze miliyoni 10 zikomoka ku kububika ahantu hadakwiye nko mu gikoresho cya plastique. Aba bashakashatsi basuzumye uburoso bwogeshwa mu kanwa by'umwihariko aho dushyira mu kanwa mu gihe cyo kwoza, basanga bubika bacteria nyinshi bitewe n’uko bwitaweho. Nk’uko ikinyamakuru topsanté kibitangaza, bagaragaje aho izo microbe zituruka ndetse batanga inama. Bagaragaje ko hari izikomoka mu kanwa, mu mazi umuntu aba yakoresheje mu koza mu kanwa, izikomoka ku bundi buroso buba bwegeranye n’ubundi dore ko abenshi babubika bwegeranye. Ikindi kiba inkomoko ya za bacteria ku buroso ni ubwiherero bwo mu nzu ari naho abenshi bakarabira bakanahisukurira mu kanwa, maze udukoko tukanduza uburoso. Kubika uburoso mu gikoresho cya plastique birabwanduza Nubwo usanga hari abantu babika uburoso mu bikoresho bya plastique bumva ko aribwo buryo bwiza bwo kuburinda kwandura, abas...